Dore ibiciro byo gusura ingagi ku Banyarwanda n’Abanyamahanga muri uyu mwaka

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwagaragaje ibiciro byo gusura ingagi ku Banyarwanda n’Abanyamahanga muri uyu mwaka wa 2024.

Itangazo rya RDB rigaragaza ibiciro bitandukanye, rikavuga ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo, ibiciro byo gusura ingangi ku Banyarwanda no ku baturage ba Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byavuguruwe, aho bazajya bishyura amadolari 200 ya Amerika angana na 252,809 frw. Uwo azajya yerekana indangamuntu ye, cyangwa Pasiporo ndetse n’ikigaragaza igihe yavukiye.

Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Abanyafurika n’abanyamahanga batuye mu bindi bihugu bya Afurika bazajya bishyura amadolari 500 ya Amerika angana na 632,024 frw. Bazajya basabwa kwerekana ibibaranga birimo Pasiporo, indangamuntu y’aho baturuka na visa y’amezi ane akurikirana.

Ibi byatangiye gukurikizwa guhera tariki ya 1 Mutarama 2024 bikazageza tariki 31 Ukuboza 2024. Urwego rw’ubukerarugendo mu mwaka wa 2019 rwinjirije igihugu miliyoni 498 z’Amadolari ya Amerika. Nyuma y’icyorezo cya Covid-19 uru rwego rwongeye kuzamuka, aho kuri ubu imibare igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2023 u Rwanda rwinjije angana na miliyoni 247 z’Amadolari ya Amerika akaba yariyongereyeho 56% ugereranyije n’ayo rwari rwinjije muri 2022 mu mezi atandatu ya mbere angana na miliyoni 158 z’Amadolari ya Amerika.

Itangazo rya RDB rivuga iby’ibiciro byo gusura ingagi:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibagerageze bagabanyirize abanyarwanda pe kuko ayo frws ni menshi cyane bitabaye ibyo ingagi tuzajya tuzireba mumafoto no kuri TV

David yanditse ku itariki ya: 14-01-2024  →  Musubize

Utagiye kuzirebase wabiki✍️ Ayomafranga wabura ikindi uyakoresha! Gusa kubayafite babona Ari make, kimwe nuko bashyize ku 1000 ntihabura uwavugako yaburaye, niyompamvu ibiciro byose bigenerwa banyirabyo.

Thomas yanditse ku itariki ya: 13-01-2024  →  Musubize

Ayo mafaranga ni menshi cyaaaane pe!
Ndumva tuzakomeza kuzirebera kuri TV.
Nibura ni bashyire 40,000frw kurubyiruko,80,000frw kubantu bakuru na 120,000 ku banyamahanga.kandi nabyo balyatanga umusaruro ugaragara kuko twajya tujyayo turi benshi.

Irene NSABIMANA yanditse ku itariki ya: 13-01-2024  →  Musubize

Nkayo wowe uvuze wayabona ariko njyewe sinayabona, buriya akora ibijyanye nubushobozi bwe🙏

Thomas yanditse ku itariki ya: 13-01-2024  →  Musubize

watanga 200.000 se urazanaho ikiro !!!!!!!!!!!!!!!!!!

gasogi yanditse ku itariki ya: 13-01-2024  →  Musubize

Ibibiciro kibanyarwanda Ninkuko wabwira Ubuntu ko atemerewe kureba ingagi.ko ari ibyabamwe.mugihe har I imvugo ko Abantu batareshya Kandi niko kuri.bivuzeko tuzakomeza Kuzumva nkamateka..

Mujyanama jean yanditse ku itariki ya: 12-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka