Bimwe mu byagendeweho mu guhitamo amazina yahawe abana b’ingagi

Ibyamamare bitandukanye ku Isi birimo abakinnyi ba filimi zitandukanye zikunzwe cyane ku Isi, bitabiriye umuhango kwo ‘Kwita Izina’ ku nshuro ya 19 abana b’ingagi 23 baheruka kuvuka, maze bahereye ku buzima bwabo n’ibyo basanzwe bakora bagaragaza udushya dutandukanye mu kwita izina.

Ku ikubitiro Umunyarwenya ukunda u Rwanda cyane agakunda n’ingagi akaba umukinnyi wa Filimi zisekeje, Kevin Hart wo muri Amerika, yise umwana w’ingagi atari mu Rwanda, ariko agaragaza ko yifuza kujya avugana n’umwana w’ingagi baganirira kuri telefone.

Yavuze ko kandi yifuza kubona icyangombwa cy’amavuko cy’umwana we w’ingagi yise ‘Gakondo’ niba byashoboka ko ingagi zigira ibyo byangombwa, ibyo byose bigamije kuri we kumenyana neza n’ingagi n’imiryango yazo by’umwihariko umwana wiswe ‘Gakondo’.

Yagize ati “Ndifuza niba bishoboka ko hakorwa ibyangombwa bw’amavuko bya ‘Gakondo’ nkeneye amafoto yayo, nkeneye e-mail ye mwemereye telefone igezweho, kandi ndifuza ko tuzajya tuvugana tukandikirana ku ikoranabuhanga. Namwemereye telefone azajya akoresha kuko nzi ko ingagi zizi ubwenge”.

Kevin yashingiye kuri iryo zina akurikije uburyo akunda ingagi zo mu Birunga, n’uburyo umuco gakondo w’u Rwanda uziha agaciro, nk’ubukungu bubungabunzwe kandi bwitezweho guteza imbere Abanyarwanda n’Ibihugu bituranye na rwo.

Bamwe mu bise amazina abana b'ingagi 23 kuri iyi nshuro ya 19
Bamwe mu bise amazina abana b’ingagi 23 kuri iyi nshuro ya 19

Idris Elba: Igihangange mu gukina filimi, n’umugore we w’Umunyamideri na bo bise izina umwana w’ingagi wo mu muryango wa ‘Mutobo’ bamwita ‘Intarumikwa’ wabyawe na Akaramata.

Elba byamurenze maze avuga ko Abanyarwanda bose ari Intarumikwa ashingiye ku kuba nyina wamureze yaramukujije wenyine abyifashije, ubu na we, Elba akaba ari umugabo w’Intarumikwa akurikije ibigango bye.

Agira ati, “Maze kugera kuri byinshi, nkesha kuba mama wanjye yaritanze uko ashoboye akandera ngakura, namwe Abanyarwanda muri Intarumikwa, kuko murashoboye”.

Danai Gurira: yise umwana w’ingagi ‘Aguka T’challa’. T’challa ni izina ry’ubuhanzi ryahawe Chadwick Boseman, umwe mu bakinnyi bakomeye bakinanye muri filime yamamaye cyane yakinwe n’abirabura yitwa Black Panther.

Uwo mukinnyi witabye Imana yakinaga mu izina ry’Umwami wa ‘Wakanda’, akaba yarakundaga umugabane wa Afurika, ndetse n’u Rwanda kuko rugira uruhare rukomeye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nk’uko byajyaga kumera muri filimi bakina.

Aguka na we ni umwana wo mu muryango wa Mutobo, nyina akaba yitwa Ishya akaba yarabyaye abana benshi akabakuza, agatanga igisobanuro cyo kwaguka.

Mu bise amazina harimo n’umwana muto w’umukobwa. Ineza Umuhoza, wise umwana w’ingagi ubyarwa na ‘Kurinda’ yo mu muryango wa Ntambara, yamwise ‘Bigwi’, bisobanuye guharanira kugera ku bikorwa byiza by’ingenzi.

Avuga ko nk’umunyarwandakazi azi neza uko u Rwanda ruteza imbere ibyiciro by’Abanyarwanda n’iterambere ry’ubukungu bitezwa imbere, ari na byo byatumye yita iryo zina.

Larry Green washinze umuryango wita ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Afurika, yise umwana w’Ingagi ubyarwa na ‘Akarabo’ wo mu Muryango wa ‘Hirwa’, amwita Ingoboka, ashingiye ku kuba Umuryango wa Hirwa warapfushije abana benshi mu myaka ishize, akaba yizera ko uwavutse azagoboka umuryango ukongera kwaguka.

Yagize ati “Reka tugaruke ku byo umuryango w’Ingagi ufatiye runini Abanyarwanda ukabagoboka, na bo bakarushaho kuzitaho, birajyana n’uburyo Ubuyobozi bw’Igihugu bwita ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima”.

Prof. Ozlem Tureci, na mugenzi we wo mu Itsinda rya BioNtech bubaka uruganda rukora inkingo mu Rwanda BioNtech, bise umwana w’Ingagi izina rya ‘Intiganda’ bisobanuye ukora neza kandi witanga ku murimo, uwo mwana akaba akomoka mu muryango wa Agashya, akabyarwa na nyina witwa Ubudehe.

Agira ati “Iri ni izina ry’umuntu utajya aneshwa n’ibigeragezo mu kazi ahubwo akita ku cyo akora akihangana kandi ashobora no kwitangira abandi ngo bagire amahoro”.

Naho umugore we yashimye uburyo Akazi gakorwa mu Rwanda mu kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, kandi ko kwitanga bijyana no gukora neza ibituma bakorana umurava n’ubwitange.

Umuhanzi Eric Senderi yasusurukije abitabiriye ibi birori
Umuhanzi Eric Senderi yasusurukije abitabiriye ibi birori
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka