U Rwanda na Jordanie byiyemeje kurushaho guteza imbere ubukerarugendo

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Makram Mustafa Queisi, Minisitiri w’ubukerarugendo mu bwami bwa Hashemite bwa Jordanie n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda.

Gen (Rtd) Kabarebe ari kumwe na Minisitiri Makram Mustafa Queisi
Gen (Rtd) Kabarebe ari kumwe na Minisitiri Makram Mustafa Queisi

Ibiganiro Gen (Rtd) James Kabarebe na Makram Mustafa bagiranye byibanze ku buryo bwo kurushaho kuzamura ubufatanye mu rwego rw’ubukerarugendo hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Makram Mustafa yasuye u Rwanda kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko Umwami Abdullah II Ibin Al-Hussein wa Jordanie muri Mutarama uyu mwaka yari yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.

Icyo gihe yakiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo ndetse banahagararira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano agamije kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubukerarugendo
Impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije guteza imbere ubukerarugendo

Ayo masezerano yerekeye gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa no gukumira kunyereza imisoro, ubufatanye mu rwego rw’ubuzima, ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi, ibijyanye n’ubuhinzi n’ibindi.

Gen (Rtd) James Kabarebe kandi kuri uyu wa mbere yakiriye intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU) ziyobowe na Bwana Cosmin Dobran.

Gen (Rtd) Kabarebe asuhuzanya na Cosmin Dobran
Gen (Rtd) Kabarebe asuhuzanya na Cosmin Dobran

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yatangaje ko izi ntumwa ziri mu Rwanda aho zitabiriye Inama ya kabiri ihuza EU n’u Rwanda mu bijyanye n’ubugenzuzi ku mahoro n’umutekano.

Ntihatangajwe icyo Gen, Rtd James Kabarebe yaganiriye na Cosmin Dobran, Umuyobozi ushinzwe amahoro, ubufatanye, no gukurikirana ibibazo mu kigo cy’u Burayi gishinzwe gukurikirana ibikorwa hanze y’uyu muryango (EEAS).

Gen (Rtd) James Kabarebe n'intumwa ziturutse muri EU
Gen (Rtd) James Kabarebe n’intumwa ziturutse muri EU
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka