Musanze: Hubatswe amashusho agaragaza umwihariko waho w’ubukerarugendo

Amashusho y’ibibumbano yubatswe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Musanze, akomeje gutungura abantu benshi bibaza ikigambiriwe n’icyo asobanura.

Muri ayo mashusho harimo igaragaza ingagi yegeranye neza n’indi y’umugabo uhetse igikapu mu mugongo, afite n’inkoni mu ntoki, akaba agaragara atunga urutoki mu cyerekezo kirimo Ibirunga.

Iyi shusho igaragaza ingagi nka kimwe mu bikurura ba Mukerarugendo mu Majyaruguru
Iyi shusho igaragaza ingagi nka kimwe mu bikurura ba Mukerarugendo mu Majyaruguru

Aya mashusho yombi y’ibibumbano areshya na metero ziri hagati y’eshatu n’enye
agaragara mu rwinjiriro rw’Umujyi wa Musanze, haruguru y’umuhanda wa kaburimbo hafi y’ahazwi nko ku gacuri, akegerana n’icyapa giha ikaze abinjira mu Mujyi wa Musanze, mu gice cy’ibumoso ku muntu uturutse Kigali-Musanze.

Mu gushaka kumenya ikigambiriwe mu gushyira amashusho y’amabumbano hirya no hino mu mujyi wa Musanze, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yabwiye Kigali Today ko biri gukorwa mu rwego rwo kugaragaza umwimerere ndetse n’umwihariko w’Akarere ka Musanze mu by’Ubukerarugendo.

Ati: "Iriya shusho y’umugabo ugaragara ahagaze inyuma gato y’indi shusho y’Ingagi, bisobanura umukerarugendo werekana ko yageze aho Ingagi ziherereye. Umumaro wayo ni ukwereka abagenderera Akarere n’Umujyi wa Musanze muri rusange ko aha ari ho ingagi zifite igicumbi mbese ko bageze mu gice ziherereyemo".

"Akarere ka Musanze gafatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo, turimo gushyira amashusho y’amabumbano nk’ibimenyetso byunganira kandi bimenyekanisha koko uwo mwimerere, ku buryo n’uhageze atabizi akayabona, ubwayo amuha ubwo busobanuro".

Uretse aya mashusho yombi, nanone mu masangano y’imiganda y’ahazwi nko kuri Camp Muhoza(Kamuhoza) iruhande rw’umuhanda ujya mu Kinigi, mu gice cy’ibumoso hari kubakwa indi shusho igaragaza umugabo uhagaze ahetse inyamaswa yapfuye, iri ku rutugu rwe; akaba agaragara mu ishusho y’umuhigi(rushimusi). Imbere y’uwo mugabo ahagana hasi ehegereye ibirenge bye, hakagaragara ibindi bimenyetso by’amaboko akubiranyije, bifite igisobanuro cy’uko guhiga no gushimuta inyamaswa ari ikizira.

Ibi bihangano biri mu rwego rw’amashusho y’amabumbano(Public Artworks) bikomeje gushyirwaho, ngo biri no mu rwego rwo kunoza ubwiza nyaburanga bw’umujyi wa Musanze.
Imirimo yo kubaka no kuyabumba iri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye bw’Ikigo cy’Iterambere cy’u Bubirigi ENABEL, ikaba igeze ku kigero cya 87%.

Rimwe mu mashusho arimo kubakwa i Musanze rikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko gushimuta no kwica inyamaswa ari ikizira
Rimwe mu mashusho arimo kubakwa i Musanze rikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko gushimuta no kwica inyamaswa ari ikizira

Imirimo irimo gukorwa ubu ni irebana no kunoza imiterere y’aya mashusho aterwaho amarangi, gutunganya ubusitani no gupavoma umuzenguruko w’aho ateretse.
Abahaboneye akazi bavuga ko byabakuye mu bushomeri, amafaranga bakorera akaba akomeje kubabeshaho bo n’imiryango yabo.

Ku ruhande rw’abaturage bo, ngo uku gushyiraho aya mashusho, babifata nk’agashya mu kurushaho gutuma umujyi wa Musanze urushaho kugaragara nk’uteye amabengeza, bikaba byarushaho gukurura abawugana ku bwinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka