Ubwo yatangizaga imirimo y’inama y’Umushyikirano kuri uyu wa 18/12/2014, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabwiye Abanyarwanda bose ko bafite inshingano ikomeye kandi itajegajega yo kubungabunga umutekano w’igihugu n’uwa buri muturage.
Muri iyi nama izageza tariki 19/12/2014 Perezida Kagame yavuze mu magambo akomeye ko “Umutekano w’Abanyarwanda ari ihamwe ridasubirwaho, ukaba inshingano kuri buri Munyarwanda kuko ngo byose ariwo bishingiraho”.
Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko Leta n’Abanyarwanda bose batazigera barebera icyakongera gusubiza igihugu inyuma icyo aricyo cyose.
Muri iyi nama kandi umukuru w’u Rwanda yavuze no ku zindi ngingo z’ubuzima bw’igihugu nk’ubukungu, ubuhinzi, iterambere rya serivisi n’igenamigambi ryo mu bihe biri imbere.
Umushyikirano ni inama iba buri mwaka ihuza Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ndetse n’inshuti z’u rwanda bakaganira ku bibazo u Rwanda rufite ndetse bagafatanya no kubishakira ibisubizo.
Insanganyamatsiko y’Umushyikirano w’uyu mwaka igira iti “Icyerekezo kimwe, twongere imbaraga”.
Mukomeze kudukurikira turabagezaho amakuru arambuye ku bivugirwa mu Mushyikirano!
iyi nama yumushyikirano yashimishije rwose usigaye ubona abanyarwanda bose bamaze kumva ibyiza byo kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo no gutanga ibitekerezo ku miyoborere bakeneye
Irakoze yanditse ku itariki ya: 18-12-2014
Nta muntu udashimishwa n’umutekano.
dady yanditse ku itariki ya: 18-12-2014
umutekano niwo dukesha iterambere kandi biragaragara ko aho tugeze ubu tuhakesha gushyira hamwe, buri wese rero abishyire mu nshingano ze maze twiyubakire igihugu