Ubusirimu, ubunebwe n’ubuswa, zimwe mu mpamvu zizahaje ururimi rw’Ikinyarwanda
Intebe y’Inteko y’ururimi n’umuco, isanga kutamenya ururimi, ubusirimu ndetse n’ubunebwe bwo gushakisha amagambo, ari intandaro y’ivangandimi mu Rwanda.
Ibyo Dr Niyomugabo Cyprien,Intebe y’Inteko y’ururimi n’umuco, abitangaza ashingiye ku kuba muri iyi minsi mu rurimi rw’Ikinyarwanda hakunze kugaragaramo ivangandimi, aho usanga abarukoresha, baruvanga n’Icyongereza, Igifaransa ndetse n’izindi ndimi zitandukanye z’amahanga.
Dr Niyomugabo anatangaza ko n’ubwo hari ababona ko nta kibazo iryo vangandimi riteye, abahanga mu ndimi bavuga ko ari ikibazo gikomeye ku rurimi kuko rushobora no kuzima.
Anagaragaza ko kuri ubu,ivangandimi riri imbere mu bitera ururimi rw’Ikinyarwanda guta umwimerere wa rwo, kandi ururimi ari imwe mu nkingi za mwamba ziranga umuco w’igihugu ndetse rugafatwa nk’ingobyi y’umuco ishingirwaho n’iterambere ry’igihugu.
Dr Niyomugabo Cyprien usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami k’indimi n’ubugeni, asobanura impamvu nyamukuru zitera iryo vangandimi mu Kinyarwanda, ndetse agatanga n’umuti w’icyo kibazo, kugira ngo Ikinyarwanda gisubirane umwimerere wacyo.
Aragira ati ’’Abantu bakunze gukoresha Ikinyarwanda bakavangamo izindi ndimi, akenshi usanga nta rurimi na rumwe baba bazi neza, bikabatera kuvangavanga indimi kugira ngo babashe guhitisha ubutumwa bwabo”.
Indi mpamvu Dr Niyomugabo agaragaza, ni uko hakiri abafata kuvangavanga indimi zo hanze n’IKinyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubusirimu.
Avuga ko abo bakoresha izo ndimi mu Kinyarwanda kugira ngo bagaragarize abo bazibwira ko ari abasirimu bize bakaminuza, batari inkandagirabitabo cyangwa se abaturage nk’uko bikunze gukoreshwa mu mvugo z’ubu.
Ibi kandi ngo biri muri bimwe mu bimenyetso baba barasigiwe n’ubukoroni.
Dr Niyomugabo agaya abantu bakunze kwitwaza ko Ikinyarwanda gikennye bigatuma bakoresha amagambo yo mu ndimi z’amanyamahanga mu Kinyarwanda.
Asobanura ko Ikinyarwanda kidakennye ahubwo bikururwa n’ubunebwe bwo gushaka amagambo yabugenewe ngo bayakoreshe.
Dr Niyomugabo anatangaza kandi ko, hari ubwo iryo vangandimi rikoreshwa ku bushake, cyane cyane ku bantu baganira bazi neza Ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi z’amahanga,bigatuma bazivangamo kuko baba baziziranyeho kandi zose bazivuga neza.
Ikindi kandi iryo vangandimi ngo rishobora gukoreshwa mu gihe abaganira bashaka kugira amakuru bahisha abantu, bigatuma bavangamo izindi ndimi bahuriyeho zo hanze, kugira ngo bagire ibyo bakinga abo badashaka ko babumvira amakuru.
Inama Intebe y’inteko itanga mu guca ivangandimi
Mu rwego rwo kugira ngo ururimi rw’Ikinyarwanda rusubirane umwimerere warwo, Dr Niyomugabo atanga inama zafasha gukumira ivangandimi ryangiza Ikinyarwanda.
Aragira ati” Abanyarwanda nibemere bige Ikinyarwanda kuko ururimi rurigwa, ntirwizana’’.
Akomeza akangurira Abanyarwanda gusoma kuko mu bitabo basangamo ubuhanga buhanitse mu mivugire ndetse n’imikoreshereze y’Ikinyarwanda.
Anasaba Abanyarwanda kandi,kureka ubunebwe bwo kudashakisha amagambo akoreshwa mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kuko ahari kandi ari meza yumvikana.
Gukoresha amagambo yabugenewe y’Ikinyarwanda ngo bituma ubutumwa butambuka ku buryo bwihuta kurusha iyo ukoresheje indimi z’amahanga.
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
SICYO GUSA CYO KWICA URURIMI RWIKINYARWANDA.....UBUREZI BWACU BURIMO AMARANGAMUTIMA ABWIRUKANSA MU BWINSHI BWABIGA NTABUKOMEZE MU IREME RYIMYIGIRE.... URUGERO...NKIYO UREBYE UKUNTU UMUNTU AFATA AMATEGEKO YURURIMI RWIKINYARWANDA AKAYASANDAZA NTA GAHUNDA YO GUSOBANURA UKO AHINDUTSE, UBURYO BIKORWA NTABWO UBONA BINOZE ....ARIKO MUTI DUSHYIRE MUIGAZETI YA RETA.....NAMWE MUKIYAJYAHO IMPAKA....NONE SE NIBITAVANGWA
Ibintu bidafite umwimerere mu Rwanda birashoboka ko byaba bikivugwa mu ndimi bikomoka mo cyangwa se bikaba byariswe amazina ajya gusa n’uko byitwa mu mwimerere wabyo ibyo nta kibazo kirimo, kandi nyamara kuvanga indimi n’ubwo aribyo mwibandaho cyane ariko sicyo kibazo kinini, ikibazo ni uko ururimi n’umuco muri rusanjye birangaranwa n’abashinzwe ku bibungabunga mu rwego rw’ubuyobozi.
Inyandiko ndimo guhitisha kuri(fecbook) yerekeranye n’ikibazo cy’ururimi n’umuco izagaragaza uko ikibazo giteye, aho uburangare cyangwa kutamenya biboneka kandi tuzarenga ibizwi na rubanda isanzwe twinjire mu busesenguzi bugera no kubumenyi bw’isumbuyeho nko kureba icyo kibazo muburyo bw’ubumenyi n’ibirebana na poritiki kuri icyo kibazo.
Tuzareba kandi isano guhungabana k’ururimi n’umuco bifitanye n’ibibazo biboneka ubu mu muryango Nyarwanda ndetse tuzanareba uko iki kibazo gishobora gutuma ubwoko bw’Abanyarwanda n’andi moko atita ku kubungabunga indimi zabo bushobora guhanagurika, nanone kandi iki kibazo gishobora guheza ibihugu mu bukorone butazarangira kandi ubukorone mvuga si ubukorone busanzwe ahubwo ni ubukorone bw’ibitekerezo n’ubwenjye burya rero umuntu arakakunyaga umutungo ariko ntakunyage ubwenjye n’ibitekerezo! Reka mpinire aha kuko ngewe inyandiko natangiye kugaragarizamo ibitekerezo kuri iki kibazo izaba yagutse bitewe n’uko ni ngombwa gutanga umusanzu n’ubuhwituzi mu kubaka igihugu kugira ngo kirusheho gutungana no kuba kiza kurushaho. Murakoze.
mumbwire mukinyarwanda:memory card,frash disk,wattsap,facebook,instagram,tweeter,chat,mother board,free zone,key board,screen,delede,rouge a levre,tattoo,senant,business,etage(ntuvuge umuturirwa kuko iyanyuma nayo bayikoreramo) touches,touch phone,ionagramme...... mwarangiza ngo dukoresha izamahanga! noneshe dukoreshe ibidahari?
Ubukorone ko bwavuyeho indimi zabo kuki ziguma gukoreshwa kurusha ikinyarwnda ndabona bukiriha nuko batabyerura umpakanya nampe igero
Harya nubwo nahitamo gukoresha ikinyarwanda ariko ugasanga ahubwo cyose cyarabaye nkigikiga byo nibyo byemewe? Ibyo nabyo bitanga icyuho arinabyo bituma buri muntu yihimbira ibyo avuga. Urugero: aho kuvuga ngo "urumva" ukavuga ngo ’Urikwumva" byo mubyigira hehe, ko wumva kigwa hari infasha nyigisho nimwe igira iryo jambo nandi asa nkaryo ntarondoye.Murandure igitosti muhereye kubitwa ngo barakivuga.
Moi je vis a l’etranger mais mon probleme est que j’ai oublie le kinyarwanda. J’ai quitte le Rwanda en 2012 a l’age de 20 ans mais franchement parlant j’ai oublie la langue de mes encentres...none nzakore iki mwo kabyara mwe mugaheka imfura, ubuheta na bucura mwazanyigishije ikinyarwanda mwe mukibuka kukivuga no kucyandika. Mba mu buhinde murakoze
mumbwire mukinyarwanda:memory card,frash disk,wattsap,facebook,instagram,tweeter,chat,mother board,free zone,key board,screen,delede,rouge a levre,tattoo,senant,business,etage(ntuvuge umuturirwa kuko iyanyuma nayo bayikoreramo) touches,touch phone,ionagramme...... mwarangiza ngo dukoresha izamahanga! noneshe dukoreshe ibidahari?
Abo bavanga barashaka kurema urundi rurimi rwimvange Kinyaenglaifrancaiswahiliruganda
Oya nimutabare bareke kutwicira ururimi, babyica babishaka
ubwo se ibyo ni ubsilimu, nta busilimu burimo gusilimuka wica ururimi rwawe, ni ubuturage ahubwo, barakizi neza ntacyo bagombera kwiga, ahubwo usanga abo bakivanga n’izindi ndimi kukivuga babifata nk’ibiteye isoni cg nk’ubujiji.
Abantu bica ikinyarwanda rwose batubabarire kuvanga ariko uzi kwangiza ururimi uburemere bwabyo, indimi z’amahanga tuziga kugirango tuzimenye nazo ariko ntituziga ngo twibagirwe ururimi rwacu.
Kuvanga indimi jye simbibona nk’ubusilimu, ahibwo ni imbusane y’ibyo muvuga, ukumva umuntu ngo sinzi uko nabisobanura mu kinyarwanda, cg ngo tugenekereje mururimi rw’ikinyarwanda, ugasanga urashaka kugaragaza ko utazi neza ururimi rwawe birababaje, abanyarwanda nibisubireho kwihesha agaciro twigishwa tubwirwa iteka, nitubishyire mungiro twubaha n’ururimi rwacu,ababikora bosa nibyo baba bigira’ururimi umubyeyi wawe yakuvugishaga arimo kukonsa ntushobora kurwibagirwa uko byagenda kose, keretse iyo warutaye mbere yuko wuzuza Imyaka irindwi, ibi byitwa gusirimika ukarenga ubusilimu kandi iteka iyo ibintu bikabije biba bibi.