Rugg Timothy yegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Rugg Thimothy ukinira Lowestrates.com yo muri Canada ni we ubaye uwa mbere mu isiganwa ryo gusiganwa umuntu ku giti cye akoresheje iminota 4 yuzuye.

Rugg Thimothy waje ku mwanya wa mbere
Rugg Thimothy waje ku mwanya wa mbere

Ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, abanyarwanda ntibabashije kwegukana umwanya wa mbere, aho umunyacanada yaje imbere, maze umunyarwanda Areruya Joseph aza ku mwanya wa 3, Nsengimana Jean Bosco wari waje imbere umwaka ushize aza ku mwanya wa 5.

Areruya Joseph yaje kuza ku mwanya wa gatatu, aba uwa mbere mu Banyarwanda
Areruya Joseph yaje kuza ku mwanya wa gatatu, aba uwa mbere mu Banyarwanda

Abakinnyi 10 ba mbere

1. Rugg Timothy , Team Lowestrates.com (Canada): 04’00”25
2. Ghebreigzabhier Amanuel, Dimension data: 04’03”10
3. Areruya Joseph, Les Amis Sportifs (Rwanda): 04’03”95
4. Boivin Guillaume, Cycling Academy (Rwanda): 04’04”32
5. Nsengimana Jean Bosco, Staradalli Bike Aid (Germany): 04’04”63
6. Ndayisenga Valens, Dimension data: 04’05”57
7. Buru Temesgen, Team Ethiopia: 04’09”59
8. Wachetendorf Brett, Team Lowestrates.com (Canada): 04’10”48
9. Biziyaremye Joseph, Team Rwanda: 04’10”48
10. Byukusenge Patrick, Benediction Club (Rwanda): 04’10”50.

Rugg Thimothy ni nawe wahise yambikwa umupira w'umuhondo w'uyoboye irushanwa kugeza ubu
Rugg Thimothy ni nawe wahise yambikwa umupira w’umuhondo w’uyoboye irushanwa kugeza ubu
Nsengimana Jean Bosco wari wabaye uwa mbere umwaka ushize yaje ku mwanya wa 6
Nsengimana Jean Bosco wari wabaye uwa mbere umwaka ushize yaje ku mwanya wa 6
Bonaventure Uwizeyimana we yaje ku mwanya wa 13
Bonaventure Uwizeyimana we yaje ku mwanya wa 13
Igihembo yahawe mu icupa rya Skol, ndetse hari harimo n'ikinyobwa cyayo, Rugg Thimothy yabanje kwimara inyota
Igihembo yahawe mu icupa rya Skol, ndetse hari harimo n’ikinyobwa cyayo, Rugg Thimothy yabanje kwimara inyota

Ku i Saa Tanu zuzuye ni bwo umukinnyi wa mbere ari we Madani Abdelmalek ukomoka muri Algeria yari ahagurutse, gusa guhaguruka ari uwa mbere ntibyamubujije gusoza isiganwa ku mwanya wa 45.

Abafana bari benshi cyane bakurikira icyapa cyandikwagaho uko abakinnyi bari gukurikirana
Abafana bari benshi cyane bakurikira icyapa cyandikwagaho uko abakinnyi bari gukurikirana

Nyuma yaho buri munota hagendaga hahaguruka umukinnyi umwe umwe, kugera kuri Nsengimana Jean Bosco wahagurutse nyuma y’abandi, aza gusoza ku mwanya wa 5.

Iki gihangano cya Skol kimeze nk'umuntu utwaye igare, kiri mu byakuruye abantu cyane kuri uyu munsi
Iki gihangano cya Skol kimeze nk’umuntu utwaye igare, kiri mu byakuruye abantu cyane kuri uyu munsi

Abandi bakinnyi begukanye ibihembo

Uwitwaye neza mu kuzamuka/Meilleur Grimpeur : Guillaume Boivin (Canada – Cycling Academy Team)

Guillaume Boivin (Canada – Cycling Academy Team), witwaye neza mu kuzamuka
Guillaume Boivin (Canada – Cycling Academy Team), witwaye neza mu kuzamuka

Umukinnyi ukiri muto witwaye neza : Amanuel Ghebreigzabhier (Erythrée – Dimension Data for Qhubeka)

 Amanuel Ghebreigzabhier (Erythrée – Dimension Data for Qhubeka), yahembwe nk'umukinnyi ukiri muto waje imbere
Amanuel Ghebreigzabhier (Erythrée – Dimension Data for Qhubeka), yahembwe nk’umukinnyi ukiri muto waje imbere

Umunyafurika witwaye neza: Amanuel Ghebreigzabhier (Erythrée – Dimension Data for Qhubeka)

Areruya Joseph na we yahembwe nk'umunyarwanda wabaye uwa mbere
Areruya Joseph na we yahembwe nk’umunyarwanda wabaye uwa mbere

Umunyarwanda witwaye neza : Joseph Areruya (Rwanda – Les Amis Sportifs)

Nyuma y’iri siganwa, Areruya Joseph wavukiye akanakurira mu karere ka Rwamagana, yatangaje ko mu isiganwa ryo kuri uyu wa mbere yiteguye kwitwara neza kuko ari ahantu yakuriye kandi yitoreje igihe.

Aho basoreza abafana naho babaga bafite amatsiko yo kumenya umukinnyi utungutse
Aho basoreza abafana naho babaga bafite amatsiko yo kumenya umukinnyi utungutse
Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs akata igare
Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs akata igare
Abakinnyi b'ikipe ya Lowestrates.ca bitwaye neza uyu munsi
Abakinnyi b’ikipe ya Lowestrates.ca bitwaye neza uyu munsi
Twizerane Mathieu wagize ikibazo cy'imvune mu myitozo yaje kuza ku mwanya wa 71
Twizerane Mathieu wagize ikibazo cy’imvune mu myitozo yaje kuza ku mwanya wa 71

Kuri uyu wa Mbere, abasiganwa baraza guhagurukira i Kigali ku Kicukiro, berekeza mu karere ka Ngoma ku ntera ya 96.8kms, aho biteganyijwe ko umukinnyi wa mbere ashobora kuzagera i Ngoma ku i Saa Sita n’iminota 10.

AMASHUSHO Y"UKO ISIGANWA RYAGENZE

Amafoto menshi yandi yaranze uyu munsi wayareba ukanze HANO

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Iminota 4 nimyinci Ku magare. Abanyarwanda birabasaba gukora birenze uko biyumva kuko ubundi batangiraga neza bakagendera Ku minota yambere none batakaje igihe. Gusa bravooo kubana birwanda

Kadhafi yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Nubwo ikiciro cyambere tutabaye abambere, mfite icyizere ko insinzi izataha mu Rwanda. kuva abanyarwanda 5 baje mumyanya icumi yambere kandi basiganye mumasegonda atageze muminota.

Mpiranyanayo Gilbert yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Abo Basore Babanyarwanda, Ntibacike Intege Kuko Ntarirarenga. Doreko Uwambere Anabarusha Amasegonda Make. Nka #Areruya Joseph Ararushwa Amasegonda3 Yonyine So, Nibashyiremo Akabaraga Kuko Byose Biracyashoboka. Arko Sinasoza Ntashimiye Kigali Today, Kuko Mudahwema Kutugezaho Amakuru Meza Kandi Kugihe. Murakoze!

Mugisha Huzairu yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

harimo ibihangange nta munyarwanda uzakoraho

alias yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

harimo ibihangange nta munyarwanda uzakoraho

mugiraneza yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

tour du Rwanda oyeeeee ni iyacu, ahubwo Bantu ba RWAMAGANA,KAYONZA,ngoma nimuze tujye inyuma abana bacu ejo.

Munyaneza JBosco yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Abanyarwanda kabisa aho bageze birashimishije,baraduha icyizere ko iyi tour du Rwanda ari iyacu.

Munyaneza JBosco yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Abanyarwanda nibihangane tour de rwanda ntaho iragera kuburyo bakurayo amaboko,ahubwo nibagerageze bongeremo ingufu barebeko ejo batwara etape.murakoze!

Ishimwe Kefa yanditse ku itariki ya: 13-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka