Handball: Amakipe y’igihugu y’u Rwanda yatsinze imikino yayo (Amafoto)
Kuri uyu wa kabiri tariki 14 Gicurasi, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yatsinze ikipe Tanzaniya ibitego 43-17, ndetse bongera bitwara neza batsinda igihugu cya Djibout mu mukino wa gatatu muri iri tsinda ibitego 45-13.
Ni imikino yo mu irushanwa rya IHF trophy rihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka gatanu riri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Iyi mikino iri kubera mu nzu y’imikino ya Ethiopian sports Academy, yatangiye ku i Saa mbili za mu gitondo aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20 iherereye mu itsinda rya mbere yari yakiriye ikipe y’igihugu ya Djibouti, maze umukino worohera iyi kipe y’u Rwanda iwutsinda irusha cyane ikipe ya Djibouti ibitego 45-13 bituma ikomeza kuyobora iri tsinda kuko nta mukino iratakaza.
5
Nyuma ya’umukino, ku i Saa ine z’amanywa ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 nabo bahise binjira mu kibuga n’ikipe y’igihugu ya Tanzaniya, maze ingimbi z’u Rwanda zitwara neza zitsinda uyu mukino ku bitego 43-17 nabo bakomeza kuyobora itsinda rya mbere baherereyemo.
Kuri ubu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 20, bayoboye itsinda barimo nyuma yo gutsinda imikino ibiri yose harimo uwa Kenya batsinze bateye mpaga ndtse n’uyu wa Djibouti.
Naho mu itsinda rya kabiri mu batarengeje imyaka 18, u Rwanda ruyoboye itsinda nyuma yo gutsinda umukino wa mbere ikipe y’igihugu ya Tanzaniya.
Biteganyijwe ko mu baterengeje imyaka 18, u Rwanda rwongera kwinjira mu kibuga kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024 bakina n’ikipe y’igihugu ya Ethiopia iri gukinira mu rugo kuri 4 Killo Hall saa ine z’amanywa.
Mu batarengeje imyaka 20 bazakirwa n’ikipe y’igihugu cy’u Burundi saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa Gatatu, akaba ari imikino yose iri kubera muri Ethiopia by’umwihariko ku kibuga cya Ethiopia Sports academy na 4 Killo Hall
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|