Perezida Kagame ntabona ikibazo mu kubwira abantu “kureba ibibareba”

Perezida Paul Kagame yongeye gutangaza ko adatewe impungenge n’abafashe nabi ibyo yavuze, aburira abantu bita ku bibazo by’u Rwanda kuruta uko bita kubibareba.

Perezida Paul Kagame muri Rwanda Culture Day
Perezida Paul Kagame muri Rwanda Culture Day

Tariki 20 Nzeri 2016, Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Yale, muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, aho yavuze ko hari abantu usanga bahangayikishijwe n’ibibazo by’u Rwanda kuruta uko bashaka gukemura ibyabo.

Bamwe mu banditsi babyuririyeho babigereranya nk’ubwishongozi, ariko Perezida Kagame we yasobanuye ko bwari ubutumwa yashakaga guha abo bureba.

Yagize ati “Ni ikihe kibazo kubwira umuntu kwita ku bibareba, numva twese twagakwiye kuba twita ku bitureba (kuruta uko duhangayikishwa n’iby’abandi).”

Yabitangarije mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zari zitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wa Rwanda Cultural Day, byabereye mu mujyi wa San Francisco muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeri 2016.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda barajwe ishinga gusa no kubaka igihugu cyabo. Ariko ugasanga hari ababereyeho gushaka kumenya icyo Abanyarwanda bakeneye kurusha ba nyirubwite.

Yavuze ko bene abo ari bo usanga bakora lisiti y’ibintu bifuza ko Abanyarwanda bakurikiza n’ibyo badakwiye gukurikiza batitaye ku cyo ba nyirubwite babitekerezaho.

Ibi birori bihuza umukuru w’igihugu buri mwaka, bifatwa nk’umwanya w’ubusabane hagati y’Abanyarwanda baba hanze n’ababa mu gihugu, bahura bakaganira ku hazaza h’u Rwanda, cyane cyane ku mahirwe ari mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ibanga abanyarwanda tugendana abanyamahanga ryarabayobeye UMUSAZA tukurinyuma

TEWO yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Erega sumo batumva nukuri ahubwo guhabanye nimitekrereze ndetse nimigambi yabo ,ugirango nuko batagira matwi yumva neza se ko bakubitwa ningingo ya Nyakubahwa maze babura impamvu bagahimba, kandi reka bahimbe ntamugayo Ni Abahanzi bafite za Kinubi zisenya ibyuzuye badahari , ibyabo biri inyuma kure y’amatwi yacu bamenye ko u Rwanda si igisoro abakinnyi Bose bakozamo intoke uko bashatse icyo kigaramye komera President wacu tukuri inyuma.

Vicky yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

umusazawacu arashoboye ibitekerezobwe ntahowabikuragusanahatubere turamukunda kanditumurinyuma Nomumahanga Bagombakumenyakodukomeye

Semana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Ese kuki batumvise ibyo perezida kagame paul avuga ahubwo bagahimba inkuru zibafitiye inyungu ubwabo ! Ukuri ntawe kwishe. Ujye ubabwiza ukuri bazageraho bumve natwe tukuri inyuma.

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Ese kuki batumvise ibyo perezida kagame paul avuga ahubwo bagahimba inkuru zibafitiye inyungu ubwabo ! Ukuri ntawe kwishe. Ujye ubabwiza ukuri bazageraho bumve natwe tukuri inyuma.

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka