Muhanga-Ngororero: Abakoresha umuhanda ufungwa na Nyabarongo bakomeje gutakambira ubuyobozi

Abaturage bakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira bakomeje gutakambira ubuyobozi mu nzego zose bireba, ngo zibafashe gukora uwo muhanda uhuza Intara z’Amajyepfo n’Iburengerazuba, kuko igihe cy’imvura nyinshi Nyabarongo yuzura igafunga urujya n’uruza rw’abawukoresha.

Abakoresha uyu muhanda bakomeje gutakambira ubuyobozi mu nzego zose
Abakoresha uyu muhanda bakomeje gutakambira ubuyobozi mu nzego zose

Abakoresha uwo muhanda bavuga ko batewe ubwoba no kuba usibye kuhashyira inzego z’umutekano, umunsi umwe hazaba impanuka yo kurohama kw’imodoka, cyangwa abazivamo bakanyura amayira mabi n’amaguru bakavunikiramo cyangwa bagahohoterwa n’abagizi ba nabi cyane mu masaha y’ijoro.

Ubusanzwe igice cy’umuhanda gifungwa n’amazi ya Nyabarongo ni icyo mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Karere ka Ngororero, aho amazi ya Nyabarongo ashobora kurengera metero 800 z’umuhanda, ibyo bigatuma ku bice byombi hashyirwa abapolisi bakumira ko hari abashobora kwishora mu mazi bikabaviramo impanuka.

Cyakora n’iyo umuhanda wuzuye amazi kugera nko kuri metero 10 na 20, nta modoka yemererwa gutambuka, nibura igisate kimwe cy’umuhanda kidashizemo amazi ku buryo haba hizewe ko nta mpanuka byateza.

Urugero rwa hafi ni urwo ku matariki ya 09 n’iya 10 Gicurasi 2024, aho Nyabarongo yamaze iyo minsi ibiri yafunze uwo muhanda, kuko nko ku itariki ya 09 honyine yawufunze kuva saa 15:00’ zigicamunsi igeza saa 22:00’ z’ijoro, yongera kuwufunga tariki 10 Gicurasi kuva mu gitondo kugera nimugoroba.

Abagenzi baba bategereje ko umuhanda ugabanukamo amazi
Abagenzi baba bategereje ko umuhanda ugabanukamo amazi

Usibye itangazo Polisi y’Igihugu icisha ku rubuga rwayo rwa X, no kohereza abapolisi ku gice cya Muhanga n’icya Ngororero ngo babuze imodoka gutambuka zidakora impanuka muri ayo mazi, nta bundi bufasha bwizewe vuba bwo gukora uwo muhanda nk’uko inzego zimwe bireba zibitangaza.

N’ubwo nta gikorwa ngo kuva mu myaka isaga itanu uwo muhanda ukorwe igice cyawo kirengerwa na Nyabarongo, abaturage bakomeje guhura n’akaga kuko kugira ngo ingendo zidahagarara, abafite imbaraga bagera aho bava mu modoka ziva cyangwa zijya Muhanga-Ngororero, bakagenda n’amaguru kugira ngo zigurane abagenzi zisubire iyo zavaga, naho abatwaye imodoka zabo bibasaba gusubira inyuma bakajya kuzenguruka Mukamira-Musanze-Kigali-Muhanga.

Mu ijoro ry’itariki ya 09 Gicurasi 2024 ubwo Nyabarongo yari yafunze umuhanda, ku gice cya Ngororero hari imodoka zigera ku munani zari zitegereje ko amazi agabanuka umuhanda ukagaragara zigakomeza urugendo, ari nako zimwe ziva Muhanga zageraga ahitwa ku Cyome zigakuramo abagenzi bakagenda n’amaguru bazamutse umusozi bakajya gutegera hirya y’aho amazi atagera.

Imodoka z’imizigo zo ziba zahagaze zigategereza ko amazi agabanuka, kuko kujya kuzenguruka Musanze-Kigali, cyangwa Muhanga-Kigali-Musanze-Mukamira rwaba ari urugendo rurerure ku modoka yikoreye ibiremereye.

Abagenzi baba bashaka izindi nzira banyuramo
Abagenzi baba bashaka izindi nzira banyuramo

Umwe muri bo mu masaha ya saa mbiri z’ijoro wari uvuye mu mujyi wa Kigali yavuze ko batunguwe no gukurwa mu modoka kuko Nyabarongo yafunze umuhanda, akaba atewe impungenge n’umutekano w’ijoro ry’umwijima banyuramo mu bihuru bya ruguru y’umuhanda kandi ari mu manga.

Agira ati, "Ni ikibazo gikomeye turi kunyagirwa tunyeranyereza ndandase umukecuru udafite imbaraga kuko dusanze umuhanda amazi yawurengeye, turasaba inzego bireba kugira icyo zikora abantu batarahatakariza ubuzima".

Undi nawe agira ati, "Ubu bizasaba ko hari abahaburira ubuzima ngo inzego zibone ko ari ngombwa gukora uyu muhanda, biratubangamiye gufuragurika nijoro utazi iyo ujya, badukorere umuhanda tworoherwe n’ingendo".

Naho umwe mu bacuruzi agira ati, "Ubu ni ukurara hano kuko ntiwajya kuzenguruka iri joro, ni ukurarira izi modoka, amazi yashiramo tugatambuka, ibicuruzwa ntibibasha kugera ku isoko".

Hashize imyaka irenga itanu ikibazo cya Nyabarongo yuzura igafunga umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira kirushijeho kwiyongera kubera ko imvura isigaye igwa ari nyinshi ikuzura igasendera mu muhanda.

Imodoka usanga zitonze imirongo zitegereje ko amazi agabanuka zigatambuka
Imodoka usanga zitonze imirongo zitegereje ko amazi agabanuka zigatambuka

Bikunze kuba cyane cyane mu gihe cy’imvura y’Umuhindo igwa mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza, n’iy’Itumba, igwa mu mezi ya Mata na Gicurasi, muri 2024 ho kuva muri Mutarama Nyabarongo yakomeje gufunga uwo muhanda kuko imvura yakomeje kugwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi RTDA nta gusubizo kihuse batanga kuko bagaragaza ko habuze ubushobozi bwo kubaka igice cy’umuhanda kirengerwa na Nyabarongo.

Ingengo y’imari yakunze gutangazwa mu nkuru nyinshi twanditse kuri uyu muhanda ibarirwa hagati ya Miliyoni 800frw, na miliyali ebyiri zakoreshwa mu kwigiza igice cy’umuhanda hejuru, cyangwa kukimurira ahandi hatarengerwa n’amazi.

Mu gihe cyose umuhanda udakozwe bizakomeza kuba imbogamizi ku bagenda mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba banyuze Muhanga-Ngororero-Mukamira, badahwema kugaragaza ko batewe impungenge igihe abapolisi bahuga gato imodoka zikishora mu mazi zitinya kurara nzira bikaba byakurura impanuka ari nayo mpamvu bakomeje gutabaza ubuyobozi ngo bukumire bitaraba.

Polisi iba iri hafi ikabuza imodoka gutambuka bigateza impanuka
Polisi iba iri hafi ikabuza imodoka gutambuka bigateza impanuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka