Abahanzi bahigiye kuzerekana ubudasa bw’umuco Nyarwanda muri “Rwanda day”
Abahanzi b’Abanyarwanda bakeneye kwerekana umuco Nyarwanda muri Leta zunze ubumwe z’Amerika muri "Rwanda Cultural day".
Rwanda day ni umunsi uhuza abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda buri mwaka. Uyu mwaka izabera, i San Francisco ku itariki 24 Nzeli 2016.
Uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “umunsi w’umuco Nyarwanda, umurage wo kwihesha agaciro”.
Masamba Intore, nk’umwe mu bahanzi bazitabira uyu munsi, yahize kuzereka abanyamahanga ubudasa bw’umuco w’Abanyarwanda yemeza ko ari wo mwiza wa mbere ku isi.
Yagize ati “tuzataramira Abanyarwanda n’abanyamahanga tubereke ubwiza bw’umuco wacu utasanga ahandi, tuzaberaka isura nshya y’igihugu cyacu, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi”.
Nkuko bitangazwa na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, Abanyarwanda bari muri Amerika n’ahandi mu bihugu by’amahanga, bategerezanyije amatsiko menshi uyu munsi.
Urukerereza ruzataramira abazitabira Rwanda Day mu mbyino n’indirimbo Nyarwanda, bavuze ingoma ndetse babakinire imikino itandukanye yerekana umuco gakondo w’Abanyarwanda.
Abandi bahanzi bazitabira uyu munsi ni Teta Diane, Mariya Yohana, Muyango na King James.
Aba bahanzi icyo basaba Abanyarwanda babishoboye,aho bari hose ni ukuzaza bakibuka indangagaciro zabo nk’Abanyarwanda ndetse bakazikundisha n’abanyamahanga.
Muyango ati “tuzabatungura, tuzabibutsa uko umuco wahozeho n’abatarabimenye tubabwire. Abanyamahanga nabo bazabikunda tuzabasobanurira”.
Ibi birori bizabera muri Hotel ya Marriott Marquis mu Mujyi wa San Fancisco, i Calfornia muri Leta Zunze ubumwe z’ Amerika, guhera saa tanu z’amanywa kugeza saa tatu n’igice z’ijoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|