Ubwinshi bw’Abanyarwanda bahuriye mu mujyi wa Boston bwatumye uhindura isura

Abanyarwanda benshi baturutse imihanda yose y’isi no mu Rwanda, bahuriye mu mujyi wa Boston baje mu birori bya Rwanda Day, batumye uyu mujyi uhinduka nko mu Rwanda, kubera usanga mu mihanda yose havugwa Ikinyarwanda, nk’uko intumwa zacu zihatubereye zibidutangariza.

Abanyarwanda baturutse muri Kaminuza ya Harvard, Massachusetts International Hospital n’ahandi, abavuye Canada na u Burayi na Amerika nyirizina, bahuriye muri uyu mujyi, umwe mu mijyi ikomeye yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Intumwa za Kigalitoday zatangajwe n’uburyo ururimi rw’Icyongeleza rwabaye ingume muri Boston, kubera urujya n’uruza rw’Abanyrwanda bahuje urugwiro.

Ziti: “Habaye mu Rwanda. Abantu baracicikana bivugira Ikinyarwanda, barahoberana mu muhanda bamwe bagateza "embouteillage" cyangwa "Iam" kubera urukumbuzi rwinshi”.

Kubona icyumba cya hoteli zo gucumbikamo byagoranye, kuko byose Abanyarwanda babifashe. Ubu gushaka icyumba ni ukujya gushakira mu nkengero z’umujyi nko kuva Serena ukajya Rwamagana, nk’uko intumwa zakomeje zibidutangariza.

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imurikabikorwa rikorwa n’abikorera, abacuruzi n’abashoramari, baturutse mu Rwandaharimo n’ibiranga umuco Nyarwanda. Haraba hari n’ahazajya hasobanurirwa akamaro k’ikigega “Agaciro Development Fund”.

Hanateganyijwe ibiganiro biri bukorwe harimo ikirebana n’ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda gitangwa na Prof Shyaka Anastase, Iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene gitangwa na Hon. John Rwangombwa n’ikivuga ku mibanire y’u Rwanda n’ibindi bihugu gitangwa na Hon. Louise Mushikiwabo.

Uyu mugoroba uraza kurangwa cyane n’urubuga rw’ibiganiro nyunguranabitekerezo hamwe n’igitaramo Nyarwanda.

Tubijeje gukomeza kubakurikiranira hafi uko ibi birori biri bugende n’amafoto y’uko byifashe.

Kigalitoday

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka