U Rwanda rurareshya abashoramari bo mu Buholandi
Inzobere mu by’ubucuruzi zirashishikariza amasosiyete yo mu buholandi gushora imari mu Rwanda. Ibi byabaye mu biganiro bagiranye bibanziriza Rwanda Day
Kuri iyi nshuro ya 11, mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi byabibumbiriwe n’ibiganiro ku ishoramari.
Abakozi ba Leta bafite ubuhanga bwo mu rwego rwo hejuru mu by’ubucuruzi barareshya abashoramari benshi bashoboka bo mu Buholandi bashore imari mu Rwanda.
Amasosiyete arenga 100 yarangije kugaragaza ubushake bwo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bidukikije ndetse no ku isoko ry’u Rwanda bikazakomeza gutiza umurindi umuvuduko w’ubukungu ubu uri ku kigero cya 8% mu myaka 10 ishize.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga yabamurikiye amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda akwiye kubyaza umusaruro.
Yagize ati “Dushishikajwe no guhura n’abantu bose bagirira akamaro u Rwanda cyangwa bakeneye kumenya amakuru agezweho kandi nyayo ku gihugu, ku bagituye ndetse n’umuco.”
Kuwa 01 Ukwakira, u Rwanda rwagiranye amasezerano na Sosiyete Africa Improved Foods (AIF) itunganya ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri byo kunganira abantu bafite icyo kibazo cyane cyane mu bice by’icyaro byo mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba mu rwego rwo gukemura imirire mibi.
Iyi sosiyete ihuriwemo n’abashoramari batandukanye barimo DSM, sosiyete y’u Buholandi itunganya ibikoresho bitandukanye, ibiryo by’abantu n’amatungo n’ibindi.
U Buholandi ni umwe mu bafatanyabikorwa w’imena wa Leta y’u Rwanda mu butabera, mu bikorwaremezo, kwikungahaza ku biribwa, guteza imbere urwego rw’abikorera n’ubuhinzi kandi amasosiyete yahoo amenyereye gukorera mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni hafi 45 z’Amadolari yo gutera inkunga imishinga yo kwegereza abaturage amazi no guteza imbere imyuga n’ubumenyi-ngiro.
Ku ruhande rw’abikorera bo mu Buholandi bijeje abo mu Rwanda isoko rigari ku biva mu Rwanda by’umwihariko indabyo n’imbuto. Kuri ubu Perezida w’u Rwanda yageze mu Buholandi aho agiye kuganira n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bagera ku 4000.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|