U Rwanda ruha agaciro abaturage barwo no hanze-Min Mushikiwabo

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye Abanyarwanda baba mu mahanga bitabiriye Rwanda Day, ko igihugu cyabo kibaha agaciro gakomeye.

Ministiri Mushikiwabo umaze gufata ijambo ryo kwakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashimiye ibihumbi birenga bine by’Abanyarwanda n’inshuti zabo bagiye kumva Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Mushikiwabo atanga ijambo ry'ikaze.
Mushikiwabo atanga ijambo ry’ikaze.

Yagize ati ”Turaha agaciro umurava n’ubwitange mwagaragaje kuba mwageze hano, kandi igihugu cyanyu giha agaciro abaturage bacyo baba mu mahanga.”

Kwakira Umukuru w’igihugu i Amsterdam mu gihugu cy’u Buholandi no gutangira kuganira na we byabanjirijwe n’inama yahuje abikorera baturutse mu Rwanda bagera ku 300 hamwe n’Abanyarwanda baba mu Buholandi bagera ku 100.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka