U Rwanda ntabwo rwigeze ruba rutoya ku buryo hari abo twaheza hanze-Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame arakangurira Abanyarwanda bari hanze bashishikajwe no gusenya igihugu cyabo gutaha bagafatanya n’abandi kubaka igihugu cyabo.

Perezida Kagame we ashimangira ko imiryango y’u Rwanda ifunguye ku Munyarwanda wese ushaka gutaha mu gihugu cye hatitawe ku byo yakoze.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahawe ikaze mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bahawe ikaze mu Rwanda.

Yagize ati ”Na bariya bagize umwuga gusubiza igihugu inyuma bari ku mihanda, nagira ngo mbibutse ko aho babishakira barangije kuvuza amafirimbi n’induru, bashobora gutaha tukabakira”.

Yakomeje agira ati “Ntabwo u Rwanda rwigeze ruba ruto ku buryo hari abo rwaheza hanze nk’uko byabayeho kuva kera, nubwo umwanya ari mutoya dufite aho kubakirira”.

Yavuze kandi ko icyo yifuriza u Rwanda ari uko Abanyarwanda batabura umwanya kandi ko n’abakoze amakosa bashobora kubabarirwa ariko bagataha mu gihugu cyabo.

Yunzemo ati “Niba waba ufite icyatumye uzinukwa u Rwanda icyo cyaha twakikubabarira tukakubwira tuti ‘uracyari uwacu…ntabwo ushobora kurenza umunsi utibutse ko uri Umunyarwanda’.”

Abasaba ko batahuka ari Abanyarwanda bazima kandi beza biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo kigakomeza gutera imbere ku muvuduko kiriho uyu munsi mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame atangaza ko iterambere u Rwanda rwagezeho ryagizwemo uruhare n’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, agashimangira ko n’umusanzu w’Abanyarwanda nk’abo badafite umurongo mwiza ukenewe mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Simon Kamuzinzi&Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muzehe wacu lmana Izajya ikomeza kumuha umugisha kuko akunda abanyarwanda

x yanditse ku itariki ya: 5-10-2015  →  Musubize

Nyakubahwa Prezida Kagame n’impano idasanzwe Imana yahaye u Rwanda n’abanyarwanda.Ibikorwa akora byo gutezimbere abaturage n;igihugu muri rusange ntahandi wabibona

Imana ikomeze kukugwizaho imbaraga n’ubwenge kugira ngo ukomeze guha abandi bayobozi n’ibindi bihugu amasomo.

Simeon yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka