Rwanda Day iritabirwa n’abantu 3000

Biteganyijwe ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bagera ku 3000 bateranira mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gikorwa cyiswe Rwanda Day 2012 gitangira kuri uyu wa gatanu tariki 21/09/2012.

Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya kabiri kiratangizwa no kumurikira Abanyarwanda baba hanze n’inshuti z’u Rwanda ibikorerwa mu Rwanda bigaragazwa n’abikorera.

Banki ya Kigali, RDB (Rwanda Development Board), Rwanda Mountain Tea itunganya icyayi n’uruganda Inyange rutunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bagaragaza uko ubucuruzi n’ishoramari mu Rwanda byifashe, ari nako bashishikariza abataba mu Rwanda kuza gushora imari mu gihugu.

Nyuma y’iri murika-bikorwa, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe imiyoborere myiza, Dr Shyaka Anastase, araza kugaragaza intambwe imaze guterwa mu miyoborere myiza mu Rwanda, naho Minisitiri Rwangombwa akagaragaza uko ubukungu bwifashe n’ibiteganyijwe mu guteza imbere iterambere mu Rwanda.

Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga n’ubutwererane arageza ijambo ku bitabiriye uwo munsi n’abawukurikiranira kure, afungure ku mugaragaro igitaramo cyiswe “Agaciro, The journey continues”.

Harakurikiraho ikiganiro ku miyoborere myiza mu Rwanda, ikindi ku bukungu rusange bw’u Rwanda biza gusozwa n’igitaramo nyirizina kiyoborwa n’abahanzi nyarwanda babyina bakanasusurutsa igitaramo ijoro ryose.

Imihango yo ku munsi w’ejo izavugirwamo ijambo ry’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, hanyuma agirane ikiganiro n’abitabiriye uwo munsi aho i Boston muri Leta ya Massachusetts muri Amerika.

Abanyarwanda baba mu mahanga bishimiye kubonana n'umukuru w'igihugu.
Abanyarwanda baba mu mahanga bishimiye kubonana n’umukuru w’igihugu.

Nganji Jean uri mu bategura ibi birori atangaza ko bizitabirwa n’aAbanyarwanda baba muri Amerika, muri Canada no mu bihugu binyuranye by’Iburayi, wongeyeho n’abaturutse mu Rwanda ngo bajye gusangiza ababa mu mahanga ubuzima rusange bw’imbere mu Rwanda.

Bwana Nganji ati “Ibyishimo ni byinshi ku mbaga y’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda turi kumwe n’abandi benshi bakiri mu mayira baza bava imihanda yose muri Amerika.”

Nganji aravuga ko mu mihanda ihuza imijyi minini ya Amerika huzuye amabisi manini atwaye Abanyarwanda bagana aho igitaramo Agaciro Rwanda Day kibera i Boston. Abo bose kandi ngo bari mu mamodoka manini yatatsweho amabendera y’u Rwanda n’ibindi biranga umuco Nyarwanda.

Umujyi wa Boston ugiye kuberamo uyu munsi ufitanye amateka yihariye n’u Rwanda kuko wagiye utangirizwamo ibikorwa binyuranye byagiriye akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ibi birimo ishuri ryitwa Maranyundo riri mu Bugesera ryatangijwe n’umubikira witwa Mama Anne wabaga aho Boston, Itsinda ry’abaganga b’inzobere mu kuvura umutima bitwa Partners in Health (inshuti mu buzima) bajya bavura umutima mu Rwanda nabo bakomoka Boston.

Ikindi nuko hari abajyanama batanu bari mu itsinda ryihariye rigira Perezida Kagame inama bose batuye i Boston.

Uyu munsi w’igitaramo Nyarwanda mu mahanga ubaye ku nshuro ya gatatu, ubushize wabereye i Chicago muri Amerika n’i Paris mu Bufaransa.

Abifuza gukurikirana iby’icyi gitaramo byose bashobora kubireba neza uko biri kuba ku rubuga rwa interineti www.rwandaday.org

Ahishakiye Jean d’Amour na Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

No kuri RTV biraba biri gucaho Live

cuba yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka