Rwanda Day imaze guhuza abasaga 30,000 muri Diaspora

Abanyarwanda b’imbere mu gihugu n’abo muri Diaspora bategereje gahunda ya Rwanda Day izabera mu Buholandi kuva tariki 3-4 Ukwakira 2015.

Ni gahunda ihuza umukuru w’igihugu, abayobozi mu nzego za leta n’izabikorera bakaganira n’Abanyarwanda baba muri Diaspora (baba mu mahanga) n’inshuti z’u Rwanda ku ruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Abenshi baba bategereje guhura na Perezida Kagame.
Abenshi baba bategereje guhura na Perezida Kagame.

Kuva tariki 3 kugeza tariki 4 Ukwakira, Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda basaga 4000 batuye mu Buholandi no mu bindi bihugu by’u Burayi, baraganira ku iterambere ry’u Rwanda n’icyakorwa ngo rurusheho gutera imbere.

Muri ibyo biganiro ikiba kigamijwe cyane ni ukurebera hamwe uruhare Abanyarwanda bo muri Diaspora bakwiye kugira mu kwihutisha iterambere ry’u Rwanda, ibyo bikaba umwanya usesuye wo kungurana ibitekerezo hagati ya guverinoma n’Abanyarwanda bo muri Diaspora.

Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda benshi bahurira muri ibi birori.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda benshi bahurira muri ibi birori.

Umuyobozi w’ibiro by’umuvugizi wa guverinoma Joel Ndoli Pierre, avuga ko kuva gahunda ya Rwanda Day itangiye, Abanyarwanda basaga ibihumbi 33 bamaze gukangurirwa kugira uruhare mu kubaka u Rwanda kugira ngo rurusheho gutera imbere.

Bamwe mu Banyarwanda bitabiriye Rwanda Day zabanje, cyane cyane abatuye muri Amerika y’Amajyaruguru bamenye amahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda, bakaba baranatangiye kuhakorera ibikorwa by’ishoramari.

Abitabiriye baba bishimiye kongera gusogongera ku muco Nyarwanda.
Abitabiriye baba bishimiye kongera gusogongera ku muco Nyarwanda.

Abitabira Rwanda Day berekwa urugendo u Rwanda rwanyuzemo n’uburyo rwagiye rwiyubaka, kandi rukaba ari urugendo rugikomeza buri Munyarwanda asabwa kugiramo uruhare.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga yabwiye KT Press ko guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu mahanga biba ari umwanya mwiza wo kuganira ku mateka yaranze u Rwanda, bakareba aho u Rwanda rugeze no gutekereza icyakorwa kugira ngo ahazaza harwo hazarusheho kuba heza.

Ni uko baba bameze.
Ni uko baba bameze.

Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere hamwe n’inama y’Abashoramari b’Abaholandi [Netherlands Africa Business Council] bateguye ibiganiro bizibanda ku bucuruzi n’ishoramari biteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 2 Ukwakira 2015.

Umujyanama wa mbere muri iyo ambasade, Robert Kayinamura avuga ko iyo gahunda ibera mu kigo cy’ubushakashatsi KIT kiri mu mujyi wa Amsterdam, cyashinzwe mu mwaka wa 1910 hagamijwe guteza imbere ubucuruzi n’inganda.

Ni umunsi uba utegerejwe na benshi mu Rwanda.
Ni umunsi uba utegerejwe na benshi mu Rwanda.

Amakuru ava muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi kandi avuga ko umukuru w’igihugu muri ibyo biganiro, azaba aherekejwe n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 300 byo mu Rwanda bagamije guhura n’urwego rw’abikorera mu Buholandi.

Kimwe mu bishobora kwishimirwa muri Rwanda Day yo mu Boholandi ni izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda buri ku gipimo cya 7.5%, bukaba bwarikubye inshuro zirenga 10 mu myaka 10 ishize.

Rwanda Day yo mu Buholandi ije ikurikira izindi zayibanjirije zirimo iyabereye i Buruseri mu Bubirigi, izabereye mu mijyi ya Chicago, Boston, Dallas na Atlanta muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, iyabereye i Paris mu Bufaransa ndetse n’iyabereye i Toronto muri Canada.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka