Perezida Kagame yaherewe mu Bwongereza igihembo cy’umuyobozi mwiza uteza igihugu cye imbere

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahawe igihembo cy’umuyobozi mwiza ukora ibikwiye mu guteza igihugu cye imbere mu mihango yabereye mu ishuri rikuru ryigisha ubukungu ryitwa Oxford Africa Business school mu Bwongereza.

Perezida Kagame wari umushyitsi mu kuru mu kiganiro mbwirwaruhame cyaberaga muri iryo shuri yashimiwe uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’u Rwanda kandi yemeza ko adashidikanya ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bishobora gutera imbere bikoresheje amahirwe bifite arimo guteza imbere imiyoborere myiza no kubaka umutekano bigatuma abashoramari bashobora kwisanzura bakabishoramo imari igihe bakwihatira no gutanga serivise nziza.

Perezida Kagame akaba yatanze urugero k’u Rwanda ruza k’umwanya wa gatanu ku isi mu korohereza ishoramari aho mu masaha atandatu umushoramari aba amaze kwiyandikisha gukora ishoramari rye, mu gihe nyamara u Rwanda rwari igihugu cyasenyutse mu nzego zose mu myaka mike ishize.

Perezida Kagame n'uwo bafatanyije kuyobora ikiganiro.
Perezida Kagame n’uwo bafatanyije kuyobora ikiganiro.

Perezida Kagame akaba yagaragaje ko uko ishoramari ryiyongera mu gihugu icyo aricyo cyose ariko abanyagihugu babona imirimo kandi bagashobora kuva m’ubukene. Muri iyi mbwirwaruhame, perezida Kagame yibukije ko hagati y’imyaka ya 2005-2008 ubukene ku mugabane wa Afurika bwagabanutse, abatungwa n’idolari rimwe rya Amerika ku munsi bakaba baragabanutse bava kuri 52% bakagera kuri 48%.

Perezida w’u Rwanda yavuze kandi ko bimwe mubyatuma umugabane w’afurika ushobora kurushaho gutera imbere ari uguteza imbere uburezi, kwigisha urubyiruko ikoranabuhanga no guhanga udushya dutuma haboneka imirimo mishya byose bishingiye ku miyoborere myiza na politiki zitajegajega ziteza imbere ishoramari.

Perezida Paul Kagame yongeye kunenga imikorere y’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu ko ntacyo ikora uretse kunenga ibikorwa kandi batagaragaza uruhare rwabo mu gufasha abaturage kuko nibyo bavuga batagaragaza gihamya.
Perezida Kagame yatanze urugero ku Rwanda ati “Abanenga ibyo dukora babihera kuki ko ubu dushobora kubona ibiribwa bihagije ku baturage bacu twese, tukabona serivisi z’ubuvuzi nziza kandi abana bacu bakiga bose?”

Perezida Kagame yemeje ko ikimushishikaje ari ugukorera Abanyarwanda ibibateza imbere kandi akaba abisaba n’abandi bayobozi. Yongeyeho ko niba u Rwanda rwarashoboye kuva ahabi cyane rwari nyuma ya Jenoside rukaba rugeze aho rubarizwa mu bihugu by’intangarugero n’ibindi bihugu by’Afurika byahagera.

Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cya Perezida Kagame muri Oxford school.
Bamwe mu bitabiriye ikiganiro cya Perezida Kagame muri Oxford school.

Perezida Kagame watanze ikiganiro hari abanyecongo bigaragambye, yagize n’icyo avuga ku bibazo byacongo, agaragaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo ahubwo na cyera byahozeho, avuga ko u Rwanda rugerekwaho amakosa ya leta ya Congo itarashoboye gushyiraho imiyoborere myiza no gucyemura ibibazo by’abaturage bayo, hamwe no kutubahiriza inshingano z’umuryango wabibumbye.

Perezida Paul Kagame yongeye kubwira Abanyafurika ko ishoramari ry’Abanyafurika muri Afurika rikenewe kandi hari amahirwe menshi mu gukorera kuri uyu mugabane no gukorera hamwe.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari yatumiwe mu biganiro mbwirwaruhame ku ishoramari ry’umugabane wa Afurika, aho yafatanije n’inzobere my bukungu n’ishoramari kugaragaza amahirwe ari ku mugabane wa Afurika mu kuwushoraho imari.

Ahishakiye Jean d’Amour na Sylidio sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bagabo b’iwacu biryoha biryana.Ibyo muri Congo biradusiga hanze rwose. Mbega intambara tuzahura nayo ivuye muri Congo? Iyo twahuye nayo iragatsindwa.Utera umuntu ubwoba ukabumumara. Mbega nibomoka bifatanije n’abanyarwanda ba oppositions nibwo tuvuga ko itabaho tuzabigenza gute? Ndifashe ariko ibyo twahuye nabyo sinabivuga.

Rugemintwaza Charles yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka