Ni mwebwe mugomba guhitamo uko mubaho - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangaza ko iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda riri mu maboko y’Abanyarwanda.

Aganira n’abitabiriye Rwanda Day avuze ko Abanyarwanda ari bo bagomba guhitamo uko babaho badakwiye gutegereza ko hari undi uwari wese wagira icyo bakora kugira ngo batere imbere.

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guhitamo kubaho neza.
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda guhitamo kubaho neza.

Yagize ati “U Rwanda kugira ngo rutere intambwe rudakomeza kubaho nk’uko ruri …tugomba kwihitiramo, ni mwebwe mbwira ni mwembwe mugomba kwihitiramo uko mubaho.”

Agereranya iterambere ry’ibihugu by’Uburayi n’iby’Afurika mu myaka 60 yibaza impamvu ibihugu by’Uburayi byateye imbere mu gihe iby’Afurika bicyugarijwe n’ubukene bukabije.

Avuga ko byatewe n’uko batiyemeje gufata mu maboko iterambere ry’igihugu cyabo bagategereza abazungu.

Umukuru w’Igihugu ashimangira ko kugira ngo batere imbere igihugu cyabo basabwa kwirinda gutekereza nabi, gukora nabi, gusinda ndetse no gutegereza ubagoboka ahubwo bagomba kwibaka igihugu bakomoka bagahanira na cyo gitera imbere.

Akomeza avuga ko ejo ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko y’urubyiruko ariko rurangwa n’imyitwarire myiza.

Ati “Tubatezeho byinshi ku buryo mu gihe kizaza ari mwe tuzaba tubaza aho mutujyana. Nta bantu batera imbere badafite discipline, umuntu agira discipline ku giti cye…. na sosiyete igira discipline.”

Akangurira Abanyarwanda baba hanze kubera impamvu z’ibyaha bakoze gutaha mu gihugu cyabo kuko biteguye kubakira mu gihugu cyabo gitandukanye n’icy’abayobozi ba kera bavuga ko cyuzuye nta wundi Munyarwanda bifuza akizamo.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka