Ibigo birenga 100 by’Abaholandi biritabira "Rwanda Day"
Abahagarariye ibigo by’ubucuruzi birenga 100 byo mu Buholandi baritabira ibirori bya Rwanda Day, nk’uko itsinda riyitegura ryabitangaje.
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney uri muri bo yavuze ko inama ibanziriza umuhango nyir’izina, iza guhuza abikorera baturutse mu Rwanda n’abo mu Buholandi yitabirwa n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi birenga 100 byo muri iki gihugu.
Abinyujije kuri Twitter, Depite Gatabazi kandi yavuze ko abikorera baturutse mu Rwanda bageze mu Buholandi, ngo bamaze kurenga 300.
Itsinda ry’abategura uyu munsi Nyarwanda wo guhurira na Perezida Kagame mu bihugu by’amahanga, riratangaza ko inama ya nyuma itegura Rwanda day mu Buholandi kuri uyu wa gatandatu yarangije kunozwa.
Abanyarwanda n’incuti zabo baturutse mu bihugu bitandukanye, bakomeje kugaragaza ku rubuga rwa twitter ko bari mu nzira berekeza mu Buholandi.
Bamwe mu bagaragaje ko bari mu nzira berekeza mu Buholandi kuganira na Perezida Kagame, ni abaturuka mu bihugu by’Amajyaruguru y’u Burayi birimo Suede, Norvege, Finland, Denmark, abava mu burayi bwo hagati nko mu Bufaransa, mu Busuwisi, mu Bubiligi, ndetse hari n’abamaze guhagurukira mu Burusiya.
Uyu munsi Nyarwanda wiswe Rwanda Day, biteganijwe ko uza kwitabirwa n’abarenga ibihumbi bine, barimo 400 baturutse mu Rwanda bagiye guhura na benshi badaheruka igihugu cyabo.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|