I Toronto muri Kanada hatangiye gusa n’umujyi Nyarwanda

Mu gihe mu mujyi wa Toronto muri Kanada hasigaye amasaha make ngo hatangire imihango y’umunsi wa Rwanda Day, abari muri uwo mujyi ngo batangiye kubona byinshi biri guhindura uwo mujyi nk’agace Nyarwanda.

Kuva ejo kuwa gatanu tariki ya 27/09/2013 Abanyarwanda n’abanyamahanga b’inshuti z’u Rwanda batangiye gusesekara mu mujyi wa Toronto, abandi bari kugera muri uwo mujyi ahitwa 45 Carl Hall Road in Downsview Park.

Abari Toronto ngo batangiye kubona ahamurikirwa ibihangano n’ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu Rwanda, nk’imyambaro, ibihangano by’ubukorikori n’’iby’abanyabugeni, ikawa n’icyayi by’u Rwanda n’ibindi byinshi bikorerwa mu Rwanda.

Hari kandi n’ahagenewe gutanga amakuru kuri Rwanda Day, ku Rwanda nyirizina by’umwihariko ku bashoramari n’abikorera ngo bahabwe amakuru bakeneye ku bisabwa gukorera mu Rwanda.
Uretse ibi bimurikwa kandi, ngo ku bumva ururimi rw’Ikinyarwanda barumva abakivuga babaye benshi mu mihanda no mu maduka n’ahandi hose abantu bahurira aho 45 Carl Hall Road in Downsview Park mu mujyi wa Toronto.

Bimwe mu birango bya Rwanda Day i Toronto ahitwa 45 Carl Hall Road (Foto Imanzi Kayitare/twitter)
Bimwe mu birango bya Rwanda Day i Toronto ahitwa 45 Carl Hall Road (Foto Imanzi Kayitare/twitter)

Abitabiriye Rwanda Day/Toronto 2013 barimo benshi baturutse muri Amerika ya ruguru, ahavugwa ko ariho hari Abanyarwanda benshi kurusha ahandi baba mu mahanga. Imibare itangazwa na ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ivuga ko muri Kanada honyine haba Abanyarwanda basaga ibihumbi 14.

Uretse kumurika ibikorwa Nyarwanda, biteganyijwe ko ku mugoroba perezida w’u Rwanda Paul Kagame araza kugirana ibiganiro byihariye n’abitabiriye uyu munsi nk’uko byagiye bigenda mu mijyi ya Boston, Chicago, Paris na London, Rwanda Day yabayemo mu myaka ishize.

Mu biganiro perezida wa repubulika agirana n’abitabira Rwanda Day, abaganiriza ku miterere y’igihugu n’intera kigezeho, bakaganira ku ngingo zinyuranye ziba zigendanye ibihe u Rwanda rurimo kandi akanaganira nyirizina n’abitabira Rwanda Day mu kiganiro babaza ibyo bashaka umukuru w’igihugu akabasubiza.

Biteganyijwe ko umukuru w'igihugu agirana ibiganiro n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bitabiriye Rwanda day
Biteganyijwe ko umukuru w’igihugu agirana ibiganiro n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye Rwanda day

Mu bihe byashize, ibibazo byinshi byagiye byibanda ku byemezo bifatwa mu gihugu, ku ngamba zikwiye gufatwa na gahunda zashyirwamo ingufu ngo u Rwanda rutere imbere, guca akarengane no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

U Rwanda na Kanada bisanganywe umubano mwiza ushingiye ku bufatanye n’ubuhahirane. U Rwanda rufite ambasade iruhagarariye muri Kanada na Kanada ikagira uyihagarariye mu Rwanda. Igihugu cya Kanada gitera inkunga imiryango imwe n’imwe ikorera mu Rwanda mu nzego zinyuranye, ariko ntabwo kigitera leta inkunga kuko gifata u Rwanda nk’igihugu cyamaze kurenga umurongo w’ibihugu bikennye bikeneye gufashwa.

Mu mwaka ushize wa 2012 u Rwanda rwaguze indege zifite agaciro ka miliyoni 52 n’ibihumbi 800 by’amadolari zikoreshwa n’ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu kirere RwandAir.

N'Abanyamahanga bahabwa umwanya bakabaza bakanatanga ibitekerezo ku byakubaka u Rwanda
N’Abanyamahanga bahabwa umwanya bakabaza bakanatanga ibitekerezo ku byakubaka u Rwanda

Ubwo mu Rwanda habage Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umusenateri w’Umunyekanada wari umusirikare icyo gihe, Jenerali Romeo Dallaire, yatabarije u Rwanda ariko Umuryango w’Abibmbye umwima amatwi bituma imbaga y’Abanyarwanda basaga miliyoni bicwa umuryango mpuzamahanga urebera.

Mu mwaka wa 2004 Inteko Ishinga Amategeko ya Kanada yemeje ko muri icyo gihugu bafata itariki ya 7 Mata ikaba iyo kwibuka abazize Jenoside n’abo yagizeho ingaruka bose. Mu mwaka wa 2008 nanone iyo Nteko ishinga Amategeko yemeje burundu ko ku itariki ya 7 Mata muri Kanada bazajya bazirikana ku buryo bwihariye kuri Jenoside n’ingamba zo kuyikumira.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza Ko Mugomba Gukomeza Kwibutsa Abanyarwanda Barihanze Ko Kuzirikana Igihugu Cyabo Kuko Nacyo Kirabazirikana Cyane

Ndayisaba Sadi yanditse ku itariki ya: 29-09-2013  →  Musubize

Tunejejwe n umubano mwiza w u Rwanda na Canada kandi dushimiye abanyarwanda bari muri canada biteguye gushora imari mu Rwanda. Hagati aho Abagize itsinda rya Gasabo Investment Campany tubaye tubatumiy
e kwifatanya mu mishinga myiza iteganyijwe. Welcome

Nyirabizimana Emeritha yanditse ku itariki ya: 29-09-2013  →  Musubize

President aragerayo ryari? Biranyura kuri radio Rda?

justin yanditse ku itariki ya: 28-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka