Bifuza ko buri karere kagaragaza ibigatatse muri Rwanda Day

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko Rwanda Day ifite akamaro kanini cyane kuko ari uburyo bwo kugaragariza icyarimwe ku isi hose isura nziza y’igihugu.

Abaturage bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwafatwaga nk’ikibazo mu ruhando rw’amahanga, ariko uko Rwanda Day igenda iba kandi iyobowe n’Umukuru w’igihugu, iyo sura ikaba igenda ihinduka.

Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, asanga Rwanda Day ituma abashoramari bamenya neza isura y'u Rwanda.
Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, asanga Rwanda Day ituma abashoramari bamenya neza isura y’u Rwanda.

Mugunga Jean Baptiste, utuye mu Murenge wa Shyogwe akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, we ngo asanga Rwanda Day ari uburyo bwa kabiri bwo guhuza Abanyarwanda n’abanyamahanga bashaka gushora imari mu gihugu, kandi ko asanga ifite akamaro kanini by’umwihariko mu kureshya abashoramari.

Agira ati “Rwanda Day ni nziza kuko usibye kugaragaza igipimo cy’imiyoborere myiza tugezeho, inatuma abashoramari bamenya amakuru ku Rwanda bakaza kuhashora imari”.

Rwanda Day kandi ngo ni ubundi buryo bwo kugaragariza amahanga ko u Rwanda ruticaye ahubwo abaturage bari gukora kandi ko bagaragaza ubushake bwo kwikura mu bukene.

Uwitwa Eric Bizimana, we avuga ko iyi Rwanda Day ibaye Akarere ka Muhanga gafite isura nziza mu kwikura mu bukene aho ubushakashatsi bwakozwe muri iyi myaka itanu ishize bugaragaza ko Muhanga bagabanyije ubukene cyane ku buryo 34,5% ari bo basigaye munsi y’umurongo w’ubukene.

Bizimana Eric we yemeza ko Rwanda Day y'uyu mwaka isanze bahagaze neza mu iterambere kuko bateye intambwe mu kugabanya ubukene.
Bizimana Eric we yemeza ko Rwanda Day y’uyu mwaka isanze bahagaze neza mu iterambere kuko bateye intambwe mu kugabanya ubukene.

Bizimana agira ati “Rwanda Day ni umwanya mwiza wo kwereka amahanga ko tuticaye ubusa kandi ko nk’Abanyarwanda bunze ubumwe turi gukora na bo baza bakatureberaho”.

Mukankusi Liberata we asanga Rwanda Day ari uburyo bwo gusurana n’ibindi bihugu ndetse n’abana b’Abanyarwanda bariyo bakongera guhoberana na bene wabo cyakora akongeraho ko byaba byiza hagiye hatoranywa ibyiciro bitandukanye mu kujya muri ibi birori ngaruka mwaka.

Agira ati “Njyewe icyo nakongeraho ni ukujya bafata nk’abantu batanu muri buri karere bakagaseruka”.

Kimonyo we avuga ko Rwanda Day ikwiye gukomeza kubaho kuko ituma u Rwanda rumenyekana ku isi hose.
Kimonyo we avuga ko Rwanda Day ikwiye gukomeza kubaho kuko ituma u Rwanda rumenyekana ku isi hose.

Kimonyo Théogene we avuga ko Rwanda Day ari nka amabasaderi ukomeye w’u Rwanda mu mahanga ku buryo ngo iyi gahunda yagombye gukomeza kuko isanisha isura y’u Rwanda n’ibikorwa byarwo mu ruhando rw’amahanga.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka