Basabye Kagame kwigisha abandi Banyafurika ihame ryo kwihesha Agaciro

Bamwe mu Banyafurika batuye ku mugabane w’Uburayi bagaragaye mu birori bya Rwanda Day 2013 i London mu Bwongereza mu mpera z’icyumweru gishize basabye Perezida w’u Rwanda gutegura uburyo yazigisha abandi bayobozi ba Afurika ihame ryo kwigira no guharanira kwihesha Agaciro.

Uwitwa Awadem ukomoka mu gihugu cya Mali we yasabye Perezida Paul Kagame ko ibyo yabikora agirira Abanyafurika bose, kuko ngo abayobozi ba Afurika bakurikije urugero rwa Perezida w’u Rwanda babasha guteza imbere ibihugu byabo.

Awadem yagize ati “Bwana Perezida Paul Kagame, […] nabasabaga nkomeje ko mwatubabarira mukoherereza abandi bayobozi bo muri Afurika ijambo mwavugiye hano ndetse mukanagerageza kubumvisha icyo aricyo kwigira no kwihesha Agaciro kandi mukabigisha kubiharanira.”

Undi muturage ukomoka mu gihugu cya Guinea yasabye Perezida Kagame ko yakomeza kubera urugero, ariko anamusaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo intera u Rwanda rugezeho ntizasubire inyuma, dore ko ngo hari n’ibindi bihugu byigeze bitera imbere muri Afurika ariko bikaza gusubira inyuma.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasubije abo Banyafurika n’abandi bose bari aho ko mu by’ukuri ibihugu bya Afurika biramutse bigize ubushake nabyo ubwabyo byahindura imyumvire n’imikorere, bikayoboka urugamba rwo kwigira no kwihesha Agaciro.

Ku bwa Perezida Paul Kagame, ngo ibyo birashoboka ariko birasaba ko Abanyafurika ubwabo aribo bahaguruka bagakora igikwiye, kandi ngo nibabyiyemeza bazabigeraho nta kabuza.

Ibi kandi Perezida Kagame yabishimangiye mu nkuru yanditse mu kinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nkuru yise “Rwanda and the New Lions of Africa”.

Muri iyi nkuru yanditswe na Perezida Kagame, asobanura ko Afurika imaze imyaka isaga icumi ifite ubukungu butera imbere ku gipimo kiri hejuru ya 5% buri mwaka kandi ikaba ifite umutungo uhagije wa peteroli ingana na 12% y’iboneka ku isi yose ndetse na 42% bya zahabu iri ku isi yose ikaba iri mu butaka bwa Afurika.

Ku bwa Perezida Kagame ngo ibi birahagije ngo Afurika itere imbere. Muri iyi nyandiko kandi Perezida w’u Rwanda asa n’ugaragaza icyizere ko Afurika igeze igihe cyo gutera imbere aho avuga ko mu bihugu 15 bitera imbere cyane ku isi, harimo ibihugu 9 bya Afurika kandi ngo akaba abona umuhate ari wose ku buryo nta gusubira inyuma kuko ngo n’urugendo rukiri rurerure.

Mu birori bya Rwanda Day 2013 i London mu Bwongereza cyakora, Perezida Kagame ntiyigeze yemeza ko hari gahunda yihariye afite yo guhwiturira abandi bayobozi ba Afurika gukurikiza urugero rw’u Rwanda n’imiyoborere rugenderaho, ariko yasobanuye ko hari amahuriro abayobozi ba Afurika bajya bahuriramo bakaganira ku bikwiye gukurikizwa ku mugabane wa Afurika ngo utere imbere.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yemeje ko abenegihugu ubwabo aribo bagomba kwicarana hamwe bagashaka uburyo bubabereye bwiza n’ibisubizo bahisemo ku bibazo bafite kuko nta banyamahanga bazava ikantarange ngo bakemure ibibazo byose ibihugu bya Afurika bifite.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo umusaza avuga nibyo kandi twe nkabanyarwanda babishaka tukuri inyuma!!

Kamugisha yanditse ku itariki ya: 21-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka