Abikorera bahigiye gukumbuza abazitabira Rwanda day ibyiza bya Rubavu

Abikorera 14 bo mu karere ka Rubavu bitabiriye Rwanda day bavuga ko bashaka gukumbuza Abanyarwanda n’abanyamahanga bazayitabira ibyiza bya Rubavu.

Mabete Dieudonne umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu witabiriye Rwanda day izabera mu gihugu cy’Ubuholandi, yatangarije Kigali Today ko bagiye ari abikorera bo mu karere ka Rubavu kandi bifuza gukumbuza Abanyarwanda n’abanyamahanga bazayitabira ibyiza by’Akarere ka Rubavu.

Icyo ni kimwe mu bishushanyo mbonera by'Umujyi wa Rubavu.
Icyo ni kimwe mu bishushanyo mbonera by’Umujyi wa Rubavu.

“Akarere ka Rubavu gafite byinshi kazagaragariza abazitabira Rwanda day harimo ubwiza nyaburanga, ubucuruzi bwihuta ku mupaka, twifuza ko abazitabira Rwanda day bazashobora kumenya ibyiza bya Rubavu ndetse bakaza bagashoramo imari.”

Kuva Rwanda day yatangira mu mwaka wa 2011, abaturage bo mu karere ka Rubavu nibwo bitabiriye Rwanda day nk’abikorera kugira ngo bashishikarize ababa mu mahanga kuza kuhashora imari.

Abanya-Rubavu bazajya muri Rwanda Day ngo biyemeje gukundisha abo bazahasanga ibyiza by'i Rubavu (Photo archive).
Abanya-Rubavu bazajya muri Rwanda Day ngo biyemeje gukundisha abo bazahasanga ibyiza by’i Rubavu (Photo archive).

Ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo mu karere ka Rubavu bwagize ikibazo mu bukungu bitewe n’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Kongo watumye abanyamahanga bahagenderera bagabanuka kubera kutizera umutekano waho bikagira ingaruka no ku karere ka Rubavu.

Akarere ka Rubavu ni tumwe mu turere dutegerejweho kuzamura ubukerarugendo bw'u Rwanda.
Akarere ka Rubavu ni tumwe mu turere dutegerejweho kuzamura ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Rwanda day izabera mu gihugu cy’Ubuholandi abanya Rubavu bayitabiriye bavuga ko tariki ya 2 Ukwakira 2015 bazashobora guhura n’abashoramari bo mu gihugu cy’Ubuholandi bakabereka amahirwe ahari baza gushoramo imari nko kubaka Amahoteli ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu bijyanye n’igihe hamwe n’ubucuruzi bw’ikoranabuhanga.

Ikivu nacyo kiri mu byo bazaratira ababa hanze babereka uburyo bazakibungabunga.
Ikivu nacyo kiri mu byo bazaratira ababa hanze babereka uburyo bazakibungabunga.

Rwanda day igiye izatangira tariki ya 3 na 4 Ukwakira mu gihugu cy’Ubuholandi biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu ibihumbi 4 harimo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ngo ntibazibagirwa no kubabwira ko basigaye bafite imihanda myiza ibafasha mu buhahirane.
Ngo ntibazibagirwa no kubabwira ko basigaye bafite imihanda myiza ibafasha mu buhahirane.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abazi gushora imari neza ni muze tuyishore i rubavu hari amafu

raphael yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

rwanda day ihuza abanyarwanda kandi hungukirwa byinshi kuko haba hari bugaragazwe ibikorwa bitandukanye bibera mu rwanda rero twebwe abanyarubavu ubu umutekano ni wose ba mukerarugendo turabatumiye ndatse nabanyarwanda muri rusange ni muze twumve akayaga ko ku kivu

hodali a. yanditse ku itariki ya: 2-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka