Abarenga ibihumbi bine baritabira Rwanda Day

Abarenga ibihumbi bine biganjemo abashoramari n’Abanyarwanda baba hanze nibo bazitabira ibirori Rwanda Day izabera mu Buholandi ku wa gatandatu tariki 3 Nzeri 2015.

Abo Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazaba baganira na Perezida Kagame kuri uyu wa 03-04, mu birori ngaruka mwaka bizabera mu Mujyi wa Amsterdam.

Abanyarwanda bakirwa n'inshuti zabo ziba mu Buholandi.
Abanyarwanda bakirwa n’inshuti zabo ziba mu Buholandi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga yatangarije Radio na Televiziyo by’igihugu ko umwihariko w’uyu mwaka, hazabaho guhura kw’abikorera bo mu Rwanda n’abo mu Buholandi, babifashijwemo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yagize ati “Mu bazitabira Rwanda Day hano mu Buholandi barenga 4.300, abacuruzi baturuka mu Rwanda bagera kuri 250 bamaze kuhagera, kandi n’abandi bakomeje kuza.”

Abanyarwanda baturutse imihanda yose bamaze kugera aho ibirori bizabera.
Abanyarwanda baturutse imihanda yose bamaze kugera aho ibirori bizabera.
Uko niko abagezeyo banezerewe.
Uko niko abagezeyo banezerewe.
Bamwe batangiye kuhagera.
Bamwe batangiye kuhagera.

Yongeyeho ati "Imyiteguro irarimbanije hano mu Buholandi, abaza muri Rwanda Day bishimiye kongera guhura na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.”

Bamwe mu Banyarwanda basanganga bakiriwe na bagenzi babo.
Bamwe mu Banyarwanda basanganga bakiriwe na bagenzi babo.

Yijeje ko Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi izafasha abikorera bose baba muri icyo gihugu bifuza kuzana gushora imari yabo mu Rwanda, ndetse n’abakorera mu Rwanda bifuza kujyana ibyo bakora mu Buholandi.

Uko niko bari kwamamaza ibirori bakoresheje ikoranabuhanga.
Uko niko bari kwamamaza ibirori bakoresheje ikoranabuhanga.
Uyu ati nahigereye!
Uyu ati nahigereye!

Joel Ndoli Pierre, Umuyobozi mu Rwego rushinzwe Ubuvugizi bwa Leta, atangaza ko kuva Rwanda Day yatangira, Abanyarwanda baba hanze basaga ibihumbi 33 bamaze kuyitabira, bakaba bakangurirwa gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Abahanzi nka Ben Kayiringa na King James nabo bahageze.
Abahanzi nka Ben Kayiringa na King James nabo bahageze.
Bmawe bahageze mu rukerera.
Bmawe bahageze mu rukerera.

Rwanda Day imaze kubera mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Amerika n’u Burayi. Kuri iyi nshuro ya 11, biteganyijwe ko Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ibihumbi bine bitabira Rwanda Day ibera mu Ishuri Rikuru ryashinzwe mu 1910 rizwi nka Colonial Institute riri mu Mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.

Iyi ni imwe muri hoteli zo mu mujyi wa Amsterdam.
Iyi ni imwe muri hoteli zo mu mujyi wa Amsterdam.

Abitabiriye ibirori bya Rwanda Day by’umwihariko zabereye muri Amerika ya ruguru nyuma yo kumenya amahirwe mu ishoramari ari mu Rwanda bafashe iya mbere batangiza ibikorwa byabo by’ishoramari mu mahoteli, ikoranabuhanga no gutanga serivisi zitandukanye.

Simon Kamuzinzi & Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka