Abanyarwanda baba mu Buholandi bishimiye kwakira Perezida Kagame

Abanyarwanda baba mu Buholandi, ariho hazabera Rwanda Day 2015, ngo bishimiye kwakira Perezida wa Repubulika Paul Kagame bafata nk’inshuti yabo by’umwihariko.

Nyumai y’ibirori bya Rwanda Day byabereye mu mijyi nka Chicago, Paris, Londres, Toronto na Dallas, kuri iyi nshuro ya 11 biteganyijwe Amsterdam mu gihugu cy’u Buholandi kuri uyu wa 03-04 Ukwakira.

Elie Kabagema, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 uba mu Buholandi, avuga ko ashimishijwe n’uko Rwanda Day y’uyu mwaka ibereye mu gihugu cy’u Buholandi kuko babyifuje kuva kera none inzozi barazikabije.

Elie Kabagema, Umunyarwanda uba mu Buholandi
Elie Kabagema, Umunyarwanda uba mu Buholandi

Agira ati “Nta kintu cyadushimishije nk’uko Rwanda Day y’uyu mwaka izabera hano mu Buholandi ni ibintu twifuzaga kuva kera none inkuru ibaye impamo.”

Akomeza avuga ko ikibateye akanyamuneza cyane ni uko bazaganira na Perezida wabo.

Uretse kuba ari umukuru w’igihugu cyabo, ngo bamufata nk’inshuti yabo idasanzwe kuko babona uko baganira na we bakoresheje n’uburyo bw’imbuga nkoranyambaga.

Yunzemo ati “Nta kintu cyiza nko kuba tuzaba dufite umushyitsi mukuru ari we Perezida wacu dukunda cyane …aho bigeze Perezida wacu ntabwo akiri umuyobozi ahubwo ni inshuti yacu kuri facebook, kuri twitter…ni umuyobozi wacu ariko ni n’inshuti y’Abanyarwanda bose.”

Umunsi wa Rwanda Day uhuza Abanyarwanda bava mu gihugu n’ababa hanze n’inshuti z’u Rwanda bishimira ibyagezweho, bagasobanurirwa aho igihugu kigeze cyiyubaka, amahirwe y’ishoramari ari mu gihugu n’uruhare bagira kugira ngo bagiteza imbere.

Aline Umunyana na we uba mu Buholandi
Aline Umunyana na we uba mu Buholandi

Aline Umunyana, na we uba mu Buholandi, akangurira abandi Banyarwanda bo hirya no hino ku isi kwifatanya na bo mu kwakira Perezida Kagame bamushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange.

Ku bwa Dr. Felix Ndahinda ugiye kwitabira Rwanda Day mu Buholandi atuyemo, ati “Rwanda Day ni umunsi w’Abanyarwanda benshi bahura bakaganira bakishimira kuba ari Abanyarwanda, bakishimira ko igihugu cyabo kigeze kuri byinshi.”

Kurikira uburyo bishimiye kwakira Perezida Kagame mu Buholandi:

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka