Abahanzi bahagurukije abitabiriye Rwanda Day

Abahanzi batandukanye basusurukije abibabiriye Rwanda Day mu Buholandi, nk’uko bavuga ko ari ukubakumbuza igihugu cyabo.

Diane Teta, Meddy mu ndirimbo a ati:‘twazamutse imisozi’, King James, Thierry Haguma n’abandi basusurukije ibihumbi by’abitabiriye.

Masamba na Teta bari kuririmba.
Masamba na Teta bari kuririmba.

Mbere yo kurira indege, Intore Masamba yari yatangarije Kigali Today ko yizera ko indirimbo ze zigira ku Banyarwanda. Ati “Nemera ko indirimbo zanjye zigira uruhare mu gukumbuza abanyarwanda baba mu mahanga igihugu cyabo, kandi zatumye benshi baza.”

Massamba ari mu bahanzi baza gutaramira ibihumbi by’abanyarwanda bari kumwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame i Amsterdam mu Buhoalndi.

Ben Kayiranga nawe ari mu bari gushyushya mu birori.
Ben Kayiranga nawe ari mu bari gushyushya mu birori.
Meddy nawe yaturutse muri Amerika aje kwifatanya n'abandi Banyarwanda.
Meddy nawe yaturutse muri Amerika aje kwifatanya n’abandi Banyarwanda.
Umuhanzi ucurangisha inanga Nzayisenga Sofie nawe yari ahibereye.
Umuhanzi ucurangisha inanga Nzayisenga Sofie nawe yari ahibereye.
Masamba mu ijwi rye ryiza.
Masamba mu ijwi rye ryiza.
Umuhanzi Thierry nawe uba muri Diaspora yagaragaje ubuhanga bwe mu ijwi.
Umuhanzi Thierry nawe uba muri Diaspora yagaragaje ubuhanga bwe mu ijwi.
Meddy mu ndirimbo ye ati "Burinde bucya."
Meddy mu ndirimbo ye ati "Burinde bucya."

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mureke mbabwirepe ubu iyonsomye amakuru ashima kagame wacu numva nkunda kumwumva avuga numva utuntu mumubiri mwajye tumeze nkudushagarira ahantuho ,kagame > i love you _i love you ......... imana yamuduhaye kanayo ngo hav ner good thenk you

Nzayisenga paskal yanditse ku itariki ya: 4-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka