Abagiye muri “Rwanda Day” bayishimira gushakirwamo ibisubizo

Abitabira umunsi nyarwanda wiswe “Rwanda Day” uhuza Abanyarwanda baba mu gihugu n’abari mu mahanga, bawushima kuba ari urubuga rushakirwamo ibisubizo.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuhanzi Masamba Intore na Ladislas Ngendahimana ukora muri Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu, ni bamwe mu baganirije Kigali Today, bashima ibyo babonye muri za Rwanda Day bagiyemo.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney

Mbere yo gufata rutema ikirere yerekeza mu Buholandi muri Rwanda Day y’uyu mwaka izaba tariki 03 Ukwakira 2015, Depite Gatabazi yagize ati:”Nk’uko abigenza mu gihugu, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ahuza Abanyarwanda bari hanze bakaza kumva ubutumwa abagenera, bakanamugezaho ibibazo”.

Yavuze ko umusaruro wa mbere yabonye muri Rwanda Day ari ubusabane no kumarana urukumbuzi, hakaba n’Abanyarwanda biyemeza kuza gushora imari no gukorera mu Rwanda.

Ngendahimana Ladislas ushinzwe imenyekanishamakuru n’ubuvugizi muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC), yashimangiye ko Rwanda Day ifasha benshi kumva neza aho igihugu cya bo kigeze, “bitandukanye n’isura mbi babwirwa”.

Ladislas Ngendahimana
Ladislas Ngendahimana

Ngendahimana yagize ati ”Muri Rwanda Day hari ukugaragaza isura nyayo, tukabasha gukumira ngo hatazagira uyobya Abanyarwanda batarangirika kubera amakuru y’impuha baba barahawe; umukuru w’igihugu n’abandi babaha amakuru y’ukuri”.

N’ubwo nta mibare bashoboye kugaragaza, abagiye muri Rwanda Day zabereye ku migabane ya Amerika n’u Burayi, bavuze ko hari Abanyarwanda benshi bari barahunze, barimo uwari Ministiri w’Intebe, Pierre Celestin Rwigema, babashije kugaruka guteza imbere igihugu cya bo.

Umuhanzi Masamba Intore
Umuhanzi Masamba Intore

Umuhanzi Masamba Intore, akavuga ko afite uruhare mu gukundisha no gutera urukumbuzi Abanyarwanda, abinyujije mu mpano ye y’ubuhanzi.

Masamba yavuze ko umuco nyarwanda uri mu bya mbere bikurura abantu benshi kwitabira Rwanda Day.

Mu gushimangira akamaro ka Rwanda Day, Ministeri y’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko hari Abanyarwanda benshi baje mu gihugu, bashinga ibigo bitanga imirimo; birimo amahoteli n’amaresitora, abacuruza ikoranabuhanga, abaje kwigisha muri kaminuza, ndetse n’abohereza amafaranga yo guteza imbere igihugu cya bo n’ubwo baba bibera hanze.

Ibi bikaba bikomoka ku guhuza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo by’igihugu, binyuze muri Rwanda Day.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rwanda day yaje ikenewe ngo abanyarwanda baba ibwotamasimbi babashe gushyikirana n’abayobozi babo bameye aho igihugu kigeze ndetse banatange umusanzu wabo ngo igihugu kirusheho gutera imbere. Haragahoraho Rwanda day

Anastase yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Muri Rwanda day abanyarwanda barahura bagasabana amahanga abireba, Gusabana by’abanyarwanda ni umuco mwiza tuwukomereho, ni ubupfura Dushimire umuyobozi wacu Paul Kagame, umuyobozi nkuyu uhuza abo ayobora akabinginga kugera naho abasanga aho muri hose, byashoboka ko hari ibyo yakwitaho bibi bamwe bakora, basebanya n’ibindi, ariko abirengaho, uyu mugabo Imana izajye imuha umugisha uko bukeye nuko bwije, Muri Bible Imana yabwiye NOWA ngo abaze inkujye, muri iyo nkujye harimo ubwoko butandukanye bw’abantu n’inyamanswa, kuko nowa yari umuntu w’Imana ibyo bikoko mumoko atandukanye, n’abantu mumoko atandukanye byabayemo kandi neza kuko Imana yari yabivuze, natwe tujye dushima Imana Kuri Nowa yaduhaye, ubumuntu bwe butuma tutaryana kandi byarashobokaga....

Mutoni yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ibitekerezo bitangirwa muri rwandaday ndabikunda cyane niyo mpamvu niyo ntabashije kugerayo mbikurikana umunota kumunota.banyarwanda ntitwishinge ibivugwa nabashaka kudusenyera igihugu ahubwo twishyire hamwe babure aho bamenera

sandra yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Hanze yu rwanda haba impuha nyinshi zangiza isura yigihugu, nibyiza ko abanyarwanda bahura bakaganira kubiteza igihugu cyabo imbere

nzabandora marius yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka