Abanyafurika baba Iburayi bifuza ko abaperezida babo bakwigana Perezida Kagame

Abanyafurika baba ku mugabane w’Uburayi ngo bifuza cyane ko abayobozi b’ibihugu byabo bakwigana perezida w’u Rwanda ufata umwanya akajya gusura Abanyarwanda baba mu mahanga, mu gihe bo babona abayobozi babo mu bitangazamakuru gusa.

Ibi byemejwe na Pulcherie Nyinawase uhagarariye Abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ububiligi ubwo yakiraga perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu birori bya Rwanda Day byabereye i London mu Bwongereza ku munsi w’ejo kuwa 18/05/2013, aho perezida Kagame yasuye Abanyarwanda baba ku mugabane w’Uburayi.

Madamu Nyinawase yabwiye perezida Paul Kagame ko abanyamahanga babana bavuga ko bifuza cyane ko abayobozi b’ibihugu byabo bakwigana perezida w’u Rwanda bakajya bagena uburyo bwo gusura abaturage babo aho baba mu mahanga, bakaganira ku buzima babamo iyo mu mahanga ndetse n’ubw’iwabo mu gihugu. Ibi ariko ngo ntibajya babibona.

Uyu Munyarwandakazi nawe yavuze ko Abanyarwanda ubwabo bashimishwa cyane n’umwanya perezida abagenera akabasura, bavuga ko bibafasha kongera kwiyumvamo Ubunyarwanda no guhurira hamwe bakiyibutsa ubuzima bw’igihugu cyabo, ndetse bakanafata ingamba zo kugiteza imbere.

Perezida Kagame yaganiriye n'abitabiriye Rwanda Day 2013 i London bungurana inama.
Perezida Kagame yaganiriye n’abitabiriye Rwanda Day 2013 i London bungurana inama.

Perezida Paul Kagame yavuze ko nawe ashimishwa no guhura n’Abanyarwanda bakaganira, kandi koko abagenera umwanya bakaganira, buri wese akagira ijambo amugezaho rimuvuye ku mutima.

Aha kandi Perezida w’u Rwanda aboneraho kugeza ijambo kuri abo Banyarwanda baba mu mahanga, aho abaganirira nk’umukuru w’igihugu uganira n’abenegihugu bakungurana inama.

Mu birori bya Rwanda Day i London mu Bwongereza perezida Kagame yahuriyemo n’Abanyarwanda baba mu mahanga byari bibaye ku nshuro ya gatanu mu mijyi itandukanye y’Uburayi na Amerika kuva mu mwaka wa 2011. Rwanda Day imaze kubera mu mijyi ya Bruxelles, Paris, Chicago, Boston na London yabereyemo uyu mwaka.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

wowe kalisa ubwo nibautarwayekoko umwanawawe yagiraingarukagute nawe utikura kubyowariye koko Bravo E.H Abavugishwa nibavugishwe twebwe komerezaho.

alias yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Nitureba nabi abacongomani bazadusanga iwacu kuko uburakari nahaboneye buteye ubwoba. Tugerageze tugishe inama umutima kubyo batubeshyera byose.Abazungu baradushutse ,baracyadushuka none turabaha ibisobanuro kuki.Intore ntiganya ahubwo ishaka ibisubizo kubibazo biyugarije ikabyikemurira.

Mpamije Rugwiza yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Rekeraho sha byihorere.Abandi baracunga neza utwa rubanda cg se bakemera ko bakennye naho mwebwe mukajya kurara mubyina mu madene mwafashe.Ikinyoma gihira bake.
Nari mpibereye ntukabeshye.Dufite se iki cyatuma dushora amapaundi ibihumbi ijana ntacyo igihugu kinjiza.None se tujya kuguza dusetse.
Ingaruka zizo ngendo abandi badakora zizagera kubana bacu.

Kalisa Rugemintwaza yanditse ku itariki ya: 19-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka