Ibyo wamenya ku mpanuka y’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’

Ubuyobozi bw’ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bukaba na Hoteli igenda mu kiyaga cya Kivu, bwasobanuye ibyerekeranye n’impanuka y’ubwo bwato bwagonze ibuye rinini riri mu Kivu, ababutwaye bakaba batari babashije kuribona.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko iyo mpanuka yabaye ku mugoroba tariki 29 Mata 2024, ibera ku gice cy’amazi y’Akarere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kagano aho bwagonze ibuye rinini, burangirika.

Ubuyobozi bwa ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ bwashyize hanze itangazo bwemeza iby’iyo mpanuka, busobanura ko abari mu bwato bashoboye gutabarwa bakurwamo, naho ubwato burakururwa bushyirwa ku nkombe.

Abatekinisiye b’ubwo bwato bihutiye gusuzuma imiterere y’iyo mpanuka no kugenzura ibyangiritse kugira ngo babusane, ubuyobozi bukizeza ko nyuma yo kubusana buzasubukura ibikorwa byabwo mu gihe kidatinze.

Ubwato ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ nibwo bwato bwa mbere mu Rwanda bukora nka Hoteli y’inyenyeri eshanu bukaba ubwato bukunzwe cyane cyane n’abatembera mu Rwanda.

Busanzwe bukorera mu mazi y’ikiyaga cya Kivu mu Turere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Rusizi.

Bufite uburebure bwa metero 35, bukagira ibyumba 10, aho gufatira amafunguro n’ibyo kunywa, ubwogero n’ibindi.

Bufite ibyumba byo mu rwego rwo hejuru birimo ibishobora kwakira Abakuru b’Ibihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka