Gicumbi: Umusore aravugwaho kumira inyama iramuniga arapfa

Umusore witwa Dushimimana Vincent wo mu Mudugudu wa Rwasama, Akagari ka Gacurabwenge mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, yamize inyama iramuniga bimuviramo gupfa.

Uyu musore w’imyaka 22, ngo mu ma saa sita z’amanywa yo ku wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, ari kumwe n’undi musore mugenzi we, bagiye gufatira amafunguro muri resitora iri muri ako gace icuruza n’inyama z’umutwe w’inka, batumiza izo kurya, mu kuyikanja arayimira iramuniga imuheza umwuka, bagerageza kumufasha ngo bayimukure mu muhogo yari yahagamyemo, ariko biba iby’ubusa ahita apfa.

Hakuzimana Jean Marie Vanney, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwasama ibi byabereyemo, akaba ari no mu bahageze nyuma yo guhuruzwa n’abaturage bikimara kuba, yagize ati: “Uwo musore yari hamwe na mugenzi we. Iyo resitora bariragamo, isanzwe iteka amafunguro aciriritse hiyongereyeho n’inyama. Buri wese rero yatumije inyama ye yo kurya, mu kuyikanja imera nk’imunize atangira guhera umwuka, abari hafi aho bagerageza kumufasha ngo barebe ko ayigarura, ntibyakunda. Yaje gusohoka ngo ajye gufata akayaga hanze ahita agwa hasi barebye basanga yashizemo umwuka”.

Ababonaga ibyo biba, mbere yo gushiramo umwuka, bagerageje kumukorera ubutabazi bw’ibanze bagira ngo bakize ubuzima bwe ariko birananirana, bibashobeye batabaza inzego z’ubuyobozi n’izishinzwe umutekano zihutira kuhagera zifata umurambo ushyikirizwa ibitaro ngo ukorerwe isuzuma.

Abasanzwe bazi Dushimimana bavuga ko nta bindi bibazo by’uburwayi budasanzwe bari bamuziho, bagakeka ko iyo nyama yarimo arya yaba ari yo nyirabayazana w’urupfu rwe nubwo hagitegerejwe ikiva mu bizamini bya muganga.

Resitora abo bombi bariragamo, bamwe mu basanzwe bayifatiramo amafunguro, bavuga ko nubwo iciriritse, nta bindi bibazo bidasanzwe byo kuba hari nk’uwayifatiramo amafunguro cyangwa ibinyobwa ngo bimugwe nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kunigwa n’INYAMA byamaze abantu.Biterwa no kubura umwuka.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari ugushaka amafaranga,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.

rukera yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka