Amerika: Haravugwa ubujura bw’amasahani muri ‘Air Force One’

Muri Amerika, mu ndege ya ‘Air Force One’ cyangwa indege itwara Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, haravuwa ubujura budasanzwe kandi bukomeza kwisubiramo kenshi, by’umwihariko, bukorwa igihe Perezida Biden yagiye mu rugendo rw’akazi. Ibyo byatumye abanyamakuru bakunze kujyana na we basabwa kurushaho kwitwararika.

Air Force One, indege ya Perezida wa USA
Air Force One, indege ya Perezida wa USA

Ikinyamakuru ‘La Nouvelle Tribune’ cyatangaje ko ubwo bujura budasanzwe bumenyerewe, ndetse bufatwa nk’ubutangaje bukorerwa muri iyo ndege ifatwa nk’imwe mu zirindirwa umutekano kurusha izindi ku Isi, bukorwa ku masahani n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kurya no kunywa.

Abanyamukuru bagenda muri iyo ndege, bihanangirijwe cyane ndetse basabwa kujya bubaha ibikoresho biyishyirwamo, hagamijwe kugira ngo bifashe abayigendamo mu gihe cy’ingendo za Perezida w’Amerika.

Mu busanzwe iyo Perezida w’Amerika agiye mu rugendo, aba ari kumwe n’abanyamakuru cumi na batatu baba bicaye mu gice cy’inyuma muri iyo ndege, bagahabwa ibyo kurya no kunywa mu gihe indege irimo igenda, ariko byose bikishyurwa n’ibinyamakuru baba baje bahagarariye. Icyo gihe abakora mu ndege ya Air Force One, bo batanga utundi tuntu turimo amapaki ya za bombo ‘bonbons M&Ms’, ziriho ibirango bya perezindansi y’Amerika nk’urwibutso.

Ikindi cyiyongeraho, bashobora kubona ibirahuri byo kunyweramo cyangwa se n’ibindi bikoresho biriho ikirango cya Air Force One, ibyo byose bikaba ari umwihariko w’iyo ndege yihariye.

Gusa, ngo bigaragara ko uburyo bwo gukurikirana umutekano w’ibikoresho biba biri muri iyo ndege budahagajie, kuko hari bamwe mu bagenzi baba bayirimo nyuma bakageragezwa n’ubwiza bw’amasahani n’ibindi bikoresho banywesha cyangwa bariraho, bakabitwara.

Ibyo by’amasahani n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gufata amafunguro n’ibinyobwa muri iyo ndege, ngo ntibibaye rimwe cyangwa se kabiri, ariko byatumye abantu runaka bihanangirizwa.

Urusaku rw’amasahani rwumvikana mu bikapu by’abanyamakuru iyo bamanuka basohoka muri iyo ndege, ngo narwo ruri mu byemeza ubwo bujura bukorwa kuri ibyo bikoresho.

Hari n’umwe mu bahoze ari abanyamakuru, bivugwa ko we kubera kugenda muri iyo ndege mu bihe byinshi bitandukanye, yashoboye gukusanya ayo masahani aba atatswe na zahabu, ariho n’ibirango bya Air Force One agira menshi, ku buryo bashoboraga kuyateguriraho n’abashyitsi yabaga yatumiye iwe.

Ibyo rero ngo bigaragaza ko abakora muri iyo ndege, bafite ibibazo bijyanye n’uko ibyo bikoresho bikomeza kubura, ndetse hakaba hasabwa ingamba zihamye zo kurinda ibikoresho byo muri iyo ndege byose kandi neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka