StarTimes irakugezaho uburyohe bwa #AFCON2023 igeze muri 1/8

Uburyohe bwa AFCON bukomereje muri 1/8 aho udakwiye gucikwa n’ibi birori byo gukuranwamo ku mukino umwe gusa hashakwa amakipe umunani azagera muri 1/4.

Imikino y’amatsinda yatunguye benshi aho amakipe amwe n’amwe akomeye ndetse yahabwaga amahirwe nka Ghana igifite inshuro enye na Algeria yagitwaye inshuro ebyiri yatashye, asiga ibirori by’imbonekarimwe bigikomeje muri Côte d’Ivoire.

StarTimes yatangiye kukugezaho iyi mikino guhera ku munsi wayo wa mbere tariki 13 Mutarama ndetse tuzasozanya na yo tariki 11 Gashyantare 2024 mu mashusho ya HD mu Kinyarwanda n’Icyongereza imbonankubone kuri Sports Premium, Sports Life and Magic Sports. Iyi mikino yose ni ku bihumbi bine na magana atanu (4,500Frw) cyangwa bitatu na magana atanu (3,500Frw) ku ifatabuguzi ry’icyumweru, n’ibihumbi cumi na bibiri (12,000Frw) cyangwa ibihumbi cumi na kimwe (11,000Frw) ku ifatabuguzi ry’ukwezi.

Iri rushanwa rigeze ahakomeye mu mikino yo gukuranwamo kuri Sitade esheshatu. Utsinda akomeza kwigaragariza abakurikiye StarTimes, utsindwa ataha.

Amatsiko ni menshi ku makipe asigaye, Senegal ifite iki gikombe ndetse itaratakaje inota na rimwe mu matsinda izahura na Côte d’Ivoire yacyakiriye ndetse itarigeze ishimisha abakunzi bayo mu mikino y’amatsinda.

Undi mukino ukomeye cyane ni uzahuza amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe, Nigeria izakina na Cameroun. Ibi bihugu byombi ntibyazamutse mu matsinda bishimwa na benshi ariko ni amakipe afite amateka akomeye kuri uyu mugabane, dore ko Nigeria yegukanye iki gikombe inshuro eshatu mu gihe Cameroun igifite inshuro eshanu.

Maroc yavuye mu itsinda itinjijwe igitego izaba ishaka itike ya ¼ ubwo izaba icakirana na Afurika y’Epfo.

Nyuma yo gutungurana ikazamuka mu itsinda A idatsinzwe, Guinée Equatoriale izongera kwigaragaza ihura na Guinée Conakry, mu gihe Namibia izacakirana na Angola imaze gukina kimwe cya kane inshuro ebyiri mu mateka yayo muri AFCON.

Nubwo yagowe n’imikino y’amatsinda, Misiri ifite agahigo ko kwegukana iki gikombe inshuro nyinshi zigera kuri zirindwi izahura na RDC yagaragaye nk’ikipe ifite ubusatirizi budatanga agahenge muri iki gikombe.

Indi mikino ni Mali izahura na Burkina Faso mu gihe Cape Verde yatunguranye cyane muri iri rushanwa izacakirana na Mauritania.

Ni imikino ikomeye utagomba gucikwa aho amakipe azarokoka azakomereza muri ¼ aho ibihugu byose biba gifite amahirwe angana yo kwegukana iki gikombe bitewe n’inzira byaciyemo.

Komeza ukurikire iyi mikino yose kuri StarTimes kuri Shene zayo za Sports Premium, Sports Life na Magic Sports.

Sangira uburyohe bwa AFCON n’inshuti n’imiryango yawe wirebera Star Times.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka