Muri Igitego Lotto barimo gutombora Moto, 1,000,000Frw cyangwa Iphone

Ikigo Carousel Ltd gishinzwe gukoresha tombola yiswe Inzozi Lotto, cyongereye ibihembo mu mukino w’amahirwe wa Igitego Lotto, aho abantu barimo gutsindira moto, amafaranga cyangwa telefone yo mu bwoko bwa iPhone 14 Pro.

Ubusanzwe uyu mukino ukorerwa kuri telefone aho ukanda *240# ugakurikiza amabwiriza, watangaga ibihembo bigera kuri Miliyoni eshatu ku munsi ku muntu umwe, ariko ubu icyo gihembo kirimo kugabanywa abantu batatu.

Ushobora no gukina usuye urubuga rwa inzozilotto.rw cyangwa ukagana umwajenti(agent) w’icyo kigo, aho bakorera hirya no hino mu ntara akabigufashamo.

Akandi gashya kari muri uyu mukino ni uko, usibye Miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda itangwa buri munsi kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatandatu, buri wa Kabiri hari umuntu uzajya atombora moto yo mu bwoko bwa TVS, mu gihe ku wa Gatanu nabwo hazajya hatangwa telefone.

Uburyo bwo gukina uyu mukino na bwo bworohejwe kuko umuntu atazongera guhitamo imibare myinshi nk’uko bisanzwe, ahubwo ukanda *240# ugahitamo 1, ugakurikiza amabwiriza akwereka icyo watombora niba ari miliyoni cyangwa moto cyangwa Iphone.

Uwifuza gutombora moto agura itike y’amafaranga 500Frw, mu gihe uwifuza telefone cyangwa Miliyoni yishyura itike ya 300Frw.

Ikigo Carousel Ltd kivuga ko uwifuza kongera amahirwe ashobora kugura amatike menshi ku bintu bitandukanye bitomborwa, akaba yakwegukana moto na telefone cyangwa amafaranga icyarimwe.

Ingabire Charlotte w’imyaka 41 utuye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Karangazi, Akagari ka Ndama, avuga ko asanzwe atunzwe no gukodesha imirima y’abantu(kwatisha) agahinga, ibyo yejeje akabicuruza muri butike.

Muri iyi minsi ngo yari amaze igihe arwaye, aho aryamye akaba yarumvise kuri radio iby’imikino y’amahirwe ya Inzozi Lotto, ahitamo umukino wa Igitego Lotto atangira kujya agura udutike akoresheje amafaranga akuye kuri Mobile Money ye.

Ntabwo yibuka amafaranga yakoresheje mu gihe kingana n’icyumweru kimwe yari amaze akina, ariko ngo ntabwo yageze ku bihumbi 10Frw.

Ingabire agira ati "Hari umunsi naguze udutike dutatu, hari ubwo naguze dutanu, hari n’ubwo naguze udutike icyenda, ntabwo nabara, ubwo ku wa Gatanu saa kumi n’ebyiri n’igice numva barampamagaye bambwira ko natomboye Miliyoni imwe".

Ingabire avuga ko abonye igishoro kizamufasha kwagura butike kugira ngo urugo rwe (we n’umugabo n’abana barindwi) rubashe kubaho neza kurusha uko byari bisanzwe.

Uyu yishimiye Miliyoni yatomboye
Uyu yishimiye Miliyoni yatomboye

Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd, Thierry Nshuti, avuga ko ibihembo bya moto na Iphone 14 Pro byiyongereye ku mafaranga atangwa muri Inzozi Lotto, byari bimaze igihe byifuzwa na benshi, kandi ko amavugurura agamije gufasha abakunzi babo kwibona mu bigezweho.

Akomeza agira ati "Ibi dukomeje kubikora kugira ngo dushishikarize Abanyarwanda benshi gukina Inzozi Lotto, twese hamwe dufatanye urugamba rwo kubaka ubushobozi mu by’imari buzadufasha guteza imbere siporo".

Uretse umukino wa Igitego, Inzozi Lotto ifite n’indi nka Watatu, Karaga, Quick Lotto, Impamo Jackpot na Quick 10, na yo ikaba yoroheje uburyo abantu bayikina.

Imikino ya Inzozi Lotto ishyigikiwe na Leta mu rwego rwo gushaka ubushobozi bufasha guteza imbere siporo mu Rwanda, aho kuva mu mwaka wa 2021, abasaga Miliyoni 1 n’ibihumbi 700 ari bo bamaze gukina iyi mikino.

Carousel Ltd ivuga ko ibihembo muri Igitego Lotto byiyongereye cyane ku buryo itariki ya 18 y’uku kwezi kwa Nyakanga 2023, yageze agera kuri Miliyoni 50Frw amaze gutangwa muri iyo tombola ya buri munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ko uyu munsi naguze tickets 2 iya 500 niya 300 ntibanyoherwereze imibare nzamenya gute ko natomboye

Gakuba yanditse ku itariki ya: 20-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka