Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo kohereza no kwishyura amafaranga nta kiguzi gitanzwe

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bugiye kunganira ubwari busanzwe mu kohereza no kwishyura amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga nta kiguzi gitanzwe, mu rwego rwo kurushaho korohereza Abanyarwanda bakenera izo serivisi.

Ni uburyo bwahawe uruhushya rwo gukorera mu Rwanda na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bwa sosiyete y’ikoranabuhanga ryerekeye ku bukungu ikorera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (NALA).

Muri ubwo buryo umuntu azajya abasha kohereza no kwishyura amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, harimo nko guhuza ikoranabuhanga n’amabanki ndetse n’ibigo by’imari byifashisha ikoranabuhanga (Mobile Money Operators), kwishyura ibyaguzwe, kwishyura amafaranga y’ishuri hamwe no kwakira ubwishyu, bikazarusho korohereza Abanyarwanda guhanahana amafaranga no kwishyurana binyuze mu ikoranabuhanga nta kiguzi gitanzwe.

NALA yari isanzwe ikorera mu Rwanda ariko binyuze mu bufatanye n’ibindi bigo, ubwo bufatanye bukaba bushingiye cyane cyane ku gufasha kohereza amafaranga aturuka hanze ku makonti muri banki no mu ikoranabuhanga ryifashisha telefoni (Mobile Money Wallets), ibikorwa yatangiye guhera mu mwaka wa 2021.

Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri NALA, Nicholai Eddy, avuga ko guhabwa uruhushya na Banki Nkuru y’u Rwanda bizatuma barushaho kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikigaragara mu ihererekanya ry’amafaranga.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NALA Nicholai Eddy avuga ko uruhushya rwo gukorera mu Rwanda bahawe bagiye kurubyaza umusaruro barushaho korohereza Abanyarwanda kohereza no kwishyura amafaranga bifashishije ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri NALA Nicholai Eddy avuga ko uruhushya rwo gukorera mu Rwanda bahawe bagiye kurubyaza umusaruro barushaho korohereza Abanyarwanda kohereza no kwishyura amafaranga bifashishije ikoranabuhanga

Ati “Bizatuma dushobora kugira uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo abantu bagira ku giti cyabo ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bahura na byo mu ihererekanywa ry’amafaranga, cyane cyane iyo amafaranga yoherezwa hanze y’u Rwanda cyangwa se ava mu mahanga, bisobanuye ko urwego rwa serivisi zitangwa rugiye kuzamuka ariko ibiciro bikagabanuka.”

NALA ihawe uruhushya rwo gukorera mu gihugu, mu gihe Leta y’u Rwanda yemeje politiki y’Igihugu y’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga (Rwanda Fintech Policy 2022-2027).

Umukozi w’imwe muri banki zikorera mu Rwanda witwa Olivier Mupenzi, avuga ko ari uburyo buzafasha Abanyarwanda bari hanze ndetse no mu gihugu koherezanya amafaranga bakayabona mu buryo bwihuse kandi bibahendukiye.

Ati “Ikiziyongera kitari gisanzwe gikorwa n’abandi basanzwe batanga izo serivisi, ni uko iyo hoherejwe amafaranga ako kanya uhita uyabona bitaragera no ku isegonda, tukaba twiteze ko Abanyarwanda n’abandi bazayikoresha bakohereza amafaranga akaza muri banki, ariko intego nyamukuru ya banki, ni ukugira ngo inafashe abakiriya bayo, kohereza no kubikuza amafaranga igihe bashakiye yaba ku manywa cyangwa nijoro, aho bari hose kandi babone amafaranga ako kanya.”

Nubwo muri Afurika hagiye hagaragara uburyo butandukanye bwo kohererezanya amafaranga, ariko kandi ngo kohereza amafaranga kuri uwo mugabane biracyahenze, kubera ko imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kohereza amafaranga muri Afurika bisaba nibura kwishyura ikiguzi kingana na 9% by’amafaranga yoherejwe.

Hari kandi bumwe mu buryo bwongeraho ikindi kuguzi kiba kitanditse, kugira ngo umuntu abashe kohereza amafaranga, ibintu bituma ikiguzi kuri iyo serivisi kirushaho guhenda, ari na byo NALA ije gukemura, binyuze muri serivisi zayo zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

NALA ifite ikoranabuhanga rya telefone riboneka kuri App Store ndetse no kuri Play Store.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntiratangira gukora. Urwanda ntiruremererwa. Ndangije gushiramo app ariko Rwanda iracyari unavailable

Munyamahoro yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka