Inzozi Lotto yafunguye ishami rishya n’umukino ukubiye inshuro hafi 5000

Tombola ya Inzozi Lotto yegereje serivisi zayo abakiriya ifungura irindi shami i Nyabugogo ndetse inatangiza umukino mushya ukubiye inshuro nyinshi cyane ndetse ukaba ari na wo wa mbere uwukinnye ashobora kungukamo menshi kandi yashoye make.

Iri shami rishya ryafunguwe i Nyabugogo, riri muri gahunda ngari bafite yo kwegera abakiriya babo. Mu Mujyi wa Kigali bateganya kuhafungura andi mashami atatu mashya harimo irya Giporoso ryamaze kuzura ndetse nyuma bakazakomereza no mu Ntara gusa aho hose bakaba basanzwe bahafite abakozi babahagarariye wabarizaho serivisi zabo.

Banafite kandi gahunda yo gufungura za kiosks za inzozi Lotto ndetse na application ya mudasobwa na telephone byose bigamije korohereza abakiriya babo kubona serivisi vuba.

Mu gufungura iri shami rishya, hanatanzwe moto eshatu n’ibyangombwa byazo zatsindiwe n’abakiriya mu byumweru bishize.

Abatsindiye moto bazihawe
Abatsindiye moto bazihawe

Kalisa Chris Dylain ushinzwe gushaka amasoko no gucuruza muri Inzozi Lotto, yabwiye Kigali Today impamvu bari kwagura ibikorwa begera abakiriya ndetse akomoza no ku mukino mushya batangije.

Yagize ati: “Twasanze hari abakiriya benshi badusaba kubegereza serivisi zacu; bamwe bakaza ku cyicaro ariko hakaba n’abo habera kure. Turavuga tuti reka dutangire gufungura amashami duhereye ku hantu hagati hahurira abantu benshi n’abava mu Ntara”.

Akomoza ku mukino mushya na wo wamuritswe, yagize ati: “Ni umukino witwa Colour Keno; ni twe tuwufite twenyine mu Rwanda. Ni wo mukino ukubiye cyane kuko dukuba inshuro zigeze hafi ku 5000 kandi imikino yacu yose iya make ni 100Rwf amenshi akaba 500Rwf, ntabwo ari amafaranga menshi”.

Kugeza ubu kompanyi ya Carousel Ltd ni yo ifite Inzozi Lotto ikaba igiye kuzuza imyaka ibiri ikorera mu Rwanda. Umwihariko wayo ni uko ifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri ya Siporo aho kuri buri mukino umuntu akinnye havaho amafaranga ajya gushyigikira iterambere rya siporo mu Gihugu.

Imikino yabo yose ibasha gukinwa hifashishijwe telephone igendanwa ukanze *240# ugakurikiza amabwiriza, gusura urubuga rwabo rwa interineti, kwegera ababahagarariye hirya no hino mu gihugu ndetse no gusura amashami yabo mu nyubako ya CHIC na Nyabugogo muri Kigali.

Mu mikino bagira harimo iya buri munsi aho abanyamahirwe batatu buri wese atsindira miliyoni, iya buri minota itanu n’iya buri cyumweru. Batanga ibihembo by’amafaranga ndetse na moto hamwe na telephone za iPhone biherutse kongerwamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka