Infinix yashyize ku isoko telefone za Hot 40 Series

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, Infinix Rwanda yashyize ku isoko telefone ya Hot 40 Pro hamwe na Hot 40 i.

Hot 40 Pro ifite camera ifite Megapixels 108 ku y’inyuma hamwe na 32 kuri camera y’imbere (ifata selfie), ikagira bateri (battery) ifite ubushobozi bwo kubika umuriro ungana na 5000 mAh bingana na Watt 33 (W).

Izi telefone zishobora kugurwa no muri gahunda ya macye macye aho bisaba kwishyura gusa amafaranga 570 ku munsi mu gihe cy'umwaka
Izi telefone zishobora kugurwa no muri gahunda ya macye macye aho bisaba kwishyura gusa amafaranga 570 ku munsi mu gihe cy’umwaka

Ubushobozi bwo kubika umuriro bwemerera nyirayo kuba yakina imikino ibamo izwi nka ‘games’ mu gihe cy’amasaha 9 atarongera kuyishyira ku muriro, naho mu gihe ahamagara gusa akaba yayikoresha mu gihe cy’amasaha 45.

Hot 40 Pro ifite proseseri ya Helio G 99 iyifasha kwihuta igihe umuntu arimo gukina imikino yo muri telefone (games).

Ni telefone ifite RAM 8 ishobora kongerwa ikagera kuri 16, ikagira ububiko bungana na 128, 256 GB

Hot 40 Pro iragura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 245, mu gihe Hot 40i igura ibihumbi 135, zikaba ziboneka mu maduka yose ya Infinix ari hirya no hino mu gihugu.

Kenny Sol ni Brand Ambassador wa Series za Hot za telefone ya Infinix
Kenny Sol ni Brand Ambassador wa Series za Hot za telefone ya Infinix

Umuntu kandi ashobora kuba yagura Hot 40i muri gahunda ya macye macye, aho ku munsi ashobora kujya yishyura amafaranga y’u Rwanda 575, akabikora mu gihe cy’umwaka.

Gilbert Bizimana ukuriye iyamamazabikorwa muri Infinix, avuga ko telefone za Hot 40 Pro na Hot 40i bashyize ku isoko ry’u Rwanda, zije gukemura ibibazo by’abantu bari bakeneye telefone zihuta, by’umwihariko ku rubyiruko rukunda gukina imikino (Games) yo muri telefone.

Ati "Ikintu twabwira abakiriya bacu iyi telefone iri ku maduka yacu hose, ikindi kandi ntabwo ihenze, ni iy’urubyiruko, nabashishikariza kuyigura, ni cyo gihe cyo kuba bajya kuri Hot bakaryoherwa n’ibyiza bya Hot Series."

Telefone za series za Hot zije gusubiza ibyifuzo by'urubyiruko by'umwihariko abakunda gukina games
Telefone za series za Hot zije gusubiza ibyifuzo by’urubyiruko by’umwihariko abakunda gukina games

Uretse ubucuruzi bwa telefone, Infinix mu gihe kitarenze amezi atatu, irateganya gushyira ku isoko ry’u Rwanda ibindi bikoresho birimo mudasobwa, Televiziyo za Smart, Ecouteurs zidafite umugozi (Wireless headphones), LAPTOPS, Power bank n’ibindi.

Aganira n’itangazamakuru, Brand Ambassador (umenyekanisha) wa telefone za Infinix zo mu bwoko bwa Hot, umuhanzi Kenny Sol, yavuze ko nyuma yo kuzireba akabona ubwiza bwazo, yahisemo gukorana na bo, ari na ho ahera ashishikariza abantu by’umwihariko uribyiruko gutangira kuzikoresha, kuko uretse kuba zihendutse ari na nziza.

Hot 40 Pro na Hot 40i, zishyizwe ku isoko ry’u Rwanda mu gihe mu mpera z’Ukuboza 2023, zashyizwe ku isoko rya Uganda.

Infinix iheruka gushyira telefone zo mu bwoko bwa Hot ku isoko ry’u Rwanda umwaka ushize wa 2023, aho bashyize ku isoko Hot 12, Hot 20 na Hot 30.

Infinix ikorera mu bihugu birenga 70 byo hirya no hino ku Isi.

Ifite camera y'inyuma ifite megapixels 108 mu gihe iy'imbere ifite 32
Ifite camera y’inyuma ifite megapixels 108 mu gihe iy’imbere ifite 32
Uyiguze ashobora no kubona impano
Uyiguze ashobora no kubona impano
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka