DStv yazanye ifatabuguzi ryihariye ku bantu batari mu rugo

Ikigo Nyafurika gicuruza ifatabuguzi rya Televiziyo (DStv) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Utubari, Amahoteli n’Abacuruzi b’inzoga za likeri (BAHLITA), batangiye kwereka abantu amashene ya televiziyo aberanye n’aho buri muntu aherereye, bitandukanye n’ayo abantu bari mu rugo basanzwe bareba.

DStv yazanye ifatabuguzi ryihariye ku bantu batari mu rugo
DStv yazanye ifatabuguzi ryihariye ku bantu batari mu rugo

DStv ivuga ko buri muntu wese bitewe n’aho ari, afite uburenganzira bwo kureba shene ya televiziyo yifuza mu zikorera imbere mu Gihugu, ndetse n’izo mu mahanga.

Abantu bari muri Hoteli cyangwa uri mu cyumba cy’ibitaro runaka n’ahandi hacumbikira abantu, bazajya berekwa amashene ya televiziyo agize ifatabuguzi ryitwa DStv Stay, mu gihe abari muri resitora cyangwa mu kabari bazajya bareba shene zigize ifatabuguzi ryitwa DStv Play.

DStv for Business yanazanye ifatabuguzi ryitwa DStv Work, ryagenewe abantu bari mu kazi n’ababagana mu biro by’urwego runaka, rwaba urwa Leta cyangwa urwigenga.

Umuyobozi wa DStv for Business ku rwego rwa Afurika, Musa Huko
Umuyobozi wa DStv for Business ku rwego rwa Afurika, Musa Huko

Ubusanzwe abantu bari mu ngo barebaga shene za televiziyo zerekanwa mu kabari cyangwa mu biro, ariko ubu ngo bigiye gutandukana, nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’Ishami rya DStv Africa rigenewe Ubucuruzi (DStv for Business), Musa Huko.

Umuyobozi wa Tele10 na DStv mu Rwanda, Augustin Muhirwa, akomeza agira ati "Hari abafite amafatabuguzi yo mu ngo bakayajyana kuri banki(ni urugero), ntibyemewe, turagira ngo mudufashe kubabwira bave kuri ayo mafatabuguzi atari ayabo bajye ku yabo."

Uhagarariye DStv for Business mu Rwanda, Christophe Niyonshuti, avuga ko kuba umuntu adashobora kwicara muri Banki ngo arebe filime kugeza irangiye, ari yo mpamvu mu biro hakenewe shene zihariye zitambutsa amakuru n’ibindi bitamara umwanya munini.

Umuyobozi wa Tele10 na DStv mu Rwanda, Augustin Muhirwa
Umuyobozi wa Tele10 na DStv mu Rwanda, Augustin Muhirwa

Niyonshuti avuga ko hari na shene za televiziyo zigomba kureberwa ahiherereye, nko mu cyumba cya Hoteli cyangwa mu rugo, ariko bikaba bitakwemerwa kuzirebera mu ruhame.

DStv yashyizeho uburyo dekoderi imwe ishobora gukorana na televiziyo nyinshi, ziri ahantu mu icumbi cyangwa muri hoteli runaka, ku buryo umuntu uri mu cyumba cye cyihariye ashobora kureba ibyo ashaka bidahuye n’ibyo ahandi bari kureba.

DStv imenyesha abakiriya bayo barimo ibigo biyiguraho ifatabuguzi, ko ishobora no kubamamariza ibyo bakora bikanyura kuri zimwe muri shene zayo, zireberwa mu ruhame nko mu biro, mu tubari na resitora.

Uhagarariye DStv for Business mu Rwanda, Christophe Niyonshuti
Uhagarariye DStv for Business mu Rwanda, Christophe Niyonshuti

DStv ivuga ko shene ziberanye cyane no kwerekanwa mu tubari ari izijyanye cyane cyane n’imikino(siporo) zo mu ifatabuguzi rya DStv Play, mu byumba by’amahoteli n’ahandi bacumbikira abantu bakaba bakwibanda ku kwerekana filime (DStv Stay), kuko umuntu aba afite umwanya munini wo kureba televiziyo.

Ni mu gihe ahandi hahurira abantu benshi ariko batari buhamare umwanya munini nko mu biro, bashobora kureba amakuru n’ibiganiro bimara igihe gito byo muri DStv Work.

Umuyobozi(Chariman) wa BAHLITA, Simon Njoroge
Umuyobozi(Chariman) wa BAHLITA, Simon Njoroge
Abayobozi baganira n'abanyamakuru
Abayobozi baganira n’abanyamakuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka