Airtel yazanye ku isoko ry’u Rwanda Internet ya 4G yayo bwite

Sosiyete ya Airtel Rwanda yatangije serivisi za Interineti za 4G LTE mu rwego rwo kongera umubare w’Abanyarwanda bagera kuri interineti ihendutse kandi yizewe.

Iyi serivisi ya interineti ya 4G LTE, yari itegerejwe na benshi yashyizwe ahagaragara i Kigali ku wa 22 Nyakanga 2023.

Interineti ya 4G izahita isimbura undi muyoboro wa Airtel wa 3G wari usanzwe ufatwa nk’igisubizo ku Banyarwanda bafite ubushobozi buke bahuraga n’ibibazo bijyanye no guhendwa no kugera kuri serivisi ya interineti, cyane cyane abatuye mu cyaro.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko serivisi ya interineti ya 4G LTE izaba ihendutse inshuro ebyiri ugereranyije n’ibiciro basanzwe bafite bya interineti, kandi intego ni ukugera kuri 99% by’Igihugu.

Hamez yagize ati: “Ubu ni ukurushanwa, igiciro cyaragabanutse kandi turashaka kuzamura umuyoboro wa 4G nk’intambwe y’ingenzi yo gukemura ikibazo cy’ibiciro bya interineti ihendutse kandi yizewe.”

Hamez yakomeje avuga ko serivisi nshya za 4G izafasha abakiriya ba Airtel kwimukira kuri 4G mu buryo bwihuse bavuye ku muyoboro wa 3G mu buryo buboroheye nk’ubwo bari basanzwe bamenyereye.

Yavuze ko igenamiterere rya serivisi za interineti yakoreshwaga mbere ritoroherezaga abarikoresha, aho uyu munsi bitazongera kugora abakiriya gushyira telefone zabo mu buryo bwa bwa 4G LTE.

Amapaki azwi cyane ya “Ubuntu”, yatangijwe mu 2022 arimo: iminota y’ubuntu na SMS hamwe na interineti. Ubu izaba irimo serivisi za 4G, kandi bizaba byoroheye abakiriya gushyira telefone zabo mu buryo bwa LTE.

Ibi bivuze ko abantu bakoresha interineti ya Airtel bazajya bakanda *255# mu guhindura umuyoboro wa interineti bava kuri 3G bajya kuri 4G bishyuye amafaranga asanzwe yishyurwaga kuri interineti ya ‘Ubuntu’ mu kwishimira pack ya ‘Ubuntu 4G’ nta giciro cyangwa ikiguzi cyiyongereye.

Ibyo bivuze ko interineti ya Airtel y’umuyoboro wa 3G na 4G ari imwe kandi umuvuduko umwe nk’uwa 4G kandi ku giciro cya 3G.

Amapaki ya ‘Ubuntu 3G na 4G’ azagura nk’uko bisanzwe, kuva ku mafaranga 5.000frw ukabona (12GB za 4G hakiyongeraho iminota yo guhamagara ku buntu icyumweru). 6.500frw uzajya uhabwa (12GB ya 4G hakiyongeraho iminota yo guhamagara ku buntu na SMS mu gihe cy’ukwezi).

Abazagura ipaki ya interineti y’amafaranga ibihumbi 10 azajya ahabwa 31GB wongeyeho guhamagara ku buntu na SMS mu gihe cy’ukwezi.

Hamez yagize ati: “Airtel yakomeje kuba ikigo cya mbere mu gutanga serivisi za interineti. Ubu noneho turashaka kuba amahitamo ya mbere mu bijyanye na interineti nyuma y’uko tubaye aba mbere mu gutangiza 4G LTE mu Rwanda.”

Abakiriya ba Airtel kugeza ubu bashobora kubona simukadi y’ubuntu ya 4G kugira ngo bagerweho n’inyungu zitandukanye z’ibyiza bitangwa n’umuyoboro wa interineti wa 4G.

Airtel Rwanda ivuga ko abakoresha umuyoboro wa Internet yayo babasha gukora live stream zitandukanye mu mashusho meza, ibizwi nka HD harimo irushanwa rya Voice of Africa kuri Televiziyo ya Airtel, gukina imikino itandukanye (games) mu buryo bw’ako kanya, no guhamagarana kuri video call n’inama zo mu buryo bwa video call kuri interienti idacikagurirka.

Hamez yakomeje agira ati: “Inshingano za Airtel ni ugutanga umuyoboro wa interineti wihuta cyane, wizewe ugenewe abantu, ingo, ndetse n’inzu z’ubucuruzi. Ibi kandi bishyigikira gahunda ya Airtel mu rwego rwo kurushaho kuzamura umubare w’abantu kugera ku ikoranabuhanga mu Rwanda.”

Airtel Rwanda ni sosiyete ikomeye mu bijyanye na interineti mu Rwanda, ndetse yatangije gahunda yo kuvugurura no gusakaza amakuru mu buryo bushya bwo gukora ubucuruzi ku nsanganyamatsiko igira iti: “Reason to Imagine”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Airtel Rwanda (CCO), Indrajeet Singh, yavuze ko izo mpinduka ari uburyo bushya bwo kugera ku bantu benshi.

Mu gihe Airtel kugeza ubu ibara abakiriya bagera kuri miliyoni eshanu mu Rwanda, abayobozi bayo bavuga ko ibikorwa byayo bikomeje kwitabirwa cyane mu bice by’icyaro mu Rwanda ariko bashimangira ko igihe kigeze cyo kuyoboka n’isoko rya Kigali ry’abanyamujyi.

Umuyoboro wa interineti wa 2G na 3G wa Airtel mu Rwanda kuri ubu ugera kuri 94% by’abaturage ndetse mu mpera z’uyu mwaka uzaba ugera kuri 99% biturutse ku biganiro bikomeje hagati ya RURA na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya kugira ngo iyi ntego igerweho.

Kugeza ubu Airtel ifite abayihagarariye (Agents) bagera ku bihumbi 10 ndetse ikaba iteganya kongerera ubushobozi uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe telefone igendanwa, ikaba ari yo yonyine mu Rwanda ifite iyo serivisi ikorwa nta kiguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka