Abari abafatanyabikorwa ba Dalberg bo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati bashyizeho Axum, ikigo gishya kigamije impinduka

Axum izakorera ndetse inafatanye n’abayobozi bo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati, inzego ndetse n’abafatanyabikorwa bo ku rwego rw’isi, kugira ngo bakemure ibibazo by’ingutu by’uruhurirane ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu, imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’udushya mu ikoranabuhanga.

Abafatanyabikorwa barindwi mu icumi bakorana na Dalberg hirya no hino muri Afurika no mu Burusirazuba bwo Hagati ubu noneho barimo gukora nka Axum, ikigo kibanda ku mpinduka za Afurika.

Ubuyobozi bwa Axum bufite ubunararibonye bw’imyaka 100 mu gushyiraho, kubaka, no gukoresha amashyirahamwe ngishwanama kabuhariwe yo ku isi hose, harimo no guha serivisi abakiriya bo mu bihugu birenga 50 byo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umufatanyabikorwa Mukuru kuri Axum, Edwin Macharia aragira ati “Turizera tudashidikanya ko kugira ngo akazi kacu kazane impinduka nziza, tugomba gushyira abaturage ba Afurika n’Abarabu, abayobozi, n’inzego mu ipfundo ry’imiterere y’umushinga wacu, gufata ibyemezo no gutanga umusaruro.

“Axum ntigamije guhatira imishinga yose yo muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati kugendera ku mikorere isa hose. Uruhare rwacu ni ugufasha amashyirahamwe n’abayobozi gutekereza ejo hazaza heza, gushyiraho amatsinda, no guha ubuzima intumbero zayo.

“Turizera nta shiti ko ibikorwa tugiye gukorera hamwe bizadufasha kugeza byinshi ku baturage n’abafatanyabikorwa dukorana, ari nako dushyiraho urubuga ruboneye rufasha buri wese muri Axum gutera imbere kinyamwuga no gukora akazi kanoze uko bishoboka. Tuzi kandi ko hazabaho amahirwe yo gukorana kwa Axum na Dalberg mu minsi iri imbere.

Axum irifuza ko habaho Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati bidateye imbere gusa kandi bidasumbana, ahubwo binashishikajwe no kurengera ibidukikije kandi bikazana impinduka ku isi yose.

Kuri Axum iterambere rirambye ry’ejo hazaza ni ihame, aho abayobozi b’Abanyafurika n’Abarabu n’inzego bagira uruhare nyamukuru mu muryango mugari w’isi, aho umwanya ukwiye wa Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati mu isi wemerwa na bose. Axum irangazwa imbere n’icyizere cy’uko ubushobozi bw’uturere twacu butagira imipaka kandi ko twese hamwe, dushobora gukoresha ubwo bushobozi mu nyungu z’Abanyafurika bose, Abarabu bose, Ikiremwamuntu cyose n’isi yose.

Inkomoko y’izina ‘Axum’

Axum ifite imizi mu muco w’abakurambere b’Abanyafurika n’abo mu Burasirazuba bwo Hagati. Ribumbatiye amateka yavuguruye ubucuruzi n’ubuhahirane, akazana udushya dukozwe n’Abanyafurika, akazana ishyirwaho ry’ifaranga rishya ndetse akanateza imbere umusaruro ntangarugero ukomoka ku muco. Amateka yaryo yemeza kandi akagaragaza urugero rw’icyo gufasha bisobanura, guha umurongo no kuzamura uburumbuke n’ijwi bya Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati mu isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka