Abakina Impamo Jackpot bashyiriweho amahirwe ya kabiri yo gutsindira Miliyoni eshatu

Ubuyobozi bwa Inzozi Lotto bwatangaje ko bwashyiriyeho abakiriya babo by’umwihariko abakunzi b’umukino w’amahirwe uzwi nka Impamo Jackpot, amahirwe ya kabiri yo kubona miliyoni eshatu

Abakina Impamo Jackport bashyiriweho amahirwe andi mahirwe yo gutsindira Miliyoni eshatu
Abakina Impamo Jackport bashyiriweho amahirwe andi mahirwe yo gutsindira Miliyoni eshatu

Ni amahirwe agomba gutangirana na tariki ya 01 Ukwakira 2023, aho umunyamahirwe wa mbere mu bazaba bakinnye amatike menshi mu Impamo Jackpot, azashobora kwegukana igihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni eshatu.

Mu myaka ibiri umukino Impamo Jackport ugiye kumara, bari basanzwe bahemba mu buryo burindwi, itike imwe iba igura Amafaranga y’u Rwanda 500, aho buri uyiguze aba afite amahirwe yo gutsindira igihembo nyamukuru, kuri ubu kimaze kugera kuri Miliyoni 35, gusa aba ashobora kwiyongera iyo habuze uyatsindira mu cyumweru, ku buryo igikurikiyeho aba yikubye bitewe n’ayakiniwe muri icyo cyumweru kiba kirangiye.

Uretse igihembo nyamukuru, uwakinnye Impamo Jackpot ashobora gutsindira kuva ku mafaranga 1000 kugera ku bihumbi 500.

Amahirwe yiswe aya kabiri ku baba bakinnye, ngo ni ayo gufasha umwe mu bantu bazajya baba bakinnye amatike menshi, ariko ntagire amahirwe yo gutsindira igihembo nyamukuru cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose, muri Impamo Jackpot.

Uko bizakorwa ni uko icyuma kizajya gikaraga imibare nk’uko bisanzwe, nyuma yo kubona abatsinze, kizajya cyongera gikarage amatike y’abantu bakinnye menshi kurusha abandi, ubundi itike kizajya gihitamo ni yo izajya ihabwa igihembo cya Miliyoni eshatu.

Chris Dylain Kalisa ni Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’amasoko muri Inzozi Loto, avuga ko hari abakiriya babo benshi bakundaga gukina amatike menshi, ariko ntibatsindire igihembo nyamukuru nk’uko babaga babyifuza, ariyo mpamvu bashyiriweho amahirwe ya kabiri, mu rwego rwo gutuma badacika intege zo kutongera gukina.

Ati “Iki cyumweru twabashyiriyeho ikintu twakwita amahirwe ya kabiri, iyo tombola ije yiyongera ku yari isanzwe ihari, aho tuzajya duhemba kuva ku mibare ibiri wahuje, tuzajya dutangira duhembe guhera ku mibare itatu itike imwe yahuje, tuyihembere itatu na bonus, ine na bonus, itanu akaba yatwara igihembo nyamukuru.”

Akomeza agira ati “Akarusho kuri ayo mahirwe ya kabiri, n’indi tombola izajya ikorwa nyuma y’iyo ngiyo, aho sisiteme yacu izajya ifata abantu bakinnye amatike menshi, igakora tombala yabo, aho umunyamahirwe umwe muri bo azajya atahana byibura Miliyoni eshatu.”

Ibihembo by’abakinnye Impamo Jackpot, bitangwa buri ku cyumweru saa kumi n’imwe kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uretse Impamo Jackpot, Inzozi Lotto ifite indi mikino y’amahirwe irimo Igitego Miliyoni, Quick Lotto, Watatu, Quick 10, yose umuntu ashobora gukinira kuri telefone ye, akanze *240# ubundi agahitamo uwo ushaka, agakurikiza amabwiriza. Ushobora kandi kuyikina ukoresheje www.inzozilotto.rw, cyangwa ukaba wajya ku ba agent bari ku maduka yabo atandukanye ari mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe mu bamaze gukina bagatsinda mu mikino itandukanye ya Inzozi Lotto, bavuga ko bagiye babigerageza batabyizeye neza, ariko nyuma bakaza gusanga ari ukuri nyuma yo gutsindira ibihembo bitandukanye.

Isabelle Uwayo yatsindiye i Phone 14, avuga ko yakinnye rimwe akoresheje ibiceri 300, ati “Nakinnye ibiceri 300, inshuro imwe yonyine bampamagara bambwira ko natsindiye i phone 14”.

Etienne Manirarora ati “Nabyumvise kuri radio nishyiramo intego yo gukinira moto, ni ukuri narishimye cyane kuba narabashije kuyitsindira. Intego ya mbere kwari ugutsinda ntabwo nigeze ncika intege, mu rugo banciye n’intege pe, umudamu yanciye intege ariko ndamubwira nti jye nzakomeza nkine mpaka finali.”

Muri Nzeri 2023 mu Gitego Miliyoni, bamaze gutsindira amafaranga Miliyoni 66Frw, aho abanyamahirwe batatu batahana Miliyoni buri munsi, mu gihe kuva moto na i Phone byakwinjizwa muri uwo mukino, hamaze gutangwa 8 kuri buri kimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

inzozi Rto good

Karemera Robert yanditse ku itariki ya: 8-11-2023  →  Musubize

Uwakinnye tickets nyishi nizingahe yakinnye? Murakoz

Alias yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Uwakinnye tickets nyishi yakinye zingahe icyi cyumweru

Hamza ntwari yanditse ku itariki ya: 30-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka