CFAO Mobility na BYD bazanye imodoka z’amashanyarazi ku isoko ry’u Rwanda

Mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda n’abandi bakenera imodoka zikoresha amashanyarazi, CFAO Mobility Rwanda Ltd, ku bufatanye na BYD, bagejeje ku isoko izo modoka.

Ni imodoka zamurikiwe Abanyarwanda ku mugoroba wo ku Kane tariki 25 Mutarama 2024, ku cyicaro gikuru cya CFAO Mobility Rwanda Ltd, kiri i Kigali mu Karere ka Kicukiro, ahazwi nko ku Kagera.

Imodoka zamuritswe na CFAO Mobility Rwanda ni izikorwa n’uruganda BYD zo mu bwoko bwa BYD SUV Atto 3 ifite imyanya itanu, ariko nyuma bakazagenda bongeraho n’izindi zirimo Dolphin na Dolphin Mini, zose zikaba zikoresha amashanyarazi mu buryo bwuzuye.

BYD Auto ni rumwe mu nganda zikora imodoka zikomeye mu Bushinwa no ku Isi by’umwihariko mu bijyanye no gukora izikoresha amashanyarazi. Hashize imyaka ibiri uru ruganda ari rwo rugurisha imodoka nyinshi z’amashanyarazi ku Isi, umwanya rwakuyeho Tesla.

Ni imodoka ifite umwihariko wo kugira bateri (Battery) iramba, kubera ko uruganda BYD ari cyo kintu cya mbere ruzwiho, ikaba ishobora kumara imyaka 10, ariko uguze imodoka ahabwa garanti (Warranty) y’imyaka 8 mu gihe imodoka aba ari imyaka itandatu.

Umuyobozi Mukuru wa CFAO Mobility Rwanda, Cheruvu Srinivas, yavuze ko kugeza ubu kandi abakozi b’iki kigo bamaze guhugurwa ku buryo bafite ubumenyi bubemerera gukemura ikibazo cyose cya tekinike imodoka za BYD zishobora kugira.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa BYD Auto buvuga ko umwanzuro wo gukorana na CFAO no gutangiza ibikorwa byayo mu Rwanda byatewe na gahunda Igihugu gifite yo kurengera ibidukikije.”

Shu RAMY Yao, Africa, Regional Sales Director BYD
Shu RAMY Yao, Africa, Regional Sales Director BYD

Jean Luc Mugabo ni umukozi ushinzwe ubucuruzi muri CFAO Mobility Rwanda Ltd. Avuga ko bari basanzwe bari ku isoko ry’imodoka ariko umwihariko bazanyemo ukaba ari uko bazajya bacuruza n’izikoresha amashanyarazi 100%, kandi izo bazanye zifite umwihariko.

Ati “Iyo tuguhaye imodoka tuguha icyo bita AC charging ukoresha mu rugo, hari na DC charging tuzajya dushyira mu mihanda, na Leta irimo kudufasha kubikora, iyo ukoresheje AC charging mu rugo ushobora gukoresha amasaha atandatu, ariko DC charging imara iminota 30.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) Fidèle Abimana, avuga ko uretse kuba izo modoka zije mu murongo mwiza wo gufasha Abanyarwanda gutunga imodoka zidahumanya ikirere, ariko kandi banatangiye ibiganiro n’uruganda BYD mu rwego rwo gukomeza kubona imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo (MININFRA) Fidèle Abimana
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) Fidèle Abimana

Ati “Kuri bo nk’uruganda babibonyemo isoko, bashobora no gukora n’imodoka zitwara abantu benshi, icyo twanakibaganirijeho, batubwira ko ari ikintu bashobora gukora, kuko ni ikintu twifuza, mu ngamba dufite kirimo, harimo harategurwa inyigo zizadufasha kubona, aho n’izo modoka zitwara abantu zajya zikura amashanyarazi, no kwiyongera, byose ni ibintu biri muri gahunda twumva yafasha.”

Mu gihe bateri y’iyi modoka yuzuye, ifite ubushobozi bwo kugenda kilometero ziri hagati ya 420 na 480.

Mu 2023 uru ruganda rwagurishije imodoka 3,024,417, zingana n’izamuka rya 61.9% ugereranyije n’izo rwagurishije mu mwaka wari wabanje.

Uruganda rwa BYD rwashinzwe mu 1995. Rwatangiye rukora bateri, gusa mu 2004 rutangira gushyira imbaraga mu bijyanye no gukora imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi.

PIERRE TOULOTTE, CFAO GROUP
PIERRE TOULOTTE, CFAO GROUP

Amafoto: Salomo George/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwagombye kuba nibura mudushyiriraho ibiciro.ibindi byo mwabuvuze rwose.

Ek yanditse ku itariki ya: 26-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka