Muhanga: Abahebyi bakora ubucukuzi butemewe bakura he imbaraga?

Abahebyi ni izina ry’abakora ubucukuzi bw’amabuye butemewe mu Karere ka Muhanga, kubera ko ubwabo basa nk’abanga ubuzima bwabo, kuko ingaruka za mbere bakura muri ubwo bucukuzi ari impfu za hato na hato.

Aha ni kuri umwe mu baturage ahakorerwa ubucukuzi butemewe n'abo bivugwa ko ari abagize umuryango umwe bahakorera
Aha ni kuri umwe mu baturage ahakorerwa ubucukuzi butemewe n’abo bivugwa ko ari abagize umuryango umwe bahakorera

Hari n’aho abacukura mu buryo butemewe n’amategeko bitwa Abanyogosi na byo bitewe n’uko baca mu rihumye inzego zose, bakishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bagashaka amabuye y’agaciro bakayayungurura bakanagurisha bakabona amafaranga hakaba n’abo bikiza.

Duhereye ku ngero zigaraza imbaraga z’abahebyi cyangwa abanyogosi mu mirenge 11 icukurwamo amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Rusovu hari abahebyi bafite amatsinda akora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahantu hagaragarira buri wese.

Abo bahebyi bacukura mu masambu baguze cyangwa mu masambu y’abaturage bizwi na ba nyirayo, ku bwumvikane bagirana, ku buryo gutanga amakuru bishobora kutoroha igihe habayeho ubwumvikane bugamije guhishira ibyaha biri gukorwa.

Nko mu Murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Rusovu mu Mudugudu wa Mututu, hari ubutaka butandukanye bucukurwamo amabuye mu buryo butemewe bungana nka hegitari ebyiri, buhagarikiwe n’uwitwa Wellars, ubu uri gushakishwa n’inzego z’ubuyobozi ngo aryozwe iby’umuturage wagwiriwe n’ikirombe kitemewe kiri mu ishyamba ry’uwo Wellars.

Amakuru avuga ko Wellars yaguze ubwo butaka binyuze mu wundi muntu kugira ngo bitazamenyekana, cyakora muramu we ahamya ko mukuru we afite agace k’ubutaka ahaguye umuntu muri icyo kirombe bacukuramo Koruta.

Hibazwa ukuntu imirima ya Wellars yaba yangizwa n'abandi ntatange ibirego
Hibazwa ukuntu imirima ya Wellars yaba yangizwa n’abandi ntatange ibirego

Agira ati, “Ririya shyamba n’iyi mirima bacukuramo ni iby’abaturage, Wellars na we ahafite isambu, ariko we ntacukura aracuruza, ahubwo buriya baba bamucukurira amabuye mu isambu, ajya anatanga ibirego, uyu waguyemo rero yabaga hano hafi mu gasantere”.

Abantu barapfa abandi bagahohoterwa kubera ubucukuzi butemewe

Imibare igaragaza ko nibura mu mezi 10 ashize mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga habereye impanuka z’ibirombe bitemewe, zatwaye ubuzima bw’abantu umunani, hanabereye urugomo mu bihe bitandukanye ku bitambika babuza abahebyi gucukura.

Abaturage bo muri uyu Mudugudu wa Mututu hafi y’ikirombe cyagwiriye umuntu, bavuga ko bazi Wellars ariko batazi niba ari umuyobozi w’abahebyi, nyamara Umuyobozi w’Akarere, Kayitare Jacqueline, avuga ko Wellars, azwi neza ko ari we nyirabayazana w’urupfu rw’uwo wagwiriwe n’ikirombe ugishakishwa kuva ku wa mbere tariki ya 08 Mutarama 2024.

Agira ati, “Nyir’ishyamba ryacukurwagamo ayo mabuye turamuzi ni Wellars, nta kuntu yahakana ko atari we wahakoreshaga kuko iyo haba hari undi umucukurira mu isambu, aba yaratanze ibirego, turi kumushakisha kandi tuzamubona”.

Ishyamba rya Wellars ahaguye umuntu harimo imyobo isaga 10 binjiriramo bajya gucukura
Ishyamba rya Wellars ahaguye umuntu harimo imyobo isaga 10 binjiriramo bajya gucukura

Andi makuru avuga ko abahebyi ari abantu bagira urugomo kandi iyo bari gucukura mu buryo butemewe, baba bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibisongo na za ferabeto, kugira ngo uwabegera ababuza ibyo bikorwa bamugirire nabi.

Ibyo biherutse kuba vuba mu mpera z’umwaka ushize ubwo igitero cy’abahebyi bari bayobowe n’uwitwa Ndagijimana Callixte, bateye mu kirombe gikorerwamo ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro cya Kompanyi EMITRA MINING Ltd, n’ubundi mu Murenge wa Nyarusange mu Kagari ka Rusovu, bagakomeretsa abakozi bayo bane.

Uwo Callixte Ndagijimana na we asa nk’ukora nka Wellars kuko na we yaguze amasambu n’abaturage, akaba ari yo acukuramo mu buryo butemewe, kugeza na n’ubu ntarafatwa ngo akurikiranweho ibyo byaha by’urugomo, na we akaba ashakishwa ariko bisa nk’ibyananiranye kumuta muri yombi.

Abahebyi bakwepana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze

Abaturiye ikirombe cyagwiriye umuntu mu Mudugudu wa Mututu bavuga ko hamaze nibura imyaka ibiri hakorerwa ubucukuzi butemewe, bugacubywa no kububikira mu bikorwa bigamije kubahashya bagafatwa bakajyanwa aho bigishirizwa bakongera bakarekurwa.

Aho Ndagijimana Callixte yagabaga ibitero muri EMITRA
Aho Ndagijimana Callixte yagabaga ibitero muri EMITRA

Nyamara bahita basubira muri ibyo bikorwa n’ikimenyimenyi uwaguye muri icyo kirombe, yaherukaga kuganirizwa hamwe na bagenzi be, ariko yaragarutse ahitira mu kirombe kiramugwira.

Abahaturiye bavuga ko abo bahebyi birukanwa gusa n’abasirikare iyo baje kuhakambika, umutekano ukagaruka, barahava abahebyi bakaba bahashinze ibirenge, bagakomeza ubucukuzi bwabo ari na ko bangiza ibidukikije banakora urugomo.

Ibyo ni na ko byagenze mu butaka bukorerwamo na Kompanyi EMITRA kuko abahebyi bayobowe na Ndagijimana Callixte, bahakurwaga gusa n’abasirikare baje kuhakambika, umutekano wagaruka bagataha, bugacya abahebyi biroha mu bucukuzi butemewe, bagahohotera abakozi b’iyo Kompanyi.

Inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zibikoraho iki?

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko abakora ubucukuzi butemewe bitwa abahebyi, nta muyobozi n’umwe ubashyigikiye kuko ufatiwe muri ibyo bikorwa abihanirwa, kandi ko habaho kuganiriza abaturage ku bubi bwo kwishora mu bucukuzi butemewe burimo no kuhatakariza ubuzima.

Inzego z'umutekano zihora ziganiriza abakora mu bucukuzi uko bakwiye kwitwara ngo batange amakuru igihe bahohotewe
Inzego z’umutekano zihora ziganiriza abakora mu bucukuzi uko bakwiye kwitwara ngo batange amakuru igihe bahohotewe

Agira ati “Ubucukuzi butemewe ni icyaha, gihanwa n’amategeko, ariko usibye no kuba abantu bafungwa, hari n’abahatakariza ubuzima nk’uriya waguyemo nta cyizere cy’uko azavanwamo ari muzima turi kugerageza kumukuramo ngo tumushyingure nk’Umunyarwanda wubashywe ariko yazize kunyuranya n’amategeko n’abandi rero bakwiye kubyirinda”.

Kayitare ahamya ko abashyigikira ibikorwa by’ubucukuzi butemewe batazihanganirwa , kuko hari za raporo bafite zirimo amazina yabo n’ibyo bangiza, kandi ko uko bakwihisha kose igihe kizagera bagafatwa.

Naho urwego rushinzwe ibya Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB) rukangurira umuntu wese wifuza gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kunyura mu nzira zemewe n’amategeko ngo abyemererwe n’amategeko, nubwo hari abavuga ko ayo mategeko agoye ku buryo guhabwa icyangombwa bitorohera ubonetse wese, na byo bikaba byatiza umurindi ubucukuzi butemwe.

Abacukuzi bemewe bo babifitemo uruhe ruhare?

Mu nama isoza umwaka wa 2023 ku biro by’Akarere ka Muhanga, habereye inama ihuje inzego zitandukanye z’umutekano, n’iz’abayobozi b’inzego z’ibanze, n’abayobozi ba Kompanyi zihakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, haganirwa ku byakorwa ngo ubucukuzi bukorwe neza.

Umwe mu bakomerekeye mu rugomo rw'abahebyi
Umwe mu bakomerekeye mu rugomo rw’abahebyi

Mu biganiro ku mpamde zombi, hari abacukuzi bagaragaje ko badashoboye guhangana n’abahebyi kubera imiterere y’aho bakorera, nk’urugero rwatanzwe n’umwe muri bo yagaragaje ko iyo abacunga umutekano w’ibirombe bafashe umunyogosi, babura uko bamugeza kuri RIB.

Yagize ati “Twebwe nta modoka tugira, nta ntwaro dufite ngo duhangane na bo, hari abo dufata twahamagara DASSO, na yo ikabura uko iza kumutwara twifuza ko inzego zitandukanye zadufasha mu mikoranire ngo abanyogosi twafashe bagezwe kuri RIB”.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga, we agaragaza ko abanyogosi bafite imbaraga z’amafaranga kuko amabuye bagurisha anyuze ku ruhande, abinjiriza kandi ntacyo basorera Leta, ibyo bigateza n’igihombo mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Ku manywa ngo bahakorera nta nkomyi
Ku manywa ngo bahakorera nta nkomyi

Agira ati, “Umunyogosi iyo agurishije ntasora, bitandukanye natwe dutanga imisoro, dukodesha ibikoresho bihenze, nk’urugero niba ikilo cya koruta cyaguraga 30.000frw, umunyogosi ashobora kukigurisha ku bihumbi 20.000frw akaba ahagije kuri we kuko nta kindi asabwa, muri rusange we aba yungutse kuturusha”.

Abakora ubucukuzi bwemewe n’abayobozi b’Akarere ka Muhanga bemeranyijwe ko igihe izo mpande zose zizahanahana amakuru ku bucukuzi butemewe, ari bwo buzacika kuko usanga hari ibihera mu bacukuzi ubwabo bikamenyekana ari uko habaye inkuru mbi.

Imyobo ihurira mu kuzimu ntisakaye bigatuma amazi ajyamo akaba yateza impanuka
Imyobo ihurira mu kuzimu ntisakaye bigatuma amazi ajyamo akaba yateza impanuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka