Bamwe mu banyamakuru bo hambere mwakunze baherereye he?

Bamwe mu baturage n’abakora umwuga w’itangazamakuru muri iki gihe, bashimira cyane abakoze uwo mwuga mu myaka yo hambere aho babafatiraho urugero rw’abanyamakuru beza. Abo bahoze mu mwuga w’itangazamakuru bo bavuga ko ibanga ryo gukora neza itangazamakuru ari ukugira urukundo n’ubwitange mu kazi, kwicisha bugufi, n’ibindi.

Amwe mu mazina agaruka kenshi y’abanyamakuru bakunzwe, harimo Amabilisi Sibomana, Athanase Sibomana, Jean Jules Mazuru, Ntamuhanga Ningi Emmanuel, Jeanne Jeantille Semukanya, Eminante, Jabo Jean Marie, Akimana Latifah, Alphonsine Yankurije, Solange Ayanone n’abandi.

Ni abanyamakuru bakunzwe cyane aho bashimwa na benshi kubera umusanzu batanze kandi bakora mu buryo bugoranye, dore ko bakoze mu gihe cya ‘Analogue’ kitari cyakagezemo ikoranabuhanga nk’iririho ubu, ariko bakora uwo mwuga mu bwitange n’imvune nyinshi, ndetse no mu gihe Igihugu cyari kivuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nk’uko abenshi muri abo banyamakuru baganiriye na Kigali Today bagiye babitangaza, ngo hari ubwo bagiye bakora bahembwa ibyo kurya birimo kawunga, amashaza asatuye azwi nk’iminyegenyege, ibigori n’amavuta y’ubuto, ibyo ntibibabuze gukorana ubushake ndetse n’ibyishimo.

Abo banyamakuru barakunzwe kugeza ubwo bamwe mu bana bagiye bavuka muri icyo gihe, bagiye bababitirira, aho uzumva mu baturage, mu mashuri no mu bigo bitandukanye amazina menshi y’abitwa Aimable Sibomana, Sibomana Athanase, Akimana Latifah, n’abandi.

Bamwe mu bitiriwe ayo mazina n’abafite abana bitiriwe bamwe muri abo banyamakuru, baganiriye na Kigali Today bavuga ku nkomoko y’amazina yabo.

Uwitwa Akimana Latifah wo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, yavuze ko agitangira kumenya ubwenge, ababyeyi be bamubwiye ko bamwitiriye umunyamakuru wa Radio Rwanda kubera uburyo bumvaga avuga neza amakuru.

Ati “Amazina banyise ya Akimana Latifah, bambwiye ko bayanyise kubera gukunda umunyamakuru wa Radio Rwanda witwa Akimana Latifah, bambwiye ko banyise ayo mazina kugira ngo nanjye nzige neza nzabe umunyamakuru nka bazina wanjye.

Uwo mukobwa w’imyaka 21, avuga ko inzozi ze zo kuba umunyamakuru zitabaye impamo nyuma y’uko ahohotewe agaterwa inda yiga mu mashuri abanza, bimutera kuva mu ishuri.

Ati “Ubwo nigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, umugabo yarampohoteye antera inda, narabihishe mbyara maze ukwezi kumwe ntangiye amashuri yisumbuye. Nyuma yo kubyara nabayeho mu buzima bubi, ishuri ndivamo inzozi zo kuba umunyamakuru nka bazina wanjye Latifah zirangirira aho, gusa hari abagiraneza badufashije twe abana babyariye iwabo, badusubiza mu ishuri, ubu nize imyuga."

Undi muturage wo mu Karere ka Musanze avuga ko yise umwana we Sibomana Athanase, nyuma yo kumwumva mu gitaramo akamukunda ndetse n’inanga ze zikamushimisha.

Ati “Umwana wanjye yitwa Sibomana Athanase, amaze kuba umusore. Namwitiriye Sibomana Athanase w’umutaramyi, namukundiye igitaramo yakoraga kuri Radio Rwanda ngakunda inanga ze zirimo umugani w’impaca. Muri icyo gihe nibwo nabyaye umwana w’umuhungu mpita mwita Sibomana Athanase, gusa ikimbabaza uwo mwana mbona atazi kuririmba cyangwa ngo ubone ashishikajwe no kuba umunyamakuru, yiga amashanyarazi”.

Abo banyamakuru bakoze uwo mwuga bagakundwa baherereye he?

Abenshi muri abo banyamakuru bakunzwe baracyariho, aho bamwe bikorera indi mirimo itagize aho ihuriye n’itangazamakuru, hakaba n’abatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, abandi bava muri uwo mwuga ku mpamvu z’uburwayi.

Kigali Today yakusanyije amakuru ya bamwe muri bo, mu rwego rwo kumenya ibyo bahugiyemo muri iki gihe n’ubuzima babayeho, hagendewe ku bihe bitandukanye bakozemo uwo mwuga.

Abo banyamakuru bagabanyijwe mu byiciro bitatu, ni ukuvuga icyiciro cy’abakoze itangazamakuru mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba icyiciro cya kabiri cy’abinjiye muri uwo mwuga nyuma gato ya Jenoside, hakaba n’abinjiye mu itangazamakuru mu myaka ya 2004-2005 ubwo hashingwaga Radio zigenga zitandukanye.

Abakoze itangazamakuru mbere ya 1994

Mu bakoze umwuga w’itangazamakuru mbere ya 1994, harimo Amabilisi Sibomana, Rwakana Gaspard, Louise Kayibanda, Victoria Nganyira, Peacemaker Mbungiramihigo, Solange Ayanone, Batakaliza Bernadette n’abandi.

Amabilis Sibomana

Abenshi mu bakora itangazamakuru muri iki gihe bashima umusanzu uwo musaza yatanze mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse bamwe bakemeza ko yababereye icyitegererezo.

Amabilis Sibomana
Amabilis Sibomana

Umunyamakuru wa Radio Rwanda witwa Xavera Nyirarukundo ati “Ntabwo nigeze ntakereza kuzaba umunyamakuru, ndangije amashuri yisumbuye, Marume w’Umupadiri ati uziga muri ICK kandi hariyo ishami ry’itangazamakuru, ngira ngo arikinira bukeye ambwira ko yamaze kunyandikisha, ntangira kwiga itangazamakuru, ngiye muri Stage kuri Radio Rwanda bampa akazi”.

Arongera ati “Nkimara kugera muri Kaminuza, nibwo natangiye kujya nibuka abanyamakuru barikoze neza najyaga numva, nkajya ngendera ku banyamakuru numvaga ari abahanga barimo Amabilis Sibomana, Rwakana Gaspard, Louise Kayibanda. Abo nakundaga uburyo bavugaga amakuru, bituma nanjye nkunda cyane uyu mwuga. Louise Kayibanda we sinigeze mubona ariko nakundaga uburyo ashira amanga mu kuvuga, bavugaga ko ari umuntu muto cyane w’ibiro bitarenze 45, ariko wakumva uburyo avuga bikagutangaza”.

Amabilis (Aimable) Sibomana yakoze umwuga w’itangazamakuru mu myaka isaga 30 kuko yatangiye ako kazi mu 1973, kuri Radio Rwanda ubwo yari arangije amashuri yisumbuye i Save.

Uwo musaza utuye mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi, yakunzwe cyane mu ishami ry’amakuru (présentation), aho avuga ko uwo mwuga watumye yurira indege inshuro zirenga 20 ajya mu mahanga.

Amabilis Sibomana yakoze amahugurwa y’itangazamakuru mu gihugu cy’u Budage, ava kuri Radio Rwanda muri 2004, yerekeza kuri Radio Izuba ikorera mu Karere ka Ngoma, aho yayibereye umuyobozi.

Nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yagize ikibazo cy’uburwayi (paralysé) aho ubu agendera mu igare ry’abantu bafite ubumuga.

Mu kuzirikana akazi uwo musaza yakoze mu iterambere ry’itangazamakuru, aherutse guhabwa igihembo cy’indashyikirwa nk’umunyamakuru w’ibihe byose yagenewe n’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda (ARJ).

Solange Ayanone

Ari mu banyamakuru bakunzwe na benshi ubwo yatangiraga akazi kuri Radio Rwanda mu 1992, mu ishami ry’ibiganiro.

Solange Ayanone avuga ko icyamukundishije itangazamakuru, yakuze yumva Radio Rwanda, aho hari abanyamakuru ngo bakoraga neza ibiganiro, agira inzozi zo kuzakora kuri iyo Radio.

Umunyamakuru Solange Ayanone
Umunyamakuru Solange Ayanone

Ngo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye yisanze yigishwa n’umuyobozi wa Radio Rwanda. Akirangiza amashuri ngo Ayanone yamusabye kwimenyereza umwuga kuri Radio Rwanda aremererwa, nyuma y’amezi atandatu babona ko afite impano, bamuha akazi mu 1992.

Amaze imyaka isaga 30 mu itangazamakuru, aho yakoreye Radio Rwanda, Isango Star na Deutshche Welle ndetse anaba umwe mu banyamuryango bakomeye b’Umuryango wa ADECCO ufite Radio na Televiziyo Izuba mu nshingano.

Solange Ayanone aherutse kujya mu bagize Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Solange Ayanone aherutse kujya mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Solange Ayanone ni Umuyobozi w’ikigega cy’iterambere ry’abanyamakuru (MDF), akaba afite n’ikigo gihugura abanyamakuru AFRI-MEDIA LTD, akaba aherutse kugirirwa n’icyizere , Inama y’Abaminisitiri imugira umwe mu bagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Peacemaker Mbungiramihigo

Mbungiramihigo yatangiye itangazamakuru akorera ORINFOR (ubu yabaye RBA) kuva mu 1993, akaba n’umuhanga muri uwo mwuga, aho yariminujemo akaba n’umwarimu muri Kaminuza zinyuranye mu ishami ry’itangazamakuru.

Peacemaker Mbungiramihigo
Peacemaker Mbungiramihigo

Yakoreye Radio Rwanda, anaba umuyobozi wa Gahunda za Radio Maria Rwanda kuva muri 2004, aba n’umuyobozi wa gahunda ndetse n’ibiganiro kuri Radio Huguka. Kuva muri 2013 yabaye umuyobozi w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council), aho icyo kigo cyasheshwe, muri 2021 Inama y’Abaminisitiri imugira Umuyobozi muri MINALOC ushinzwe Politiki igenga itangazamakuru.

Jabo Jean Marie

Ni umunyamakuru wamenyekanye kuri Radio Rwanda mu biganiro byo mu rurimi rw’Igifaransa, cyane cyane icyitwa ‘Ciel Mon Dimanche’ cyahitaga ku cyumweru mu ijoro.

Uwo mugabo watangiye umwuga w’itangazamakuru mu gihugu cy’u Burundi mu 1983 kuri RTNB (Radio Télévision Nationale du Burundi) ari na ho yakuriye nyuma y’uko ababyeyi be bari barahungiye muri icyo gihugu.

Jabo Jean Marie
Jabo Jean Marie

Ubwo bagarukaga mu Rwanda mu 1994, Jabo Jean Marie yabonye akazi muri kimwe mu bigo bya Leta, anatangira umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Rwanda mu rurimi rw’igifaransa, aho nyuma yagiye gukorera Radio 10, ubu akaba ari umunyamakuru wigenga aho akorera ibinyamakuru bitandukanye birimo Ijwi rya Amerika.

Agnès Murebwayire

Uwakurikiye ikiganiro Samedi Détente cyabaga mu masaha y’ijoro buri wa Gatandatu, azi ubuhanga bwa Agnès Murebwayire, mu ijwi rye ryiza n’Igifaransa kiryoheye amatwi nk’uko Eminante abivuga.

Ati “Agnès Murebwayire ni umwe mu banyamakuru nakunze, yakoraga neza ikiganiro Samedi Détente”.

Uwo munyamakuru uba ku mugabane wa Amerika, yakoze muri ORINFOR mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anahakomereza akazi nyuma ya Jenoside (igihe gito). Muri icyo kiganiro yasimbuwe na Kassim Yousuf na Saadah Hakizimana bakiri mu mwuga w’itangazamakuru. Kugeza ubu icyo kiganiro cyavanywe mu rurimi rw’Igifaransa gishyirwa mu Kinyarwanda.

Hari abanyamakuru bakoze uwo mwuga babifatanya n’umuziki

Bamwe mu banyamakuru bakoze uwo mwuga mbere ya 1994 bagiye bakora uwo mwuga kuri Radio Rwanda ariko babifatanya n’ubuhanzi, aho bagiye bahanga indirimbo zitandukanye mu njyana ya Karahanyuze ibyo bikabongerera igikundiro.

Jules Nizeyimana

Jules Nizeyimana uzwi cyane ku izina rya Yuli, ari mu bakoreye Radio Rwanda mu ishami ry’ibiganiro mbere ya 1994.

Uwo muhanzi uzwiho ubuhanga mu muziki yakomoye mu iseminari, dore ko yize Seminari nto n’inkuru zose akazirangiza, yari umunyamakuru kandi akaba n’umuhanzi wakunzwe na benshi aho yaririmbye indirimbo zitandukanye, akaba n’umuhanga mu gucuranga Guitar na Piano.

Mu ndirimbo yahimbye zakunzwe cyane harimo iyitwa ‘Kana k’iwacu’, ‘Urwo rukundo’ n’izindi.

Yuli Nizeyimana yakoze imirimo inyuranye nyuma y’itangazamakuru, aho yabaye umuyobozi ushinzwe imiyoborere (Administration) mu Bitaro bya Nemba, ava muri izo nshingano ajya kwikorera ku giti cye, aho atuye mu mujyi wa Musanze.

Martin Mateso

Martin Mateso ni umwe mu bakoreye Radio Rwanda mu ishami ry’amakuru mu rurimi rw’Igifaransa, arakundwa cyane nk’uko Ntamuhanga Ningi Emmanuel abivuga, ati “Martin Mateso yavugaga Igifaransa neza kuri Radio Rwanda. Muheruka ansanga ku Kibuye, ubu akorera televiziyo zo mu Bufaransa”.

Uwo munyamakuru yavuye kuri Radio Rwanda ajya gukorera ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, ari na ho agikorera uwo mwuga.

Ni umwe mu bakoze umwuga w’itangazamakuru ari n’umuhanzi, aho azwi ku ndirimbo zakunzwe zirimo ‘Bibiyana’, ‘Amagorwa yo mu rugo’, n’izindi.

Icyiciro cy’abatangiye umwuga w’itangazamakuru nyuma ya 1994

Hagati y’umwaka wa 1994 na 2004, ni cyo gihe humvikanye amazina menshi y’abanyamakuru bakunzwe cyane, kuri ubu bamwe muri bo bakaba baravuye muri uwo mwuga.

Hari abinjiye mu itangazamakuru mu 1994, abenshi binjira muri uwo mwuga mu cyiciro cya kabiri muri Mutarama 1995 no muri Nzeri mu 1995, ikindi cyiciro cyinjira mu itangazamakuru mu 1996.

Mu 1995 nibwo ORINFOR yatanze akazi ku banyamakuru benshi barimo abatangiye ako kazi muri Mutarama 1995, Werurwe 1995 no muri Nzeri 1995, barimo Alphonsine Yankurije, Karegeya Isaie, Sibomana Athanase n’abandi, mu gihe ikindi cyiciro cyinjiye mu itangazamakuru muri Nzeri kirimo Ntamuhanga Ningi Emmanuel, Titien Mbangukira n’abandi.

Sibomana Athanase

Mu mwuga w’itangazamakuru, “Umwami w’igitaramo” ni inyito y’icyubahiro yahawe Sibonama Athanase, kubera akazi gakomeye yakoze mu kugarura igitaramo nyarwanda kuri Radio nk’uko Rukizangabo Shami Aloys abivuga.

Sibomana Athanase watangiye akazi kuri Radio Rwanda mu 1994 mu biganiro, mu 1995 agatangira igitaramo, abatangiye kumwumva muri iyo myaka baracyamwirahira mu buhanga bwamuranze muri gahunda y’igitaramo nyarwanda.

Sibomana Athanase
Sibomana Athanase

Mu butumwa umunyamakuru Dady de Maximo yanditse ubwo Sibomana Athanase yagiranaga ikiganiro na KT Radio, yagize icyo avuga kuri uwo munyamakuru w’umuhanzi.

Dady de Maximo yagize ati “Ubupfura, ijwi ryiza, umwimerere, umukozi w’umunyamurava, ukunda umurimo, umunyeshyaka, umugabo w’inyangamugayo w’inganzo yuje intero kandi ikikiye ubuhanga. Mon collègue que j’admire énormément. Mwakoze kumutumira uyu mubyeyi uzwiho ubuhanga bwinshi butandukanye”.

Sibomana Athanase, ni umwe mu bataramyi bubakira ku muco gakondo, ibyo bikamworohera kubera indi mpano yifitemo yo gukirigita inanga ya Kinyarwanda, no guhanga indirimbo zijyanye n’umuco.

Sibomana Athanase avuga ko hari abarenga 100 biswe amazina ye kubera ko ababyeyi babo bakundaga ibyo akora
Sibomana Athanase avuga ko hari abarenga 100 biswe amazina ye kubera ko ababyeyi babo bakundaga ibyo akora

Uretse gukirigita inanga, Sibomana avuga ko azi gucuranga ibikoresho by’umuziki gakondo birenga 10, muri ibyo harimo iningiri, icyembe, umuduri, Guitar, n’ibindi.

Sibomana yakunzwe mu nanga ze zirimo ‘Nyirakazihamagarira’, ‘Umugani w’Impaca’, ‘Kwifata biragoye’ n’izindi.

Yavuye kuri Radio Rwanda ajya kuri Contact FM aho yakomereje igitaramo, nyuma ava mu mwuga w’itangazamakuru ajya kwikorera, aho yawugarutsemo muri 2022 akora ibiganiro bitandukanye kuri Radio Izuba.

Ubu akomeje gahunda yo gushyigikira abakirigitananga bo hambere aho akomeje kubasura mu cyaro, bagakorana ibiganiro bijyanye n’ubuhanzi bwabo bihita kuri Channel ye ya YouTube.

Kurikira byinshi kuri we muri iki kiganiro yagiranye na KT Radio:

Mu bibabaza Sibomana, ngo ni uko igitaramo ku bitangazamakuru gikomeje gukendera aho gikomeje kwamburwa agaciro, kandi ari ho umuco gakondo wubakiye.

Sibonama Athanase avuga ko amaze kumva abantu barenga 100 bitwa amazina ye yombi, ati “Abitwa ba Sibomana Athanase barenga 100, hari urubuga bashinze ahubwo nzashaka akanya mbahamagare tuganire. Burya iyo wakoze nabi batinya kukwiyitirira, wakora neza bakakwiyitirira”.

Jean Jill Mazuru

Uwumvise amakuru mu rurimi rw’Igifaransa kuri Radio Rwanda, yakunze ubuhanga bwagiye buranga Jean Jill Mazuru, mu gutangaza neza amakuru muri urwo rurimi.

Abenshi bemeza ko hari amagambo menshi y’Igifaransa bagiye bunguka babikesha Jean Jill Mazuru aho yayakoreshaga, kuyasobanukirwa bigasaba kwifashisha inkoranyamagambo, mu mashuri abana bakagenda bamwigiraho byinshi.

Hari amwe mu magambo (expressions) yagiye amenyekana kubera Jean Jill Mazuru, muri yo twavuga “Coiffer Sainte-Catherine (Kugumirwa)”.

Jean Jill Mazuru
Jean Jill Mazuru

Hari umwe wanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ashimira Jean Jill Mazuru, agira ati “Uyu mugabo ndahamya ko abana bose bize mu myaka ya 1998-2002 baramwiganaga mu kuvuga Igifaransa. Igihe mu 1998 Amavubi yatsindaga Maroc 3-0 yavuze ijambo ngo, ‘L’équipe Nationale Rwandaise a éclaboussé’, numva birandenze niruka njya kurihiga mu nkoranyamagambo (dictionnaire)”.

Uwitwa Hitamungu Jean Damascène we yagize ati “Jean Jill Mazuru icyo mwibukiraho ni igihe twabaga tuvuye ku ishuri saa moya z’umugoroba tukegera Radio kugira ngo twumve amagambo ye tuzakoresha muri ‘dissertations’ ku ishuri, dushaka guheza abandi bana batagiraga Radio iwabo, ndamukunda cyane”.

Mu kureshya abakunzi be hirya no hino mu cyaro, Mazuru yakundaga guhuza isaha y’i Kigali n’ibyaro, nk’uko undi muturage abivuga ati “Jean Jill Mazuru yakundaga gutangira amakuru agira ati Il est 20hrs à Kinyamakara, même heure à Kigali”.

Uwo munyamakuru akagira uburyo bwihariye bwo gutangira amakuru no kuyasoza, aho rimwe na rimwe yifashishaga Abatagatifu b’uwo munsi.

Jean Jill Mazuru, avuga ko nubwo yakoze itangazamakuru, atigeze aryiga, ngo umubyeyi we (se) ni we wamukundishije uwo mwuga aho yakundaga kumva amakuru kuri RFI (Radio France Internationale) na Radio Rwanda aho bari mu buhungiro mu gihugu cy’u Burundi.

Jean Jill Mazuru avuga ko bagarutse mu Rwanda mu 1994, ngo yagiye gukora mu igaraje rya Croix Rouge, yumva itangazo kuri Radio Rwanda rihamagarira abashaka gukorera iyo Radio mu makuru y’Igifaransa.

Ngo yagiye mu kizamini muri ORINFOR ahurirayo n’abasaga 60 kandi bashaka abanyamakuru batatu gusa, ikizamini aragitsinda, atangira akazi kuri Radio Rwanda muri Nzeri 1995 aho yavuye yerekeza kuri Contact FM mu 2004 asoza akazi kuri iyo radio muri 2010.

Avuga uburyo bahembwaga ubwo yatangiraga itangazamakuru, ati “Dutangira akazi, imishahara yacu yari ibiryo kuko nibwo Igihugu cyari kivuye muri Jenoside, nta ngengo y’imari”.

Inama Mazuru agira abanyamakuru bakora uwo mwuga muri iki gihe, ni ugukora cyane kandi bagakora umwuga unoze, bagakora inkuru zifatika aho gukora inkuru za nikize, avuga kandi ko umunyamakuru adakwiye kwigira igitangaza ngo yishyire hejuru, ahubwo ko akwiye guca bugufi akabana neza n’abantu kugira ngo bamuhe amakuru.

Jean Jill Mazuru atuye mu mujyi wa Kigali, akaba ari umunyamakuru wigenga.

Akimana Latifah

Akimana Latifah watangiye itangazamakuru mu 1996 kuri Radio Rwanda, avuga ko itangazamakuru yarikundishijwe n’Umudepite wabasuye ababwira uko itangazamakuru ari ryiza, arangije amashuri mu burezi akoze ikizamini aratsinda atangira akazi.

Akimana Latifah
Akimana Latifah

Ati “Nize ubwarimu, rimwe umudepite (Mukezamfura) adusura ku ishuri aho nigaga ku Kamonyi sinibuka ibintu byari byabaye ku ishuri, atuganirije atubwira ko yigeze gukora itangazamakuru, atubwira uburyo umwuga w’itangazamakuru ari mwiza, adusobanurira ya mahame y’itangazamakuru arimo kwigisha (Educate), kumenyesha (Inform) no gushimisha abantu (Entertain) mpita n’umva ko bijyanye n’uburezi niga”.

Arongera ati “Nkirangiza amashuri, nakoze ikizamini muri ORINFOR ndagitsinda baramfata mbizamo gutyo, hanyuma kubirambamo ni uko nabonye ko iyo urikoze neza, ugakorera abantu neza bizamo n’imigisha, ibyo bimpa no gukira”.

Akimana Latifah ubu ni umuyobozi wa Radiyo y’Abaturage ya Huye (RC Huye), y’ikigo cy’itangazamakuru cya RBA.

Akimana Latifah avuga ko amaze kumenya abana benshi bitwa Akimana Latifah, ati “Mu mwaka wabanjirije uyu, hari abana batatu babonye Diplôme bitwa ba Akimana Latifah, buri minsi nkumva abantu barampamagara bambwira bati ese waba warasubiye mu ishuri? nzi abana benshi bitwa ba Akimana Latifah”.

Ntamuhanga Ningi Emmanuel

Ntamuhanga Ningi, ni umwe mu banyamakuru bamenyekanye cyane mu yahoze ari ORINFOR (ubu yabaye RBA), aho yinjiye muri icyo kigo tariki 15 Nzeri 1995 atangirira mu ishami ryandika (Imvaho Nshya).

Avuga ko yatangiye kwinjira mu itangazamakuru nk’umusomyi n’umwanditsi mu 1984, aho yandikaga inkuru mu mvaho na Kinyamateka zirimo izikebura abayobozi bakora nabi, aho mu zo yibuka harimo iyitwa “Bararenga ibibazo by’ingutu bakareremba”, aho yakeburaga abayobozi yabonaga ko barangwa n’ivangura.

Ntamuhanga Ningi Emmanuel
Ntamuhanga Ningi Emmanuel

Avuga ko akimara kubona akazi muri Imvaho Nshya, mu mezi atandatu yazamuwe mu ntera agirwa umuyobozi uhagarariye ORINFOR ishami ry’Umutara nka Perefegitura yari imaze gushingwa, nyuma ajyanwa ku Gikongoro, agarurwa kuri Radio Rwanda mu makuru, nyuma y’amezi atanu ajyanwa mu ishami ry’ubucuruzi, nyuma ajya guhagararira ORINFOR ku Kibuye aho yavuye muri 2006.

Nyuma Ningi yavuye muri ORINFOR ajya gukorera Radio 10, mu gihe gito yahamaze ajya muri The Newtimes muri 2007 akorera ikinyamakuru cyayo cyari kimaze gushingwa cyitwa Izuba Rirashe, aho muri 2012 yahagaritse itangazamakuru ajya kwikorera, ubu akaba atuye mu Karere ka Gasabo.

Ningi avuga ko ari mu mushinga wo kugaruka mu itangazamakuru rifasha abaturage kwikura mu bukene, bihaza mu biribwa.

Ningi yavuze ko inkuru yakoze ikamushimisha yayikoze ari mu Mutara mu 1997 aho abaturage bari bugarijwe n’icyorezo cya Malaria, yica abantu 1500 mu mezi atandatu muri Perefegitura y’Umutara.

Ngo akimara gukora iyo nkuru igahita kuri Radio, ngo bwakeye OMS yahageze, abaturage muri ako gace bari baraheze mu nzu kubera kubura ubuvuzi, bahabwa umwaka wose wo kwivuza ku buntu Malaria irandurwa ityo muri ako gace.

Yagize impanuro ageza ku banyamakuru, Ati “Umunyamakuru mwiza ni ukora inkuru zigira impinduka mu mibereho y’abaturage, naho umunyamakuru wirirwa ashimwa n’abayobozi gusa kubera ko hari ibyo basangira ngo adakora ibitagenda, uwo afite ikibazo”.

Epimaque Kayonga

Kayonga wabanje gukora akazi k’ubwarimu mu mashuri yisumbuye mu 1983, yatangiye itangazamakuru muri Werurwe mu 1995 muri ORINFOR mu ishami ry’Igiswahili, yimurirwa mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, kuva mu 1997 ahagararira ORINFOR i Kibungo.

Mu mwaka wa 2001 yagarutse kuri Radio Rwanda mu ishami ry’Igiswahili, mu mwaka wa 2006 ORINFOR isezereye abanyamakuru badafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri A0, aba mu bo basezereye dore ko yari afite A1 mu itangazamakuru yakuye mu gihugu cya Uganda.

Akimara kuva muri ORINFOR ngo yagiye mu rugo aricara, muri 2009 ajya muri Tanzania kwiga, muri 2011 ahagarika amashuri ye nyuma y’uko abanyamahanga birukanywe muri Kaminuza yigagamo, ari bwo ngo yatangiye kuzinukwa itangazamakuru, aho ngo yakwikira isuka akajya guhinga.

Nubwo yari ameze nk’uwatakaje icyizere cyo kongera gukora itangazamakuru, ngo yanyuzagamo agakora ibiraka muri Imvaho Nshya no muri Igihe, abifatanya no gukorera Radio Izuba nk’umukorerabushake, mu rwego rwo kugira ngo abone Internet.

Kuva mu 2016 Kayonga yaretse burundu itangazamakuru ajya mu kiruhuko cy’izabukuru, aho ubu atuye mu Karere ka Ngoma. Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yamuvugishaga amubaza amakuru ye, yamusubije ati “Ubu nibereye mu rugo, n’ubu umpamagaye niruhukiye”.

Karake Ferdinand

Karake Ferdinand
Karake Ferdinand

Karake ni umwe mu bahagarariye ORINFOR mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, ava muri izo nshingano ajya mu nzego z’ibanze aho yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’imwe mu Mirenge igize Akarere ka Rulindo, akaba amaze imyaka ikabakaba 10 ari Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Karegeya Isaïe

Karegeya Isaïe ni umwe mu batangiye akazi muri Radio Rwanda na Televiziyo y’u Rwanda kuva muri Mutarama 1995, aho yakoraga mu ishami ry’ibiganiro.

Karegeya Isaïe ubwo yari imbere y'Urukiko Gacaca muri 2003
Karegeya Isaïe ubwo yari imbere y’Urukiko Gacaca muri 2003

Ni umunyamakuru wari uzwiho gukora neza ibiganiro bikaryohera amatwi, akaba azwi mu biganiro byakunzwe kuri Radio Rwanda birimo Radio Iwacu, Utuntu n’Utundi, Twegerane n’ibindi.

Karegeya kugeza ubu ari mu igororero rya Mpanda mu Karere ka Nyanza, nyuma y’uko ahamwe n’ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urukiko rwa Gacaca rwa Nyagisenyi mu bihe by’imanza za Gacaca.

Nzamukosha Hadidja

Nzamukosha Hadidja
Nzamukosha Hadidja

Nzamukosha ni umwe mu bakoreye Radio Rwanda igihe kirekire, aho yavuye kuri iyo Radio muri 2006 ajya kuri Radio Amazing Grace asoreza umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Huguka ikorera i Muhanga.

Guillaume Serge Nzabonimana

Nzabonimana ni umwe mu batangiye akazi kuri Radio Rwanda mu 1995, aho yakoraga mu ishami ry’amakuru y’Ikinyarwanda.

Guillaume Serge Nzabonimana
Guillaume Serge Nzabonimana

Yavuye muri uwo mwuga ajya kuba Umujyanama wa Minisiteri y’Umuco na Siporo, aba kandi Umujyanama wa Perezida w’Inteko Ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, aho yavuye ajya gukomereza imirimo mu gihugu cya Senegal.

Alphonsine Yankurije

Yankurije ni Umunyamakuru wakunzwe cyane kuri Radio Rwanda kubera ijwi rye rituje, akaba yarakoreye iyo Radio y’Igihugu kuva muri Mutarama 1995 kugera muri 2005, akora cyane cyane mu biganiro by’ubuzima.

Nyuma yo kuva kuri Radio Rwanda yakoreye Radio Maria Rwanda aho yavuye ajya muri Minisiteri y’Ubuzima, ubu akaba aba mu gihugu cya Canada.

Eric Kayihura

Kayihura ni umunyamakuru wakunzwe cyane ubwo yasomaga amakuru kuri Radio Rwanda kuva muri za 1995.

Eric Kayihura
Eric Kayihura

Yari afite uburyo bwihariye bwo gusoma amakuru, aho yajyaga kuvuga amakuru yo mu gace runaka akabanza kukavuga, ati Nyabihu…, Kigali…, Ruhengeri…, Byumba…, ibyo bikaryohera amatwi y’abamwumva.

Uwo mugabo yavuye kuri Radio Rwanda ajya kuyobora Radio Izuba, ahava ajya mu mahanga.

Fidèle Kajugiro Sebalinda

Sebalinda ni umunyamakuru wakoreye ORINFOR mu ishami rya Siporo aho ari mu bakunzwe na benshi kubera ubucukumbuzi yakoraga muri siporo zitandukanye zirimo Volleyball, Football, Basketball, akavuga amakuru menshi ya siporo mu gihe cy’iminota 15 siporo yabaga igenewe kuri Radio Rwanda.

Kassim Yousuf

Kassim Yousuf
Kassim Yousuf

Kassim Yousuf yamenyekanye cyane mu 1998 asimbuye Agnès Murebwayire mu kiganiro Samedi Détente, kugeza ubu akaba agikorera iyo Radio mu ishami ry’Igifaransa.

Abanyamakuru bakunzwe ubwo hashingwaga Radio zigenga 2004-2005

Muri 2004-2005 abantu benshi binjiye mu mwuga w’itangazamakuru, nyuma y’uko hari hamaze gushingwa Radio zigenga, dore ko n’amashuri yigisha itangazamakuru yari amaze kwiyongera.

Mu banyamakuru batangiye akazi muri iyo myaka bagakundwa, harimo Mugabushaka Jeanne de Chantal wamenyekanye ku izina rya Eminante, Kalisa Frank, Dady de Maximo, n’abandi.

Eminante

Mugabushaka Jeannne de Chantal, uzwi ku izina rya Eminante, yatangiye itangazamakuru kuri Contact FM muri 2005, aho yatangiye akora ibiganiro byubaka umuryango n’ibitabariza abafite ibibazo, muri ibyo biganiro harimo icyitwa ‘Humura’.

Ni umunyamakuru wahise akundwa na benshi kubera ijwi rye ryiza, aho yakoze n’ibindi biganiro birimo ‘Mbigenze Nte’, akavuga ko ibanga ryo guhita amenyekana rikomoka ku kuba itangazamakuru yararigiyemo arikunda, akarikorana umutima we wose nk’uko yabivuze mu kiganiro yagiranye na Kigali Today.

Ati “Ntekereza ko impamvu nahise nkurikirwa n’abantu benshi, ari uko nakoraga ibintu bikora ku mitima y’abantu kandi nkabikorana umutima wanjye wose, kuko nagiye mu itangazamakuru mfite urukundo rw’ibyo nkora, nagiyemo mbishaka kandi mpitamo ibintu mbona ko bifasha abantu, kuko numvaga ari wo muhamagaro wanjye”.

Eminante yakoreye kandi Isango Star, umwuga w’itangazamakuru awuhagarikira kuri Radio na TV10 muri 2016, aho nyuma y’uko afashwe n’uburwayi bwamusabaga umwanya uhagije wo kwita cyane ku buzima bwe.

Mugabushaka Jeannne de Chantal, uzwi ku izina rya Eminante
Mugabushaka Jeannne de Chantal, uzwi ku izina rya Eminante

Ati “Nagize ibyago biza bitunguranye kandi bikora ku buzima bwanjye mu buryo bw’amarangamutima, birankomeretsa hazamo no kurwara cyane, iby’itangazamakuru mbisohokamo, nkeneye kwita ku mutima no ku mubiri kubera ko narwaye cyane, urumva navuyemo barankoreye operation (kubagwa) ndi mu bitaro”.

Arongera ati “Ubu rero ntabwo nkiri mu itangazamakuru, ntabwo bivuze ko ntarikunze ariko nahisemo kubanza kwita ku buzima bwanjye, kubera ko n’ubundi ndacyafite ibibazo byo kurwara, nararwaye bikomeye bisaba gukurikirana cyane, na none mpitamo kujya mu byanjye bwite, hari ubwo umuntu agira izindi nshingano nkabona ko ntabifatanya kubera kutagira amagara akomeye”.

Eminante avuga ko akumbura bagenzi be bo mu itangazamakuru, aho akurikira akumva ibyo bakora agashimishwa n’abamubwira ko yababereye icyitegererezo, akabasaba gukora itangazamakuru barifitemo urukundo.

Ati “Twajyanagamo urukundo, cyane tugashyiramo ubwitange, twabaga dufite imbogamizi nyinshi ariko ntabe ari zo dushyira imbere. Ubu rero hari abarikora bafite gahunda nyinshi, ntabwo ari bose, hari abafite urukundo rwaryo njya mbakurikira kenshi, ariko hari n’abajyanamo inyungu n’indamu, ugasanga bakora ibintu bitubahiriza amahame y’itangazamakuru”.

Eminante yakunzwe cyane mu biganiro byabaga bivuga ku bibazo byo mu miryango
Eminante yakunzwe cyane mu biganiro byabaga bivuga ku bibazo byo mu miryango

Eminante avuga ko hari abanyamakuru batandukanye batumye arikunda, atanga urugero ku munyamakuru witwa Agnès Murebwayire mu kiganiro Samedi Détente, uburyo ngo yari umushyushyarugamba mwiza, avuga na Jean Jules Mazuru na Jabo Jean Marie, aho yemeza ko bakoraga ibintu bahaye umwanya wo kubitegura, agakunda n’ibiganiro birimo icyitwa Anthologie du Mystère.

Eminante avuga ko muri iki gihe ikintu ashyize imbere cyane ari Imana, aho avuga ko aramutse agarutse mu itangazamakuru yashyira imbere ibiganiro bivuga Imana, aho yumva ashyize imbere guhamya agakiza yakiriye.

Eminante ubu atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, aho ari umubyeyi w’abana bane n’abuzukuru batanu.

Ati “Unsuhurize abanyamakuru bose, ari abo twabanye mu gihe cyanjye ari n’abaje nyuma, kandi bajye banoza neza icyo bakora kugira ngo bibagirire akamaro ubwabo na sosiyete Nyarwanda, ndabifuriza amahirwe bose kuko bakora akazi keza gafitiye Igihugu akamaro”.

Andi mazina yamenyekanye mu itangazamakuru mu myaka 20 ishize harimo Faustin Gacinya wakoraga igitaramo kuri Radio Rwanda, Mbonimana Silas, Cleophas Barore, Majoro Gilbert, Celestin Gatarayiha, Rwakana Gaspard, Titien Mbangukira ukorera Radio Izuba, Eddie Rwema ukorera VOA, Dady de Maximo, Anicet Karege, Isabelle Kabano, Martin Sambazi, Radia Umutoni, Gilbert Byaje, Virgile, Sabune Olivier, Bernadette Batakariza, Boniface Mutsindashyaka, Anastase Rwabuneza, Kalisa Frank (KA), Faith Mbabazi, Christophe Karenzi, Bugenimana Cansilde.

Hari kandi na Victoria Nganyira, Nyampeta Abdou, Innocent Karekezi, Mukanyonga Immaculée, Patrick Nyiridandi, Jean Butoyi, Marcel Rutagarama, Mugabo Justin, Mpumuro Joseph, Mbanda Gerald, Daniel Gakuba, Musabirema Cyprien, Simbankabo Thomas, Kanyanzira Stanislas, Willy Rukundo, Rwema Edouard, Tidjara Kabendera, Gapasi Serge, Vital Ndayambaje, MC Monday, Bizimana Nero, Collette Ngarambe Mukandemezo, n’abandi.

Urutonde ni rurerure ku buryo tutabavuga bose mu nkuru imwe, tukaba twizeza abasomyi b’inkuru zacu ko bamwe tuzabagarukaho mu yindi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Yego rata, mujye muduha mwene aya makuru twibuke ibihe n’ababiryoshyaga kuko intego yacu ni ukuzirikana aho twavuye ari ibi tukabyamagana ariko ibyiza nabyo tukabizirikana.

Gerald yanditse ku itariki ya: 18-04-2024  →  Musubize

Harumuntu wakabaye kururu rutonde rwa mbere witwa Badege Aloys Habineza

Vedaste Ruganintwari yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Wakoze cyane S. Mutuyimana. Iyi nkuru iraryoshye cyane. Iratwibutsa amateka y’ababaye indashyikirwa kandi bagize akamaro mu kuturera, kutumenyesha no mu kutunezaza. Bose Imana ibahe umugisha.

Eugene yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Wakoze cyane Bwana Munyamakuru.
Iyi nkuru ni nziza udufashije kwibuka

GITEFANO yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

KASSIM YUSUF yarangiye akazi kuri RADIO RWANDA mbere ya Genocide yakorewe abatutsi 1994.Icyo gihe yavugaga amakuru mu gifaransa

KAYIRANGA Lambert yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

MWIRIWE NEZA, NIFIZAGA KO WANSHAKIRA AMAKURU YA FAUSTI GACINYA NARAMUBUZE

rusingizandekwe theodore yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Urakoze kuri iyi nkuru yuzuyemo urukumbuzi, utulye nibuka benshi mu bo twakoranye mu bihe bya 2006-2010 abandi nanjye nabyirutse mbakunda none sinamenye irengero ryabo.
Muri bo navuga nka Bernadette BATAKARIZA, Victoria NGANYIRA, Coletta NGARAMBE MUKANDEMEZO, Jeanne Gentille we sinibuka amazina ye nyakuri...abo badamu nabo wari kubatubwiraho kuko aha abagabo nibo benshi kandi hari n’abagore bakoze umwuga w’itangazamakuru bakatubera intangarugero.

UWIMANA Jane yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Victoria NGANYIRA yitabye Imana, umukobwa we Louise NGANYIRA na we ari mu banyamakuru bakoze kuri Radio Rwanda.

Kate yanditse ku itariki ya: 21-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka