Indwara ya Vitiligo yibasira uruhu rw’umuntu ishobora gufata n’amatungo

Ubusanzwe, ubushakashatsi bugaragaza ko indwara y’urubara cyangwa ibibara yitwa ‘Vitiligo’ mu ndimi z’amahanga, iterwa ahanini no kubura umusemburo uba mu mubiri w’umuntu witwa ‘Melanin’ uboneka mu ruhu.

Imbwa na yo yarwara Vitiligo
Imbwa na yo yarwara Vitiligo

Ibura ry’uwo musemburo riterwa no kwangirika cyangwa gupfa k’uturemangingo tuwukora. Iyo ndwara kandi ishobora gufata abantu abo ari bo bose baba abazungu cyangwa abirabura. Ikindi ni uko ishobora gufata abantu ku kigero cy’imyaka barimo iyo ari yo yose, ariko umubare munini w’abarwara indwara y’urubara igaragara mbere y’imyaka 30 y’amavuko.

Nubwo hari abantu basanzwe bazi byinshi kuri iyo ndwara ya vitiligo kubera ko hari abantu bazi bayirwaye, cyangwa se ubwabo bakaba bayirwaye, ntabwo ari abantu benshi bazi ko n’amatungo yo mu rugo nk’imbwa n’injangwe na yo arwara indwara ya vitiligo. Impamvu ngo ni uko ari ibintu bibaho gake.

Iyo ndwara ifata imbwa cyangwa injangwe ikagenda ihinduka ku ibara ryayo, ku buryo imbwa cyangwa injangwe ishobora kuba yari umukara bikarangira ihindutse umweru hose, byaratangiye ari utubara duto duto twaje nyuma yo gufatwa na vitiligo.

Nubwo uruhu rw’imbwa cyangwa rw’injangwe yafashwe na vitiligo igaragazwa no gutangira kugira ibibara bisa n’aho byerurutse, ariko ntabwo iba ibabara ku ruhu rwayo nk’uko byemezwa n’inzobere z’abavuzi b’amatungo ku rubuga www.argos-veterinaire.com .    

Kuri urwo rubuga, basobanura ko ibara ry’uruhu rw’imbwa cyangwa se injangwe yafashwe na vitiligo, bitewe no kwangirika k’uturemangingo twa ‘mélanocytes’, utwo tukaba ari two tugira uruhare mu gutanga ibara ry’uruhu.

Imbwa cyangwa injangwe yafashwe na vitiligo, iba ishobora kugira ibibara bikwiriye ku mubiri wayo wose, ariko hari ibice bikunze gufatwa mbere na mbere, harimo ku maso, ku bitsike, ku minwa…nyuma bikagenda bikwira hose.

Injangwe yafashwe na Vitiligo
Injangwe yafashwe na Vitiligo

Uretse kuba vitiligo ihindura ibara ry’imbwa cyangwa injangwe yafashe, ariko ngo nta kindi biyitwara, kuko ntabwo ibyimbirwa ku ruhu, cyangwa se ngo biyitere ibindi bibazo ku buzima bwayo. Bitandukanye no ku bantu, ibimenyetso bya vitiligo ku mbwa no ku njangwe, bitangira kugaragara imaze hagati y’umwaka n’imyaka itatu ivutse, bivuze ko bidashobora kuboneka kuri ayo matungo mu gihe akivuka.

Ese vitiligo ku mbwa n’injangwe yavurwa?

Nubwo kugeza ubu, ngo nta muti nyawo wa vitiligo ku mbwa cyangwa ku njangwe uraboneka ariko kuzigaburira ibiribwa birimo ‘acide aminé’ nka ‘L-Phénylalanine’ hari ubwo bigabanya ko vitiligo ikomeza gukwira ahantu hanini cyangwa se n’ibibara byari byaramaze kujyaho bikaba byagabanuka nubwo bitasibama burundu.

Ikindi mu rwego rwo gufasha ayo matungo mu gihe yarwaye vitiligo, ni uko yasigwa umuti w’uruhu ururinda kwangizwa n’imirasire y’izuba. Ubusanzwe hari imiti y’uruhu igenewe ayo matungo arinda impu zayo kwangizwa n’izuba, ariko no mu gihe umuntu adafite uwo muti wagenewe ayo matungo, ngo aba ashobora gukoresha umuti ukoreshwa ku ruhu rw’abantu barwaye vitiligo.

Vitiligo ni indwara yibasira uruhu
Vitiligo ni indwara yibasira uruhu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka