Inzozi zo kwiga mu ishuri "Rwanda Coding Academy" zatumye atoroka ababyeyi aza kurisura

Niyonsenga Valens w’imyaka 21, ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu ishuri kabuhariwe mu kwigisha ikoranabuhanga rya Rwanda Coding Academy (RCA), avuga ko yigeze gutoroka ababyeyi be agiye kureba iri shuri riherereye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu ngo ashire amatsiko yari arifiteho.

Yatorotse ababyeyi be agiye gushira amatsiko ku nzozi yari afite zo kwiga muri RCA
Yatorotse ababyeyi be agiye gushira amatsiko ku nzozi yari afite zo kwiga muri RCA

Uwo munyeshuri uvuka mu Murenge wa Jenda Akarere ka Nyabihu, niwe munyeshuri rukumbi wiga muri iryo shuri riherereye mu Karere avukamo ka Nyabihu, ibyo bikamuhesha ishema ryo guhagararira akarere avukamo.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yagarutse ku nzozi yagize zo kwiga muri iryo shuri ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, arabiharanira kugeza ubwo akabije inzozi ze.

Avuga ko akimara kumva ko iryo shuri (RCA) ryatangiye mu karere kabo, ngo yahinduye intego yari yarihaye yo kuzaba Umuganga dore ko ashimira abaganga bamuvuye ubwo mu kuvuka kwe yagiraga ikibazo.

Ati “Uko nifuje kuza kwiga muri Rwanda Coding Academy, mbere nkiri umwana nabwiwe ko navukiye mu rugo binangiraho ingaruka, bambwiye ko bangejeje kwa muganga basanga nagize ikibazo cyo mu bwonko kubera kuvuka nabi, ariko abaganga ngo baramvura ndakira, nibwo nahize nkunda abaganga ndetse niha intego zo kuzaba Umuganga, nanjye nkagira ibyo nkemura ku bagira ikibazo nk’icyo nagize."

Ngo ubwo yari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye muri Collège Inyemeramihigo, nibwo yumvise ko mu Karere atuyemo ka Nyabihu hageze ishuri ry’igisha ikoranabuhanga mu buryo buhambaye, agira igitekerezo cyo kujya muri iryo shuri agamije gufasha igihugu cye binyuze mu ikoranabuhanga.

Uko yatorotse ababyeyi ajya gusura iryo shuri

Avuga ko rimwe yigeze gutoroka ababyeyi akora urugendo rw’imonota 45 n’amaguru ava mu Murenge wa Jenda aza ku Mukamira kureba iryo shuri no kumenya neza amakuru kuri ryo, dore ko yari arifiteho amakuru atari yo y’uko ngo ryaba ryakira abaturuka mu miryango ikize, mu gihe umuryango we uri mu miryango y’amikoro make.

Ati “Muwa kabiri wa Tronc Commun, numvise amakuru y’uko mu karere kacu hageze ishuri ryigisha ikoranabuhanga mu rwego ruhanitse, nakoze urugendo rw’amaguru nanga gutega imidoka kuko ntabwo nari gusaba ababyeyi itike mbabwira ko ngiye kureba RCA, ntabwo bari kubinyemerera nk’ababyeyi batize, nibwo nabatorotse nkora urugendo rw’iminota 45 n’amaguru, ngeze kuri iryo shuri ndungurukira inyuma y’igipangu nkabona abanyeshuri basa neza, binyongerera imbaraga."

Arongera ati “Nari mfite amakuru atari yo y’uko iryo shuri ryaba ryakira abana baturutse mu miryango ikize gusa, baturutse muri ya mashuri ahenze kandi iwacu turi mu miryango itishoboye, ariko nza kubwirwa ko bakira abanyeshuri bagendeye ku bwenge."

Avuga ko yari afite amakuru y'uko RCA yigamo abana baturuka mu miryango ikomeye
Avuga ko yari afite amakuru y’uko RCA yigamo abana baturuka mu miryango ikomeye

Niyonsenga, akimara kumenya ayo makuru, ngo yatashye akubita agatoki ku kandi, atahana icyizere cyo kuziga muri iryo shuri dore ko ubuhanga atari ibintu ashakisha kuko ngo kuva yatangira amashuri abanza kugeza muyisumbuye yagiraga umwanya wa mbere mu ishuri.

Nibwo ngo yakomeje kwigana umwete, kugeza ubwo agaragaye mu bana 60 ba mbere mu gihugu bagize amanota menshi mu bizamini bisoza Tronc Commun, ku bw’amahirwe asanga yatoranyijwe mu baziga muri Rwanda Coding Academy kuko ibyo iryo shuri risaba yari abyujuje, aho yari yujuje imibare, Phisique n’icyongereza.

Ati “Nkiza kwiga mu minsi ya mbere byarangoye nk’umuntu uturutse mu cyaro, nakubitanye n’abanyeshuri bafite ubumenyi bw’ibanze kubyo tugiye kwiga, gusa ibyo ntabwo nabibonyemo ikibazo, iyo ubonye abantu bagusumba ntabwo aricyo gihe cyo kubona ko ari ikibazo, ahubwo nicyo gihe cyo gukora cyane kugira ngo babantu bagusumba ubigireho muzamukane, ndetse unabarushe."

Arongera ati “Ntabwo nacitse intege, nakoze cyane mpura n’abarimu beza barampfasha, none ubu ngeze mu mwaka wa gatandatu ndi gusoza amasomo yanjye kandi ndatsinda neza."

Uwo musore avuga ko ku ishuri hari byinshi afatanyamo na bagenzi be, birimo gukora porogramu zitandukanye zirimo ifasha Rwanda TVET Board, urubuga icyo kigo cyifashisha mu gucunga ibikorwa byacyo, bakora n’izindi porogramu zirimo iyitwa Lapsing yifashishwa nka Labolatoire mu bigo by’amashuri cyane cyane iby’amikoro make.

Hari ubutumwa yageneye abifuza kurerera no kwiga muri Rwanda Coding Academy

Ati “Ikintu nabwira abantu, n’uko mu cyerekezo cy’u Rwanda muri rusange nk’abanyarwanda ari iterambere rirambye, kugira ngo turigereho hagomba kubaho gushyira abantu bose mu burezi, ukabaha uburezi bungana yaba umuntu ufite ubumuga, yaba uturuka mu muryango ukennye cyangwa ukize, nibyo u Rwanda ruri kubaka."

Abiga muri RCA batoranywa hagendewe ku bwenge
Abiga muri RCA batoranywa hagendewe ku bwenge

Arongera ati “Ntabwo muri RCA hazamo abana bo mu miryango ikize cyangwa se ab’i Kigali gusa cyangwa aba hehe, hazamo abana bashoboye kuko porogramu dufite hano, bakuzanye udashoboye byahita byigaragaza."

Asaba Ababyeyi na barumuna be bafite inzozi zo kuza kwiga muri RCA gukora cyane, bagatsinda neza ubundi bakaza muri iryo shuri kongera ubumenyi, bakazaba bamwe mu bazifashishwa kongera iterambere ry’igihugu binyuze muri tekinoloji.

Yagize icyo avuga ku kuba ariwe munyeshuri umwe rukumbi uvuka i Nyabihu wiga muri RCA, ishuri riherereye mu karere avukamo.

Ati “Kuba ari njye gusa uhagarariye Akarere mvukamo muri iri shuri, ni ishema kuri njye no kumuryango wanjye, niba mva mu muryango ukennye hari abandi bafite izo mbogamizi nk’izo narimo muri icyo gihe, hari n’abo twiganye muri Tronc Commun nabo bifuzaga kuza muri iri shuri ntibagira amahirwe, icyo ndi kubafasha ni ukubasangiza ubumenyi maze kugira."

Arongera ati “Hari abana duturanye barimo abo twiganye ndetse n’abandenzeho barangije segonderi, ndabafata nkabahuriza hamwe, nkabaha ku bumenyi nkura muri RCA kugira ngo tuzamurane."

Yavuze ku nzozi ze mu myaka iri imbere, ati “Inzozi zanjye, ndashaka ko mu myaka iri imbere nzaba ndi Nyamugenda mub’imbere mu kuzamura tekinoloji mu Rwanda rwacu, ndetse na Afurika."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Tinyuka urashoboye. This is very inspirational, everyone can succeed whenever we works hard! Valens has strived success and now he is about to nail and shot the target as he is there awaiting for National exam!

Laurent yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Ewana mukomerezaho. Rwose uwo mwn ndunva mwaza mutwereka tukamumenyabkuri RBA kuko afite patriotism kurl

Ziech yanditse ku itariki ya: 22-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka