Itsinda ry’Ingabo riturutse muri Mali riri mu ruzinduko mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 22 Gicurasi 2024, Itsinda ry’Ingabo za Mali riyobowe na Col Cheick Mamadou Cherif Tounkara, riri mu ruzinduko mu Rwanda, ryasuye Minisiteri y’Ingabo n’Icyicaro gikuru cya RDF.

Aba basirikare bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa.

Yabasobanuriye ibijyanye n’imikorere ya RDF, politiki na gahunda zayo zo kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, kubungabunga no kugarura amahoro ndetse n’ibikorwa byo gufasha abaturage kongera kwiyubaka nyuma y’amakimbirane.

Mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda, Col Tounkara n’abofisiye ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi, bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, ndetse nyuma yaho basuye inzego zitandukanye z’u Rwanda n’imidugudu y’ubwiyunge, nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda.

Baganirijwe imikorere ya RDF
Baganirijwe imikorere ya RDF

Col Tounkara yatangaje ko uretse guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye, we n’abofisiye ayoboye baje kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda uko bakemura ibibazo bikomeye muri politiki n’uko bakongera kubaka igihugu, bashyira imbere gukorera hamwe kw’abaturage n’ubumwe bwabo.

Ibihugu byinshi bikunze kuza kwigira ku Rwanda, ku mbaraga rwashyize mu kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho benshi batangarira uko igihugu kiyubatsa.

Uyu musirikare na we yagaragaje ko u Rwanda ari icyitegererezo kuri Mali bitewe n’uko rwabashije kwikura mu bihe bigoye rwanyuzemo, rukaba kimwe mu bihugu bya Afurika by’intangarugero mu kugera ku iterambere ryihuse.

Brig Gen Karuretwa ahamya ko amahitamo y’Abanyarwanda yo kunga ubumwe no gukorera hamwe ari yo yabafashije kugera ku mutekano n’iterambere igihugu kigezeho.

Yaboneyeho gushimira uburyo Ingabo za Mali, zageze ku musaruro ushimishije mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kuva Perezida w’inzibacyuho, Colonel Assimi Goïta yajya ku butegetsi muri Gicurasi 2021.

Kuva Col Goïta yajya ku butegetsi, yohereje mu Rwanda intumwa zirimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Oumar Diarra na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abdoulaye Diop, mu ruzinduko rwashimangiraga umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Mu mpera z’umwaka wa 2021, Perezida Kagame na we yoherereje uyu musirikare uyobora Mali ubutumwa, amwizeza ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana, hagamijwe guteza imbere umubano mwiza n’ubuhahirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka