Togo: Nta matora rusange ya Perezida wa Repubulika azongera kubaho

Itegeko nshinga rya Togo rishya ryamaze gutangazwa mu igazeti ya Leta, ryemeje ko nta matora rusange y’Umukuru w’Igihugu azongera kubaho, ahubwo azajya atorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida Faure Gnassingbéuri ku butegetsi muri Togo aravugwaho kuba ashaka kubugumaho abinyujije mu itegeko nshinga rishya
Perezida Faure Gnassingbéuri ku butegetsi muri Togo aravugwaho kuba ashaka kubugumaho abinyujije mu itegeko nshinga rishya

Iri tegeko nshinga ryasohotse mu igazeti aho ritegenya ibigomba gukorwa byose kugira ngo muri Togo hashyirweho Repubulika ya gatanu ndetse inzego zigomba gushyirwa mu myanya mu mezi 12.

Perezida uri ku butegetsi muri Togo muri iki gihe, azakomeza kugira ububasha asanganywe kugeza igihe hazashyirwaho Perezida w’inama y’Abaminisitiri ndetse hagatorwa na Perezida wa Repubulika mushya uzatorwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, mu gihe izaba imaze gushyirwaho.

Mu itegeko nshinga rishya rya Togo riteganya ko Perezida wa Repubulika azajya agumana umwanya w’icyubahiro, akazajya atorwa n’Abagize inteko ishinga amatego muri manda y’imyaka ine (4).

Ni we uzajya ashyiraho ba Ambasaderi bajya guhagararira Togo mu mahanga, ni we uzajya atanga impeta n’imidari, kandi agomba kuzajya yakira Perezida w’Inama y’Abaminisitiri kugira ngo amumenyeshe uko ibintu byifashe mu gihugu.

Ubutegetsi bwite bwa Leta, buzaba buri mu maboko ya Perezida w’Inama y’Abaminisitiri kandi uwo mwanya wa Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ugomba kugibwamo n’Umuyobozi w’Ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, atowe n’Abadepite.

Uwo, niwe muyobozi wa Guverinoma, akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo. Ni we ugena, akanayobora ibyerekeye Politiki yo mu gihugu imbere no mu rwego mpuzamahanga, akaba ashobora kuba yatangiza amategeko runaka, yashyiraho kimwe cya gatatu cy’abagize Sena, na babiri mu bagize Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga, yemerewe kandi no kuba yasesa inteko ishinga amategeko.

Inteko ishinga amategeko ifite ububasha bwo kunenga imikorere ya Guverinoma, icyemezo cyafashwe na Guverinoma kikaba cyahindurwa mu gihe cyasinyweho nibura n’Abadepite bangana na 2/5.

Ikinyamakuru RFI cyatangaje ko bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Togo ndetse n’imiryango imwe n’imwe itari iya Leta, yamaganye iryo tegeko nshinga.

Bavuga ko ubutegetsi bwite bwa Leta, ubwo buzongera bukagaruka kuri Perezida Faure Gnassingbé, kuko ni we Perezida w’Ishyaka rya UNIR, ryatsinze amatora aheruka rikabona imyanya 95% mu Nteko Ishinga Amategeko, nubwo ibyavuye muri ayo matora byamaganywe n’abo batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Iyo nteko ishinga amategeko yatorewe manda y’imyaka itandatu (6), yatangiye imirimo yayo ejo ku wa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka