Inyungu ntigira ubwoko kandi n’ubucuruzi ntibugira idini-Guverineri Rubingisa

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba ubufatanye mu kuzamura imibereho myiza y’umunyarwanda ndetse anabibutsa ko inyungu itagira ubwoko, ubucuruzi ntibugire idini kandi n’igishoro kikaba kitagira ubwoko cyangwa idini.

Yabitangaje ubwo abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba borozaga inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ni igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyagatare, kikaba cyabanjirijwe no kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare.
Mubiligi Elias w’imyaka 77 y’amavuko, yavuze ko mu mwaka wa 1959 Umwami Rudahigwa akimara kwicwa hakimikwa Parmehutu, ise yahonze Suschef inka eshatu kugira ngo aticwa.

1973 we na mukuru we birukanywe i Rutongo aho bakoreraga umwuga w’ubwubatsi bahitamo kwimukira muri Komini Muvumba. 1975 ngo yahawe akazi muri OVAPAM ariko 1979 bamburwa amafaranga bakoreye nyuma ajya mu wundi mushinga ariko nabwo aramburwa.

Ati “Twe twari abafundi ariko abazi aho amafaranga ari bagakora ibisabwa ku nyubako bakadusinyisha bikitwa ari twe ari twe nyiri isoko nyamara tubakorera bakaduhemba uko bashaka.”
Nyuma yakomereje muri MINITRAP we na bagenzi bitwa aba 59 bisobanuye abarokotse ubwicanyi bwo muri 1959.

Tariki ya 02 Ukwakira 1990, ngo yari agiye kujya I Kigali kwishyuza amafaranga yakoreye ariko ageze mu nzira mubwira ko Abarundi babaga I Rukomo bari ku mihanda bafite kupakupa bashaka kwica Abatutsi.

Urugamba rwo kubohora Igihugu rugitangira ngo inka zabo zanyazwe ndetse ziribwa n’abasirikare.
1991 yafashwe n’abasirikare agambaniwe n’abaturanyi ko ngo akorana n’Inkotanyi.

Yapakiwe imodoka ya gisirikare azanwa I Nyagatare arakubitwa ndetse banamushyikiriza uwari Umugaba w’Ingabo ZA Ex FAR, General Nsabimana wamubajije byinshi byerekeye uko yamenyanye n’Inkotanyi n’uko akorana nazo birangira bamutwaye kuri Komini Muvumba ararekurwa arataha.
Uyu ngo yigeze kurwara agiye kwa muganga yimwa imiti kuko hakoreraga Abarundi.

Avuga ko ibyamubayeho byose bitakimubabaza ahubwo ababazwa n’abakundaga Inkotanyi bagapfa batazibonye.

Yagize ati “Ibyo byose byambayeho ntabwo byambabaje cyane icyambabaje cyane ni abantu bakundaga Inkotanyi bagapfa batazibonye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko kuva tariki ya mbere Mata kugeza ubu bamaze gutanga inka 20 hatabariwemo izatanzwe n’ibikorera.

Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Nkurunziza Jean de Dieu, iki gikorwa twagitekereje nk’abanyarwanda ariko nk’abantu Leta yahaye agaciro bahitamo ko buri mwaka bazajya baremera abarokotse Jenoside batishoboye mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.

Yavuze ko umwaka ushize hatanzwe inka 100 uyu mwaka bwo bakaba bizera ko zizarenga uwo mubare kuko abikorera muri buri Murenge baremera inka uwarokotse utishoboye ndetse hakaba hari n’aho batanga izirenze imwe.

Avuga ko iyo bahaye uwarokotse utishoboye inka baba bubaka ubushobozi bw’umukiriya wabo.
Ku rundi ruhande ariko ngo bafite ipfunwe ry’uko abikorera bagize uruhare mu kwica umukiriya wabo ndetse bakanatera inkunga abicanyi.

Yagize ati “Ntibigeze bamenya ko umukiriya ari umwami kuko batanumvaga ko ubagurira ariwe ubateza imbere ahubwo baramwica. Twumvise abaguze imihoro yo kwica abanyarwanda, abatanze imodoka zitwara abicanyi ndetse n’ababashimiraga”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimye uruhare abikorera bagira mu kubaka Igihugu bafasha Leta mu kuzamura imibereho myiza y’umuturage.

Ati “Mukomeje kugaragaza ubwo bufatanye na Leta, mukanagaragaza n’uwo mwihariko mu budasa bw’ubumwe bwacu kuko inyungu ntigira ubwoko, ubucuruzi nabwo ntibugira idini ndetse n’igishoro ntikigira ubwoko cyangwa idini.”

Avuga ko ibyabaye muri Jenoside atari Filime ahubwo ari inkuru mpamo ari nayo mpamvu ibwirwa urubyiruko kugira ngo urubyiruko rumenye ayo mateka ndetse rurwanye uwo ariwe wese washakaga kongera kugarura Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka