Muhanga: Bakiriye neza impano bagenewe n’Umukuru w’Igihugu

Abantu babarirwa mu bihumbi 30 bo mu Karere ka Muhanga bagiye guhabwa telefone zigezweho, kuri nkunganire y’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, aho azishyurira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 45 kuri buri wese uyifuza.

Bene izi telefone zigezweho zizwiho korohereza abazikoresha muri gahunda zitandukanye
Bene izi telefone zigezweho zizwiho korohereza abazikoresha muri gahunda zitandukanye

Ushaka telefone wamaze kwiyandikisha ku biro by’Umudugudu na we azasabwa kwiyishyurira 20.000Frw, ubwo azaba agiye gufata telefone. Abaturage bakiriye neza iyo mpano y’umukuru w’Igihugu, bahamya ko izabafasha mu kumenya amakuru yo hirya no hino no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Abenshi mu baje kwiyandikisha ngo bazahabwe izo telefone barimo urubyiruko, ndetse n’abageze mu zabukuru ntibahatanzwe kuko n’abari mu myaka ya 50 na 60 baje kwiyandikisha ngo bazazihabwe.

Umwe mu bakora umurimo wo gutwara imizigo mu Mujyi wa Muhanga avuga ko yamenye ko amatelefone agiye gutangwa, agira bwangu ajya kwiyandikisha ku biro by’Umudugudu wa Rutenga.

Agira ati “Nta binyamakuru nzi kuko nta telefone igezweho nagiraga, umukarani na we akeneye kugendana n’ibigezweho, nakoreshaga telefone ya gatoroshi ariko ubu ngiye kubona telefone igezweho, nzajya ku mbuga nkoranyambaga, nzajya nsoma amakuru”.

Ushaka telefone asabwa gusa indangamuntu no gutegura ibihumbi 20Frw azishyura zaje
Ushaka telefone asabwa gusa indangamuntu no gutegura ibihumbi 20Frw azishyura zaje

Umukecuru w’imyaka 64 uvuga ko ataratunga telefone igezweho, avuga ko yajyaga agira amatsiko yo kureba mu z’abana be ngo arebe ibyo bakoramo, akavuga ko na we namara kuyigira azajya abona amakuru akumva n’indirimbo zimumara irungu, akabona amafoto y’abana be bakaganira.

Agira ati “Iyo bagiye nko mu bukwe barampamagara bavuga ngo iyo ngira telefone baba banyoherereje amafoto, ndashimira Perezida wa Repubulika ukomeje kutwitaho muri byose tutashobora gupfa kubona, abana banjye ayo mafaranga bazayampa, ubundi numvaga nkeneye impano ya telefone none ndayibonye”.

Umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umudugudu wa Rutenga, hamwe mu hakorewe urutonde rw’abashaka izo telefone, avuga ko ikoranabuhanga rizabafasha mu miyoborere kuko bazajya bahanahana na bo amakuru ku gihe.

Agira ati “Izi telefone zizaba zifite uburyo bwo guhamagara na interineti ihoramo, bizadufasha koroshya serivisi duha abaturage kuko buri muturage naba afite iyo telefone, na interineti bizadufasha mu bijyanye n’umutekano mu gutangira amakuru ku gihe akagezwa aho agomba kugera ibyaha bigakumirwa”.

Nshimiyimana avuga ko kwakira izo telefone bizateza imbere abaturage
Nshimiyimana avuga ko kwakira izo telefone bizateza imbere abaturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko nk’Umurenge w’Umujyi wa Muhanga, gutera inkunga abaturage bakabona telefone zigezweho ari ukongera umuvuduko w’iterambere igihe abatari bafite ubushobozi bagiye guterwa inkunga na bo bakazamuka kuko ikoranabuhanga ari ingirakamaro mu iterambere ry’umuturage.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko gahunda yo kwandika abashaka izo telefone bashoboye kwiyishyurira 20.000Frw ikomeje kunozwa ngo telefone zizatangire gutangwa.

Abakuru n'abato bitabiriye kwaka izo telefone
Abakuru n’abato bitabiriye kwaka izo telefone
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka